Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Sosiyete sivile mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa-Prof Shyaka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 26, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Prof. Shyaka Anastase ahamya ko Leta yishimira intambwe sosiyete sivile nyarwanda igenda itera mu bikorwa bitandukanye birimo n‘uruhare rwayo mu gukurikirana amatora kuko bigaragaza ubushobozi n’ubushake imaze kugira mu iterambere ry’igihugu, iry’Abanyarwanda, n’ubushake bwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Uhereye ibumoso ni Umuyobozi Mukuru wa RGB Prof Shyaka Anastase akurikiwe n’Uhagarariye UNDP mu Rwanda Fode Ndiaye na Uwera Pelagie komiseri muri NEC

Ibyo byagarutsweho mu biganiro byahuje inzego zinyuranye za Leta n’abikorera ejo hashize tariki 25 Nzeri 2018 mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rwa sosiyete sivile mu kugenzura amatora n’icyo bimariye Abanyarwanda kandi abantu barusheho kumenya inshingano zayo n’imikorere mu migendekere y’amatora.

Prof. Shyaka asobanura ko u Rwanda rwifuzwa rushingiye ku  Munyarwanda ushoboye, ufite ubuzima bwiza, agashima uruhare rwa sosiyete sivile mu matora kuko irimo kugaragaza kwishakamo ibisubizo, agasaba ko yakomeza muri iyo nzira kuko bigaragaza ubushake bwo gufatanya n’izindi nzego kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Umuvugizi wa Sosiyete sivile Nyarwanda Sekanyange Jean Leonard, ashima urwego imitegurirwe y’amatora mu Rwanda igezeho n’uburyo Abanyarwanda bayitabira kuko bayahinduye ibirori.

Ashima uburyo ahabereye amatora hari hateguwe n’uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yateguriye ibintu byayo ku gihe kandi bikagenda neza. Sekanyange anashima uburyo abiyamamazaga bakoresha imvugo nziza badaterana amagambo nta mwiryane kandi babasha kwakira ibyavuye mu matora binatanga ikizere cy’uko yagenze neza.

Avuga ko muri raporo yabo hagaragayemo aho abakandida bakererwaga kugera aho yateguye bikabangamira indorerezi n’abaturage bashaka kujya kubatega amatwi.

Agasaba NEC kujya isaba abakandida kujya bubahiriza gahunda baba batanze. Avuga ko ku byiciro byihariye birimo iby’urubyiruko, abafite ubumuga n’abagore habayemo gukererwa bitewe n’inteko itora yabaga yatinze kuzura, ibyo bikaba bisaba kwigisha kugira ngo ubutaha bitazongera kugaragara.

Sekanyange agaruka ku munsi w’itora ku rubyiruko n’abagore wasangaga igonganisha abantu kuko hari abari mu nteko itora y’abagore bakanaba mu y’urubyiruko bigenda bibabera imbogamizi, agasaba ko uwo munsi umwe kuri ibyo byiciro watandukanywa cyangwa bigashyirwa kuri site imwe.

Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’amatora Uwera Pelagie, asanga hagikenewe gushyira imbaraga mu nyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora nk’uko bisabwa na sosiyete sivile nyarwanda kugira ngo habeho kuzamura imyumvire y’abatora mu kuyasobanukirwa.

Yagize ati “Mu gihe cyo kwiyamamaza hari umukandida wabajije abaturage ati nimumbwire uko muri aha abazantora bazamura intoki kandi twebwe mu nyigisho mboneragihugu tuvuga ko gutora ari ibanga. Birakwiye ko niba unamufite ku mutima unamushyigikiye uzabimugaragariza ku rupapuro.”

Uwera ashima imyitwarire y’abakandida haba mu kwiyamamaza no mu mitangarize y’amajwi kuko nta n’umwe wigeze ajyana NEC mu manza.

Asubiza ku kibazo cyo guhuza ibyiciro by’abagore n’urubyiruko ku munsi w’itora bikabangamira bamwe, Uwera avuga ko kuri site yatorerwagaho habaga hari agasanduku k’itora n’impapuro z’itora kugira ngo zifashishwe n’uvuye mu kiciro ajya mu kindi ariko mu gihe raporo zitandukanye zibigaragaje bizigwaho ku buryo byakosorwa.