Sosiyete sivile: Kugera ku ntego z’iterambere rirambye birasaba ubufatanye

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 03-05-2019 saa 08:15:47
Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta, mu matsinda, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo intego z'iterambere rirambye zigerweho

Abagize Sosiyete sivile nyarwanda barasaba ubufatanye bwa buri wese kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho.

Byavugiwe mu nama yahuje imiryango igize Sosiyete sivile nyarwanda, kuwa 3 Gicurasi 2019, bashyira hamwe ibitekerezo bigamije gutanga inama ku bizibandwaho mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete sivile nyarwanda, Nyemazi John Bosco, yayitangarije ko nk’abagize Sosiyete sivile na bo batanga ibitekerezo by’uko babona ibintu n’uko bifuza uko byakorwa mu gihe igihugu giteganya gukora raporo y’aho ibikorwa by’intego z’iterambere rirambye bigeze.

Iyi gahunda yiswe intego z’iterambere rirambye (SDGs) ije isimbura iyari isanzweho yiswe intego z’ikinyagihumbi (MDGs) yagiyeho mu mwaka wa 2000.

Iyi gahunda nshya y’iterambere izageza mu 2030 yihaye intego 17 zigamije kugera ku bigamijwe 169. Nyemazi agira ati “Intego z’iterambere rirambye zigomba gukemura inkomoko y’umuzi utera ubukene, bigakorerwa hamwe ku buryo bwa rusange”.

Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo intego z’iterambere rirambye zizagerweho, aho yatanze urugero nko mu burezi ko hari intambwe igaragara yamaze guterwa hitabwa ku burezi kuri bose ariko ko hagomba gukomeza gushyira ingufu ku ireme ry’uburezi.

Mu kubungabunga ibidukikije na byo byashyizwemo imbaraga haterwa amashyamba, guca amashashi, kurwanya isuri, gushyiraho Imijyi izunganira Umujyi wa Kigali n’ibindi ariko bikaba bisaba ubufatanye bwa Leta n’abaturage.

Mu butabera n’amahoro byitaweho kuko abaturage batagisiragizwa bakora ingendo ahubwo ibibazo bimwe bigakemuka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kuba kandi haratangijwe ikigo gishinzwe intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC) gifite ikicaro mu Rwanda, na byo Nyemazi asanga kizafasha u Rwanda kwesa intego kuko gifite mu nshingano intego zizafasha Abanyafurika kugabanya intera iri hagati y’urusobe rw’ibibazo uyu mugabane ufite, n’ibyo bifuza kugeraho.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga nterankunga ActionAid mu Rwanda, Uwamaliya Josephine, avuga ko bimwe mu bigomba kwitabwaho muri iyi gahunda nshya y’intego z’iterambere rirambye ari ugushishikariza abikorera ku giti cyabo mu gushora imari muri gahunda z’iterambere rirambye ku bufatanye bwa Leta n’imiryango itagengwa na Leta.

Yagize ati “Ni ngombwa ko hakomeza ubufatanye hagati y’imiryango itari iya Leta, Leta n’abaturage kandi bakamenya ibibakorerwa.”

Yavuze ku burezi avuga ko hagomba kwitabwaho ireme ry’uburezi. Uburinganire nabwo akaba asanga bugomba kumvikana hose kuko uruhare rwa buri wese rukenewe.

Kwita ku bidukikije n’ihindagurika ry’ibihe na byo asanga bigomba kwitabwaho kuko ari ibintu bikunze kugira ingaruka ku bagore usanga abenshi babarirwa mu gice cy’ubuhinzi ku buryo iyo ibihe bitagenze neza bimugiraho ingaruka ugasanga bigeze no ku muryango wose. Uwamariya asanga abagore bagomba kwigishwa bakamenya icyo bagomba gukora.

Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta, mu matsinda, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.