Sogonya arasaba abakunzi ba Kirehe FC kuba bamwihanganiye gato

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 09-03-2019 saa 09:34:52
Umutoza Sogonya Hamisi uzaba abakunzi ba Kirehe FC kumwihanganira

Umutoza mushya w’ikipe ya Kirehe FC, Sogonya Hamissi Kishi, aravuga ko akeneye igihe gito cyo gutegura neza ikipe ye kugira ngo yitware neza mu mikino ya shampiyona.

Ni mu gihe Kirehe FC iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 13 mu mikino 19, iIkaba inaheruka gutsindwa na AS Muhanga ku mukino w’umunsi wa 19 wabaye tariki 07 Werurwe 2019.

Mu gihe bakomeje kwitegura kwakira Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 20 uzaba tariki 10 Werurwe 2019 , umutoza wa Kirehe FC ahamya ko akeneye igihe gito cyo kwisuganya kugira ngo akomeze kwitwara neza mu gihe amaze iminsi itandatu ahawe inshingano zo kuyobora iyi kipe.

Ati: ”Uko nshaka ko bakina ntibiraza, maze gusa iminsi itanu gusa ntoza, hari byinshi byo gukora kuko nasanze ikipe iri hasi bivuze ko ngomba gukora cyane kugira ngo ubwo bufatanye buzemo.”

Ahamya ko ikipe ye itazamanuka kuko amakipe menshi bahanganiye kutamanuka azamusanga mu rugo.

Ati:”Birashoboka kuko icyo nshingiraho mbivuga ni uko hari amakipe ane azadusanga iwacu arimo Gicumbi FC , Marines FC, Amagaju FC, Mukura na Rayon Sports kandi ariya abiri ya mbere ari hafi yacu kuko iyo Gicumbi ifite 16 twe tukagira 13, nituyitsinda tuzaba tuyiciyeho hari ikizere cyo kuzaguma mu kiciro cya mbere.”

Kishi asoza asaba abafana kudacika intege bakaba ahubwo inyuma abakinnyi babo muri uru rugamba bari kurwana rwo kutamanuka.

Ati:”Abafana nibabe bihanganye, nta n’ubwo twahora dutsinda, icyo nanavuze mbere maze gusa iminsi itanu,nanjye ni nkaho ndi mushya. Baduhe igihe imikino iracyahari tuzatsinda.”

Kirehe FC imaze imikino itanu itarabona intsinzi, igikomeye yakoze ni ukunganya na APR FC 0-0 i Kirehe na Bugesera 1-1 i Kirehe.

Umutoza Sogonya Hamisi uzaba abakunzi ba Kirehe FC kumwihanganira

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.