Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Social Mula ushinjwa kugundira ‘certificat’ ya Salax, ati “bareke kunsebya”

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 14-02-2019 saa 19:09:05
Social Mula ashyikirizwa certificat y'umuhanzi ukomeza muri Salax Awards 2019, na Ahmed pacifique uyobora AHUPA.

Nyuma y’umunsi umwe Social Mula ahawe ishimwe nk’umwe mu bahanzi batanu bitwaye neza mu myaka itatu ishize mu njyana ya RnB muri Salax Awards 7, yakuyemo ake karenge.

Mu ibaruwa yatangajwe binyuze kuri Instagram, Social Mula yasobanuye ko yikuye muri ibi bihembo kubera impamvu ze bwite, avuga ko adafite umwanya wo gukomezanya na byo.

Uko kutabona umwanya kwanditswe muri urwo rwandiko nk’impamvu, kwakuruye impaka ndende, abantu bakibaza uko abura umwanya kandi kumuha igihembo bidasaba kuba ahari.

Issiaka Mulemba ushinzwe itangazamakuru muri Sosiyete ya AHUPA irimo gutegura ibi bihembo, anenga bikomeye Social Mula, akavuga ko yanze no gusubiza ‘certificat’ y’ishimwe yahawe.

Iyo certificat (impamyabushobozi) yahawe mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019, Issiaka avuga ko bibabaje kuba Social Mula ashaka kuyigundira nyuma yo gusezera.

Magingo aya ngo AHUPA irimo kureba ugomba gusimbura Social Mula hagati ya Peace Jolis na Safi Madiba, abo bakaba bakwiye guhabwa certificat kuko na bo binjiye mu bahanzi bakomeza.

Issiaka avuga ko yatunguwe akanababazwa no kubwirwa na Social Mula ko niba bakeneye certificat yabo baza kuyitora iwe mu rugo, Kicukiro, imvugo afata nk’iyuje agasuzuguro kajejeta.

Ati, “Twasabye Social ko yatugarurira diplome, na n’ubwo ntabwo arabikora, ikirenzeho akavuga ngo ntabwo azi aho dukorera, ariko uyu munsi twaje kuganira arambwira ngo nzamusange iwe ngende nyifate, ujye unyumvira abo bahanzi bacu!”

Issiaka avuga ko atiyumvisha impamvu Social Mula atazana iyo certificat aho AHUPA ikorera, akumva ko baza kuyifata iwe nk’aho bayimuhereye iwe, agasaba Social “gukura mu mutwe.”

Kuri Social Mula ariko, avuga ko gusaba AHUPA kuza gufata certificat iwe mu rugo atumva ikibazo kirimo, cyane ko atazi aho iyi sosiyete ikorera, akavuga ko atumva impamvu bamusebya.

Social Mula avuga ko kwikura mu irushanwa ari uburenganzira bwe bityo bakaba badakwiye kubimuhora, akavuga ko atumva impamvu ibintu babijyana mu itangazamakuru bamuharabika.

Ati, “Ibyo ni ugusebanya, nabifata nko gusebanya, urwo ni urwitwazo rw’uko umuntu yabasezeye, ntabwo nzi aho nabasanga ngo nyibahe (certificat), irahari, nababwiye ko nayibasubiza ahubwo sinzi impamvu bari kubishyira mu itangazamakuru.”

Issiaka ariko, avuga ko agasuzuguro ka Social Mula kagaragarira mu bintu byinshi, birimo gusezera akabinyuza kuri Instagram, aho kubimenyesha AHUPA nk’abategura irushanwa.

Social Mula (ibumoso), mu ijoro ryo kuwa 11 Gashyantare 2019, ubwo yatangazwaga hamwe n’abandi bahane nk’abahanzi beza ba RnB bakomeza muri Salax Awards 2019

Ubundi kuki Social Mula yikuye muri ibi bihembo?

Icyo Social Mula yita ‘unavailability’ cyangwa ‘kutaboneka’ nk’impamvu yo kwikura muri Salax Awards 7, umujyanama we Twahirwa Theo (Dj Theo) yabisobanuriye Imvaho Nshya.

Theo avuga ko intandaro y’ibarwa isezera ari ikintu kimeze nk’amananiza abahanzi bakomeje muri Salax bashyizweho, cyo gukora akavideo kamamaza Salax kazajya gaca kuri BTN TV.

Theo avuga ko iby’ako kavideo byamenyekanye nyuma y’aho abahanzi batanu batanu bakomeza batangajwe, agahamya ko iyo babibwirwa mbere baba barikuyemo rugikubita.

Dj Theo avuga ko ako ka video k’umuhanzi aririmba indirimbo ye ‘live’ gasaba imyiteguro yo kugorora ijwi (repetitions), akavuga ko uwo mwanya Social Mula atazawubona.

AHUPA isobanura ko icyo isaba umuhanzi ari ukuza, akaririmba igice kimwe rukumbi cy’indirimbo ye yihitiyemo, akabifashwamo n’abacuranzi (band) ba AHUPA, hanyuma akabazwa n’utubazo duke kuri Salax, ubundi ako ka video kagakoreshwa mu kwamamaza Salax.

Mu gihe Issiaka uvugira AHUPA avuga ko ako kavideo ari kagufi ku buryo ntawe kagakwiye gutuma yikura mu bihembo, Dj Theo avuga ko uko kaba kangana kose nta mwanya bakabonera.

Issiaka avuga ko ako kavideo k’iminota itarenze itanu kavuga ku muhanzi na Salax, kazajya gacishwa mu kiganiro cyihariye kivuga kuri Salax kuri Televiziyo ya BTN y’abategura Salax.

Issiaka avuga ko ako kavideo katekerejwe mu rwego rwo kugira ngo umuhanzi atajya atumirwa kenshi mu kiganiro ngo agire ibyo asobanura, kandi wenda adafite umwanya.

Uwikuye muri Salax nyuma ya nominations ntazasubiramo

Umuhanzi wikuye muri Salax Awards yamaze kuba ‘nominated’ (kwemezwa) muri batanu bakomeza, ntazemererwa kugaruka muri ibi bihembo igihe cyose bizaba bigitegurwa na AHUPA.

Issiaka avuga ko iryo tegeko ryashyizweho mu rwego rwo guca akajaagri n’agasuzuguro ka bamwe mu bahanzi, akabigereranya no kuba ikipe yakwikura mu gikombe cy’Isi kigeze hagati.

Abategura Salax si abamarayika

Kuri Dj Theo, abantu bakwiye kumenya ko abategura Salax Awards bagamije inyungu z’ubucuruzi bakareka gukomeza kubafata nk’abamarayika baje gufasha umuziki nyarwanda.

Kuba bakora ibiteza imbere ubucuruzi bwabo, avuga ko na Social Mula afite uburenganzira bwo kureba ibimuteza imbere aho kujya muri Salax kandi nta nyungu zifatika ayibonamo.

Ati, “Bariya (AHUPA) ntabwo ari abamarayika baje gufasha abantu, ibintu byose ureba mfitemo nyungi ki? Rero iyo ubonye inyungu zawe zizabangamirwa, ni byiza ko watuza aho kugira ngo uzatezemo akaduruvayo”

Ashimangira ko ari byiza kuba Social yakwikura muri ibi bihembo, kurusha kuba yakwemera ko azitabira ibyo gukora ako kavideo akabura umwanya bikagira ingaruka ku izina rye.

Abajijwe ibyo Social Mula ahugiyemo bitatuma abona iminota runaka yo gukora akavideo gakenewe na AHUPA, yasubije ko “nta tegeko rihatira umuhanzi kujya muri Salax”.

Kuri Dj Theo, niba kujya muri Salax atari itegeko, kutayijyamo ntibikwiye gukenera kwisobanura ngo umuntu abazwe ibindi ahugiyemo, mu gihe no kujyamo nta mumaro abibonamo.

Dj Theo avuga ko abanenga kuba Social Mula yarikuye muri Salax Awards 2019 bamurenganya

Kugura ibihembo bya Salax

‘Manager’ wa Social Mula, Dj Theo asaba abategura Salax kwirinda amakosa ahamya ko yakorwaga n’abateguraga Salax mbere ya AHUPA (Ikirezi Group), yo kugurisha ibihembo.

Theo avuga ko uko imyaka yagiye yicuma ari ko ibihembo bya Salax byarushijeho guta agaciro kuko byageze aho umuhanzi atanga amafaranga agahabwa igihembo yifuza.

Kuri we, umuhanzi akwiye gushimirwa ibyo yakoze, ibintu byo kugurisha ibihembo bigahagarara kugira ngo Salax isubirane agaciro yahoranye.

Ati, “Ntabwo wavuga ko Salax zabanje zagiye zibyitwaramo neza kuko hari utuntu twagiye tugaragara ibyo nta wabica ku ruhande, ariko kuko biri mu maboko mashya babihindura n’izo mpungenge zigashira, iby’amakata no kugurisha ibihembo byagiye bibamo ntibizasubire.”

Issiaka Mulemba avuga ko na we ibyo kuba ibihembo bya Salax byaragurwaga mu myaka yashize yagiye abyumva nk’umunyamakuru w’imyidagaduro, ariko akavuga ko nta gihamya yabyo ihari.

Avuga ko kuri iyi nshuro, AHUPA ifite akanama nkemurampaka katavugirwamo kazagena abahabwa ibihembo katagendeye ku marangamutima cyangwa ikindi gitutu icyo ari cyo cyose.

Kuri we, iyo ruswa iba ishoboka Jay Polly na Safi Madiba ntibaba barabuze muri batanu batanu bakomeza ngo hakomeze Alyn Sano ndetse akomeze mu byiciro bibiri kandi bamurusha ubusitari.

Ibyo Issiaka avuga, birashimangira ibyo Emma Claudine uyobora Ikirezi Group yadutangarije ubushize, aho yamaganye yivuye inyuma ibivugwa ko ibihembo bya Salax bigurwa bushyimbo.

Ntirenganya Emma Claudine icyo gihe yavuze ko haramutse hagize umuntu wo mu Kirezi Group wakira ruswa ntacyo byatanga kuko abahabwa ibihembo batagenwa n’umuntu umwe.

Reba ikiganiro twagiranye na Emma Claudine muri Kanama 2016, ubwo abahanzi bari bakomeje kwikura muri Salax Awards, bivugwa ko ibihembo bya Salax bitangwa kuri ‘kata’

Hano hasi mushobora kumva amajwi ya Issiaka Mulemba, Social Mula baganira n’Imvaho Nshya.

Twabibutsa ko Salax Awards ari ibihembo byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 biteguwe n’abari abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda barimo Mike Karangwa, Emma Claudine na Ally Soudy.

Icyo gihe hahembwaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2008. Ibihembo icyo gihe byari bishyigikiwe cyane ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi, haba ku ruhande rw’ababihatanira n’abafana.

Uko imyaka yagiye yicuma ni ko hagiye hazamo kidobya kugeza ubwo habuze n’abaterankunga, bituma mu mwaka wa 2015 bidatangwa, bigaruka muri 2016 ariko na bwo ntibyatangwa kuko habuze amikoro.

Uyu mwaka byakabaye bigiye gutangwa ku nshuro ya 11, ariko ibizatangwa uyu mwaka ni ibya 7 kuko hari imyaka ine bitatanzwe (2015, 2016, 2017, 2018).

Sosiyete ya AHUPA irimo kubitegura ubu, yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’Ikirezi Group cyabiteguraga kikaza kubura abaterankunga. Iby’ubu bizatangwa ku nkunga ya Star Times.

‘Final’ izaba kuwa 29 Werurwe 2019, aho umuhanzi wese uzegukana igihembo mu cyiciro arimo azegukana amafaranga miliyoni, mu gihe mu bihembo by’ubushize yegukanaga ibihumbi 500.

Inkuru yabanje:

Mu gihu kibuditse, abahanzi bakomeza muri Salax baraye batangajwe 

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

One Comment on “Social Mula ushinjwa kugundira ‘certificat’ ya Salax, ati “bareke kunsebya””

  1. Murakoze kuri iyi nkuru, gusa ndibaza niba umuziki nyarwanda uzatera imbere bikanyibera pe. Nonese koko umuhanzi ava mu ndirimbo ngo kuko bamusabye gukora ako kavideo ibyo urumva byumvikana? Nonese iyo miliyoni bazabahemba nibatwara igihembo, arumva ako kavideo kamutwara umwanya uruta uwo akoreramo miliyoni? Harya social mula iyo aririmbye mu kabari yishyurwa angahe? Miliyoni ayiririmbira angahe? Birababaje pe nubwo adategetswe kuguma muri ibi bihembo ariko ibyo manager we avuze binyeretse indi realite abafana tuba tutazi neza, hanyuma ngo Salax bagurisha ibihembo, urumva ko abo na bo batari shyashya, uyu muziki sinzi uzawurokora aho azava.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.