Sobanukirwa inshingano, ububasha, imikorere n’imiterere y’Urwego rw’Umuvunyi (igice ya mbere)

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Sep 3, 2018

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbere umuturage, akaba ishingiro ry’ibikorwa byose, kandi ibimukorerwa akabigiramo uruhare byaba mu kubitegura no kubishyira mu bikorwa. Leta kandi yiyemeje guca akarengane, kugira ngo uwo muturage ashobore kugira uburenganzira busesuye ku byo yemererwa n’amategeko, atarenganyijwe n’uwo ari we wese cyangwa urwego urwo ari rwo rwose. Leta y’u Rwanda yanihaye intego yo gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, kuko ari bimwe mu bimunga ubukungu bw’Igihugu bikakibuza gutera imbere. N’ubwo kugera kuri izo ntego bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye, by’umwihariko hashyizweho Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo rukurikirane umunsi ku wundi ibijyanye no gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane kandi rugafasha mu guhuza umuturage n’inzego za Leta.

HABIMANA AUGUSTIN

 Ibijyanye n’Urwego rw’Umuvunyi tubisanga mu Itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imikorere n’imiterere by’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 18/10/2013.

 Urwego rw’Umuvunyi ni urwego rufite ubwigenge mu micungire y’abakozi n’imari byarwo kandi mu gihe rurangiza inshingano zarwo za buri munsi nta bwo ruhabwa amabwiriza n’urundi rwego.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’iryo tegeko rirushyiraho, Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zirimo guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga; gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta n’izigenga; kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro; kwakira buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo y’abantu bateganywa n’itegeko;  kwakira buri mwaka inyandiko zigaragaza umutungo w’imitwe ya politiki no kugenzura uko wabonetse n’uko wakoreshejwe.

Kugira inama Guverinoma n’izindi nzego z’imirimo bireba mu gushimangira no kunoza politiki yazo yo gukumira, kurwanya no guhana akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo; gukurikirana uko politiki yo gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ishyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta n’izigenga; gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko yerekeye imyitwarire y’abanyapolitiki n’abayobozi; gukangurira abaturage kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo muri rusange no kubihugurira abakozi b’inzego z’imirimo ari mu bigo bya Leta, mu bigo n’imiryango bitari ibya Leta.

Gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ibihano bahawe; kugira uruhare mu guteza imbere ubuyobozi bwiza mu nzego zose, rwerekana ko imikorere n’imikoranire y’inzego idatunganye, bitewe n’uko inyuranyije n’amategeko n’inshingano za buri rwego cyangwa n’imigambi rusange ya Leta cyangwa se ifite ingaruka mbi ku baturage; gukangurira abaturage gufatanya n’inzego za Leta n’iz’abikorera kubaka igihugu no kudatinya kwamagana imikorere mibi ishingiye ku karengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Kugira inama inzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo imikorere y’ubuyobozi irusheho kunogera abaturage; gushyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi porogaramu na raporo z’ibikorwa byarwo no guha kopi izindi nzego za Leta zivugwa mu ngingo ya 35 y’iri tegeko ; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye kubona amakuru; gushyira mu bikorwa izindi nshingano.

Urwego rw’Umuvunyi mu gushyira mu bikorwa inshingano zarwo zigendera ku mahame arimo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane no guharanira kunga, kumvikanisha, kugira inama no kugarura mu nzira nziza ibigoramye mbere yo gukoresha ubundi bubasha ruhabwa n’amategeko (biracyaza).