Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Sobanukirwa inshingano, ububasha, imikorere n’imiterere y’Urwego rw’Umuvunyi (igice ya gatatu)

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Sep 17, 2018

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbere umuturage, akaba ishingiro ry’ibikorwa byose, kandi ibimukorerwa akabigiramo uruhare byaba mu kubitegura no kubishyira mu bikorwa. Leta kandi yiyemeje guca akarengane, kugira ngo uwo muturage ashobore kugira uburenganzira busesuye ku byo yemererwa n’amategeko, atarenganyijwe n’uwo ari we wese cyangwa urwego urwo arirwo rwose. Leta y’u Rwanda yanihaye intego yo gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, kuko ari bimwe mu bimunga ubukungu bw’Igihugu bikakibuza gutera imbere. N’ubwo kugera kuri izo ntego bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye, by’umwihariko hashyizweho Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo rukurikirane umunsi ku wundi ibijyanye no gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane kandi rugafasha mu guhuza umuturage n’inzego za Leta.

HABIMANA AUGUSTIN

Mu nyandiko ziheruka twabagejeho inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi, amahame urwo rwego rugenderaho n’ububasha bw’urwo rwego. Muri iyi nyandiko turagaruka ku bijyanye n’imikorere y’uru rwego ndetse no ku nshingano ijyanye no kwakira inyandiko zimenyekanisha imitungo y’abakozi ba Leta n’abandi barebwa n’itegeko.

Ingingo ya 18 y’itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imikorere n’imiterere by’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 18/10/2013, iteganya ko Urwego rw’Umuvunyi rugira inzego ebyiri, harimo Inama y’Abavunyi n’ubunyamabanga Buhoraho.

Inama y’Abavunyi ni rwo rwego rukuru mu byerekeye imiyoborere y’Urwego no gufata ibyemezo birufasha kugera ku nshingano zarwo. Inama y’Abavunyi igizwe n’Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije.

Ku byerekeranye n’uko bashyirwaho, kuri buri mwanya w’abagize Inama y’Abavunyi, Guverinoma ishyikiriza Sena amazina y’umukandida wumvikanyweho mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo imwemeze. Abemejwe bashyirwaho n’iteka rya Perezida. Umuvunyi Mukuru afite manda y’imyaka itanu (5), Abavunyi Bungirije bafite manda y’imyaka ine (4). Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije bashobora kongererwa manda rimwe (1) gusa binyuze mu nzira byanyuzemo kuri manda ya mbere.

Naho ingingo ya 26 y’itegeko ryavuzwe haruguru, iteganya ko Ubunyamabanga Buhoraho bw’Urwego bugizwe n’Umunyamabanga Uhoraho n’abakozi b’Urwego.

Ku bijyanye n’imikoranire n’izindi nzego, Urwego rw’Umuvunyi rukorana n’izindi nzego, ntirwivanga mu mikorere yazo ya buri munsi. Ntirunafata ibyemezo mu mwanya wazo. Urwego rushyikiriza inzego bireba ibibazo by’akarengane rwagejejweho. Izo nzego zigomba kuruha igisubizo. Iyo igisubizo kitabonetse mu gihe cyagenwe, Urwego rwibutsa inshuro imwe gusa kandi rukerekana ibigomba gukorwa kugira ngo uwarenganye arenganurwe.

Haseguriwe ibiteganywa n’izindi ngingo z’iri tegeko, Urwego ntirushobora kwivanga mu mikurikiranire y’ibyaha cyangwa mu miburanishirize y’imanza zerekeye ibirego byashyikirijwe inzego z’ubutabera uretse ko rushobora gusaba inkiko cyangwa urwego rw’ubushinjacyaha amakuru ku birego rwagejejweho, izo nzego zikaba zigomba guha Urwego igisubizo.

Mu mikoranire y’Urwego n’izindi nzego z’Ubushinjacyaha ihame ni uko dosiye z’inshinjabyaha zoherezwa mu Bushinjacyaha Bukuru cyangwa mu Bushinjacyaha bwa Gisirikare. Icyakora, Urwego rushobora gushinja dosiye iri mu nshingano zarwo kandi rukabimenyesha Ubushinjacyaha Bukuru cyangwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare. Iyo rusanze iyo dosiye ikurikiranwa n’urundi rwego rw’Ubushinjacyaha, Urwego ruyirekera ubwo bushinjacyaha. Urwego rushobora gusaba ubufatanye n’urundi rwego rw’Ubushinjacyaha mu gukurikirana dosiye. Rushobora kandi koherereza izo nzego dosiye rwakurikiranaga.

Ku byerekeranye no gutanga raporo, mu mezi atatu (3) ya mbere ya buri mwaka w’ingengo y’imari, Umuvunyi Mukuru ageza kuri Perezida wa Repubulika no ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi iteranye, raporo ikubiyemo ibikorwa by’Urwego by’umwaka uheruka na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira. Kopi y’iyo raporo ihabwa Guverinoma n’Urukiko rw’Ikirenga. Abandi bireba bahabwa kopi y’igice cya raporo kiberekeye. Raporo zihariye zihabwa izindi nzego bireba. Urwego rugomba gutangariza abaturage raporo. Urwego rutanga izindi raporo igihe cyose bibaye ngombwa. Abashyikirijwe raporo bagira icyo bayikoraho mu gihe kitarenze amezi atandatu (6).

Ku bijyanye no kumenyekanisha imitungo, ingingo ya 37 y’itegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko Umukozi wa Leta wese utegetswe kumenyekanisha umutungo we amenyesha Urwego umutungo afite mu gihugu no mu mahanga. Inyandiko igaragaza umutungo ishyikirizwa Urwego bitarenze tariki ya 30 Kamena ya buri mwaka ku bantu basanzwe mu kazi no mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) ku bantu bavuye mu mirimo yabo. Ku bakozi bagitangira imirimo, inyandiko ya mbere igaragaza imitungo yabo ishyikirizwa Urwego mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) batangiye imirimo.

Inyandiko igaragaza imitungo y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi Bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego bagomba kugaragaza imitungo yabo ishyikirizwa Biro y’Umutwe wa Sena, mu bihe biteganywa ku bandi bagomba kugaragaza imitungo yabo.

Mu byo Umenyekanisha umutungo agomba kugaragaza harimo inkomoko y’umutungo, igihe ukora imenyekanishamutungo yawuboneye, agaciro kawo kuri icyo gihe, umutungo w’uwashakanye n’ugaragaza umutungo mu gihe basezeranye ivangamutungo, uw’abana be batarageza ku myaka cumi n’umunani (18), impano bene imitungo batanze n’ibindi.

Amakosa akorwa mu imenyekanishamutungo harimo kudatanga imenyekanishamutungo; gutanga imenyekanishamutungo rituzuye cyangwa ritari ryo.

Urwego rusaba umukoresha gutanga ibihano ku mukozi wakoze amakosa y’imenyekanishamutungo. Iyo amakosa akozwe ku nshuro ya kabiri, umukozi ahanishwa kugawa; ku nshuro ya gatatu, ahanishwa gukatwa kimwe cya kane cy’umushahara; ku nshuro ya kane, ahanishwa kwirukanwa ku kazi. Iyo imenyekanishamutungo ritemewe ku nshuro ya kabiri (2) kandi ku mpamvu nyiri ubwite yasobanuriwe mu nyandiko, Urwego rutangira iperereza.

Iyo iperereza rigaragaramo ko imenyekanishamutungo rinyuranyije n’ukuri uwabikoze yabigambiriye, ahanishwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi by’agateganyo, yakongera gukora iryo kosa akirukanwa burundu.

Iyo amakosa avugwa muri iyi ngingo yakozwe n’umuyobozi ugengwa n’itegeko ngenga rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo habayeho kongera gukora iryo kosa, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni (1.000.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ingingo ya 45 ivuga ko Ibirego ku byemezo byafashwe n’Urwego byerekeranye no kurangiza imanza, gufata no gufunga kimwe n’ibindi byemezo biri mu bubasha bwarwo binyuranyije n’amategeko, bitangwa kandi bikanasuzumwa mu buryo buteganyijwe n’amategeko abigenga.

Ku bindi bisobanuro, mwabisanga mu itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imikorere n’imiterere by’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 18/10/2013 no ku rubuga rwa Interineti: http://www.ombudsman.gov.rw.