Sobanukirwa imyuga ine y’ingenzi ikorerwa mu gakiriro

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 19-02-2020 saa 17:21:36
Ububaji ni imwe mu myuga y'ingenzi ikorerwa mu dukiriro

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) Uwizeyimana Emmanuel,  asobanura ko mu dukiriro hari imyuga 4 y’ingenzi ikorerwamo.

Iyo mirimo irimo ububaji, ubudozi, gusudira no gutunganya ibikomoka ku mpu.

Yanasobanuye uko politiki yaje yo gushyiraho agakiriro. Yagize ati : “Politiki y’igihugu y’umurimo iteganya ingamba zitandukanye ariko ik’ingenzi politiki iba ireba ni ibikorwa bitandukanye bizafasha Abanyarwanda kubona imirimo. Muri iyo politiki hagenda hazamo gahunda zitandukanye nk’uko tugiye kwibanda kuri gahunda y’udukiriro.”

“Gahunda y’udukiriro ni gahunda yaje cyane cyane ije kuri NEP Kora wigire. Ni gahunda y’Igihugu ishinzwe kwihutisha ihangwa ry’umurimo izamo igice kijyanye n’udukiriro. Ni igice cyaje kigamije guhuza Abanyarwanda kugira ngo bahurire hamwe bakora imyuga itandukanye uko kubahuriza hamwe bikaba byari bigamije kubafasha gukora ibikoresho bigezweho cyane cyane tunihutisha cyangwa dufasha gahunda y’ibikorerwa iwacu ‘Made in Rwanda.”

‘Made in Rwanda’ ni   imwe mu nkingi zitajegejega Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere, ngo ishakire igisubizo ibibazo byugarije ubukungu, cyane cyane ibiterwa n’icyuho kiboneka hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Iyi gahunda yaje nyuma yo kugaragara ko igihugu cy’u Rwanda gitakaza amafaranga menshi gitumiza ibintu hanze kandi muri ibyo bitumizwa  hanze hari ibishobora gukorerwa mu Rwanda.

Iyi gahunda ikaba yaraje kugira ngo nk’Abanyarwanda bashyire imbaraga hamwe,  bakore ibyo bashobora gukorera hmu gihugu bisimbura ibyatumizwaga hanze.

Urubyiruko ruhurizwa hamwe

Uwizeyimana avuga ko by’umwihariko bahuriza hamwe urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, nk’igice kinini kiba kigaragara nk’ikigomba gukora imirimo itandukanye kugira ngo urwo rubyiruko ruhurire hamwe, ruhurire ahantu hakoze neza, ruhurire ahantu byakorohera abaza kugura ibyo bikoresho bitandukanye na none kandi binafashe n’uburyo bwo kubashakira amasoko  kuko nkuko abishimangira ngo abantu bahuriye hamwe biroroha kubona amasoko atandukanye, bikanoroha kubona abantu baza kubagurira hamwe no guhuza imbaraga.

Gagunda y’udukiriro igamije ibintu nka bitatu by’ingenzi

Niyomutabazi Germain, Umuyobozi ushinzwe gahunda zo guhanga umurimo muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda  avuga ko  guhuriza abantu hamwe kugira ngo bakore ibikoresho bigezweho, guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyangwa no kwiteza imbere cyane cyane urubyiruko no gufasha guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda  kuko mu dukiriro ni ahantu hafasha cyane kubona ibikoresho bitandukanye byakorewe mu gihugu.

Avuga ko kuri ubu hari udukiriro mu gihugu hose.

Yagize ati : “Uruhare MINICOM igira mu bijyanye n’udukiriro uruhare rwacu ruza iyo abantu bamaze kugera mu gakiriro, abantu baje baturuka ahantu hatandukanye, bakora imyuga itandukanye dufatanya n’inzego zibanze n’akarere tukareba uburyo twagenda tubafasha kwishyira hamwe mu matsinda atandukanye, urugero ababaza bakajya hamwe bagakora koperative cyangwa company, abasuderi nabo gutyo mu myuga itandukanye.”

Avuga ko ako ariko kazi ka mbere babanza gukora kuko bigoye gufasha abantu bagitatanye.

Akomeza agira ati : “Nyuma tureba icyo bakeneye kugira ngo koko bakore ubucuruzi. Tukareba icyuho bafite haba mu bikoresho cyangwa mu bucuruzi kuko hari abo usanga bagikoresha imashini zitakijyanye n’igihe kandi dushaka ko bakora ibintu byiza bishobora guhangana ku isoko n’ibiturutse hanze ni uko nabo bagomba kuba bafite nizo mashini kugira ngo ibyo bakora bihangane n’ibyo biturutse hanze bikamera nkuko isoko ribishaka ubu ngubu.”

Avuga ko iyo basanze bafite icyo kibazo,  bakorana n’inzego zibishinzwe ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bakareba uburyo bakongererwa ubumenyi.

Ngo bareba ubumenyi  bafite bungana gute? Harabura ubungana gute kugira ngo babashe kugera aho bifuza.

Yagize ati : “Ikindi ni ikijyanye na bizinesi  kuko ntibihagije gukora ibintu byiza, ugomba kumenya ibyo bintu byiza ndabigurisha gute?  Ese umukiliya ndamwakira gute?  Ibiciro mbishyiraho gute? Tukareba inzego zabafasha kubahugura ku bijyanye na bizinesi, kugira ngo niba yakoze ikintu kiza amenye no kukigurisha.”

Hari kandi ibijyanye n’imashini, kuko mu dukiriro dutandukanye ngo hari aho usanga imashini zishaje, ugasanga hari imashini ibaza yakozwe mu mwaka wa 1970, mu gihe asabwa gukora ikintu kiri buhangane n’ikivuye mu Bushinwa.

Yagize ati : “Aha dukora ku buryo dufasha uyu muntu kubona byibyura imashini yo muri iki gihe isa nkiyo wa mushinwa akoresha kugira ngo numara kumwongerera nubwo bumenyi abashe gukora ikintu kiri buhangane n’icya wa mushinwa.”

Yungamo ati : “Twatekereje gushyiraho uburyo bwo kubafasha, kubona izo mashini zigezweho hari produit nshyashya twazanye isigaye ikoreshwa kuri BDF yitwa ikodeshagurisha aho dufasha uwo muntu ukorera mu gakiriro kubona imashini yifuza, ukayimuha nta kiguzi runaka tumwatse noneho akajya agenda ayishyura mu gihe kirekire. Iyi niyo benshi bari kubonamo amamashini bifuza, aho babonye izo mashini, bakabona ubwo bumenyi ubu bari gusohora ibintu byiza bihesha ishema igihugu cyacu.”

Bamwe mu bakorera mu dukiriro bavuga ko babanje guseta ibirenge mu kujya mu gukorera mu gakiriro ariko ubu siko ngo bikimeze kuko mbere ngo bakoreraga ahantu hameze nabi mu gishanga hari urubingo hameze nko mu gihuru ariko bakabona abaguzi.

Nyuma, ngo babwiwe  iby’agakiriro bagenda baseta ibirenge ariko ngo bahagegeze bibabera  ibitangaza.

Kuri ubu ngo ntibakinyagirwa kandi babona masoko.

Ingufu zirashyirwa mu ihangwa ry’umurimo mu gihugu hose

Uwizeyimana avuga ko iyo urebye gahunda zose zijyanye no guhanga umurimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ifite inshingano zikomeye zo gufasha ihangwa ry’umurimo mu gihugu hose.

Yagize ati : “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 harimo ko hazahangwa imirimo miriyoni 1.500.000 mu myaka 7 ya manda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bityo ahantu hose hagaragara ko hazava umurimo irahakurikirana. Byumwihariko, gahunda ya kora wigire irimo igice kijyanye n’udukiriro iri mu biganza bya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, tuyikurikirana umunsi ku munsi ariko igafatanya n’inzego zitandukanye ariko tukagera naho dukorana n’abantu bari guhanga iyo mirimo.”

Nkuko abisobanura ngo ibi bivuze ko bakora  ikurikirana, bakanagenzura ariko bagamije cyane cyane kureba ahari ibibazo bigaragara bigashakirwa ibisubizo ariko hanatekerezwa wamurimo urava mu gikorwa umuntu ariho akora uraza kumufasha kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.