Sobanukirwa imishinga migari yateguwe yo kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 12-04-2019 saa 09:18:01
Ikiyaga cya Kivu gikora ku turere hafi ya twose tw'Intara y'Iburengerazuba usibye Ngororero na Nyabihu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yavuze ko Ikiyaga cya Kivu ari umwe mu mitungo ikomeye Igihugu gifite ari na yo mpamvu bakomeje kuhakorera imishinga igamije kwihutisha ubukungu bw’abagituriye ndetse n’Igihugu muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru n’abayobozi b’uturere twose tugize iriya ntara usanga igice cyayo cyose gikoze ku kiyaga cya Kivu usibye Akarere ka Ngororero na Nyabihu gusa, Guverineri Munyantwari yavuze ko buri karere hari imishinga migari gakomeje gukora ku ruhande rwako kandi buri hantu hagiye hari umwihariko wahateganyirijwe kugira ngo uko umwaka utashye hage haba hari ikintu gishya.

Ati: “Mu bijyanye no kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu hari imishinga migari Igihugu cyateguye igamije kuzamura ubukungu no kuzamura ubukerarugendo, Intara yacu yihariye ubukerarugendo bwaba ubwo mu mazi, ku nkengero z’ikiyaga, mu birwa, hari gahunda zitandukanye zirimo amahoteri ndetse no gutunganya ibirwa, hari ibikorwa bijyanye n’ubwikorezi turimo gushyiramo imbaraga”.

Ubwikorezi

Guverineri Munyantwari yasobanuye ko ku bijyanye n’ubwikorezi hari imishinga ijyanye no kongera amato mu kiyaga cya Kivu bahereye ku bwato bwa kabiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage bo ku kirwa cya Nkombo nyuma y’aho ubwo bari bafite bugize ikibazo cya moteri ndetse bukaba butari bufite ubushobozi buhagije bwo kwihuta.

Ati: “Ku bijyanye n’ubwikorezi turateganya ubwato abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buzaba bufite ubushobozi bwo gutwara abaturage barenga 150 bicaye neza mu byiciro byabo bitewe n’uko buri wese yifuza kandi buzaba bujyanye n’igihe kuko buzajya butwara n’imodoka enye.

Umuntu uzaba ashaka kuva i Rusizi ajya i Rubavu afite imodoka ye kandi atifuza kongera gukodesha iyo gukoresha aho agiye ashaka kugumana iye azajya ayishyiramo bamutware, bizakurura benshi kuko hari abanga gushajisha amapine cyangwa gutwara igihe kirekire mu muhanda bagahitamo gutega bagategera n’imodoka ni ibintu byiza bizadufasha cyane”.

Guverineri ashishikariza abikorera gukomeza gutangiza imishinga yo gutwara abantu n’ibintu, bagakora ingendoshuri bakiga uburyo babyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu.

Amahoteri

Guverineri Munyantwari yavuze ko hari hoteri zikomeje kubakwa muri buri karere by’umwihariko mu Karere ka Karongi, ziri hafi kuzura kandi ziri ku rwego rwo hejuru zizajya zifasha abasuye iki gice k’Igihugu gikunze gutembereramo n’abantu benshi.

Ati: “Duhereye mu Karere ka Rusizi hari hoteri nziza cyane zirimo kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu zizafasha mu kwakira abahagana barimo na ba mukerarugendo baza ari benshi, kandi noneho imyubakire yazo iragenzurwa kuko zigomba kuba ziri ku rwego rugezweho zimwe zifite inyenyeri eshanu”.

Gutunganya ibirwa

Guverineri Munyantwari yavuze ko hari imishinga yo gukomeza gutunganya ibirwa bigahora bifite ibara ry’icyatsi kandi hakaba harimo n’ibyiza nyaburanga birimo inyoni n’ibindi bitandukanye.

Ati: “Ku bijyanye n’ibirwa nta gahunda ihari yo kubyubaka kuko hari n’abo bikurura kuko bimeze neza bisa n’icyatsi, ni ko dushaka ko bikomeza gusa, imishinga ihari ni uko twarushaho kubitunganya noneho tugashaka uko hajyamo inyoni z’ubwoko bwose ku buryo uhatembereye yumva uwo mwuka akumva aranezerewe, ni ibikorwa bizadufasha kurushaho kwigarurira abakerarugendo benshi”.

Ubworozi bw’amafi bugezweho

Guverineri Munyantwari yemeza ko hari imishinga irimo ubworozi bw’amafi yatangiye gutekerezwaho kandi hari n’abashoramari batangiye kuza kubegera kugira ngo baborohereza.

Ati: “Ubworozi bw’amafi turateganya kubuzamura twifashishije uburyo bwa Kareremba hari abasigaye basarura toni 1.5, ibi bizatuma tugabanya ibyo dutumiza mu mahanga ahubwo amafi tube tuyifitiye ahagije, natwe twohereze mu mahanga”.

Ibirebana no kwidagadura mu kiyaga

Munyantwari yemeza ko imyidagaduro na yo iri mu mishinga batekereje aho bagiye kongera ahantu ho kwidagadurira kandi abashoramari bamaze gutangira kubaka ibikorwa remezo .

Ati: “Mu myidagaduro hari byinshi bigiye gukorwa harimo gushaka ibikoresho, mu Karere ka Rubavu hari imishinga irimo gutangira basinyanye n’abo muri Afurika y’Epfo n’ahandi n’abikorera bo mu Rwanda. Turateganya kongera amato afasha abantu kwidagadura, turateganya kongera moto zigendwaho mu mazi ndetse no guteza imbere imikino mu kiyaga nk’imwe ikomatanyije aho batwara igare, bakiruka ndetse bakoga”.

Guverineri Munyanrwari yemeza ko iyi mishinga atari yo gusa yateganyijwe kuko ngo hari n’indi myinshi irimo kwigwaho izagira uruhare mu kuzamura abaturage n’Igihugu muri rusange.

Ibindi biteganyijwe mu bukerarugendo

Mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo harimo gushakwa ubutaka buzubakwaho ibikorwa bitandukanye bifasha ba mukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuva mu Karere ka Rubavu kugera mu Karere ka Rusizi, imihanda ya kaburimbo igeze kure ikorwa ndetse ibikorwa bijyanye no kumenyekanisha umushinga ku rwego mpuzamahanga hashakwa abashoramari birakorwa.

Umushinga wa Kivu Belt

Munyankindi Benoit umukozi wa RDB mu Karere ka Rubavu akaba ashinzwe ubukerarugendo ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya yasobanuye ko bimwe mu byari bikubiye mu bigomba gukorwa mu mushinga wagutse wo kuzamura ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bise Kivu Belt bigeze kure bikorwa kandi binafasha abaturage.

Ati: “Hari umushinga uzatwara miriyoni zirenga 120 z’amadorari uzakorwa mu Karere ka Rubavu, aho hateganyijwe kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hafi y’akarere kuva ahari Kivu Serena Hotel werekeza ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo hazashyirwaho hoteri nini cyane yitwa STIP Hotel ndetse hageho n’ibyombo binini bizajya bikora nka parikingi y’amato kandi n’umucanga uzatunganwa by’umwihariko. Bimwe byatangiye kubakwa mu murenge wa Nyamyumva”.

Muri Nyamyumba hateganyijwe hoteri yitwa Hotspring Eco Resort izaba ikora ku mazi noneho ahari amashyuza hakorwe uburyo bugezweho bwo kogeramo”.

Umushinga Kivu Belt mu karere ka Rutsiro

Mu Karere ka Rutsiro ku nkengero z’ikiyaga, Munyankindi ukurikirana umushinga wa Kivu Belt mu rwego rw’ubukerarugendo, avuga ko bateganya gushyirayo ikibuga cya Golf aho Rutsiro ihurira na Karongi.

Ati: “Hafi ku mazi tuzahashyira amacumbi agezweho azajya acumbikira abantu harimo ba mukerarugendo ndetse n’abandi bose bashaka kujya kuharuhukira noneho hageho n’ikibuga kinini cya Golf aho utu turere duhuriye, muri Karongi kandi hari naho aho guparika amato manini n’ibikorwa by’amahoteri”.

Ubukerarugendo muri Nyamasheke na Rusizi

Munyankindi yagize ati: “Muri aka karere twafatiye kuri Hoteri Ishara Sun Beach kuko ni ho hantu hanini kandi heza twabonye twakorera ibikorwa noneho hakagurwa, kandi hari ibirwa binini bizatunganywa noneho ubukerarugendo buzamuke, hakiyongeraho muri Rusizi na ho hari ibikorwa by’ibibuga by’umukino wa Golf.”

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.