Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Sobanukirwa igihe umuyobozi aba yemerewe gutanga cyangwa kwakira impano

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 14-11-2019 saa 12:34:00
Kajangana Jean Aimé,Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y'abayobozi mu Rwego rw'Umuvunyi

Itegeko Ngenga n° 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta rivuga ko umuyobozi abujijwe kwakira cyangwa gutanga impano n’ amaturo by’ubwoko bwose ahawe nk’umuyobozi, kereka iyo ari mu bihe biteganywa n’ Iteka rya Perezida n°54/01 ryo ku wa 19/08/2010 rishyiraho uburyo umuyobozi yakira cyangwa atanga impano n’amaturo.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Kajangana Jean Aimé Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi yagarutse ku bikubiye mu Iteka, avuga  ko rigaragaza neza ibisobanuro byimbitse ku bivugwa muri ririya tegeko birebana n’itangwa n’iyakira ry’impano n’amaturo.

Itegeko ryagiyeho mu rwego rwo kwirinda  ko abayobozi bangiza umutungo binyuze mu gutanga impano no gukumira ruswa ishobora gutangwa hishingikirijwe izo mpano.

Kajangana yagize ati: “Itegeko iyo ribuza abantu gutanga no kwakira impano; icya mbere ni ukwanga ko umuyobozi ashobora kwangiza umutungo wa Leta binyuze mu gutanga impano, icya kabiri ni uko umuntu ashobora guha umuyobozi impano arimo gutegura amayira kugira ngo igihe azaba yagiye kumusaba ikintu runaka, umuyobozi azibuke ko na we hari ikintu amugomba akaba yafata ibyemezo bitubahirije amategeko”.

Abarebwa na ririya teka (bagaragazwa mu Itegeko Ngenga) ni  abayobozi b’ikirenga ari bo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.

Rireba kandi abayobozi bakuru ari bo; abagize Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga n’abandi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida hamwe n’abashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe kugeza ku Muyobozi Mukuru n’abandi bari ku rwego rumwe na we.

Rinareba abayobozi b’inzego za Leta, aba serivisi za Leta n’ab’ibigo bya Leta, bagengwa mu mirimo yabo na sitati cyangwa bakora imirimo yo mu rwego rwa poritiki; abahagarariye abo bayobozi mu minsi mikuru, mu nama cyangwa mu biganiro batumiwemo.

Ibihe umuyobozi yemerewe kwakiramo cyangwa gutangamo impano n’amaturo 

Nk’uko Iteka ribisobanura; impano cyangwa amaturo ni  umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa cyangwa undi mutungo wose ushobora guhabwa agaciro mu mafaranga uhawe umuyobozi cyangwa umuyobozi aha undi muntu burundu ku buntu; serivisi iyo ari yo yose ubusanzwe yishyurwa, umuyobozi ashobora gukorerwa cyangwa akayikorera undi ku buntu cyangwa ku giciro gito ku giteganyijwe; kwakira cyangwa kuzimana bikozwe cyangwa bikorewe umuyobozi.

Ingingo ya 4 y’iri Teka iteganya ko  umuyobozi aba yemerewe kwakira cyangwa gutanga ku buryo budasanzwe impano cyangwa amaturo mu bihe bikurikira; kurinda isura nziza y’Igihugu; kubahiriza umuco w’Igihugu cy’amahanga; kwitura impano cyangwa ituro; gukumira icyatesha agaciro urwego ruhagarariwe.

Kajangana yagize ati: “Mu bihe bisanzwe uretse Perezida wa Repubulika wemerewe gutanga impano hakurikijwe ibiteganya n’itegeko ryerekeye ingengo y’imari, mu bindi bigo cyangwa ku bandi bayobozi ho  ayo mafaranga nta n’ahantu ateganywa n’iyo umuyobozi yayatanga yaba yishe itegeko kuko nta hantu ateganyijwe, ariko Perezida wa Repubulika arabyemerewe, igihe abona ari ngombwa ashobora gutanga impano”.

Yakomeje asobanura ko mu gihe umuyobozi bamuhaye impano agasanga kuyanga bishobora gutera ikibazo, arayakira igakoreshwa hakurikijwe ingingo ya 6 ya ririya  teka iteganya ahashyirwa impano cyangwa amaturo byakiriwe.

Yongeyeho ati: “Hari n’igihe umuyobozi ashobora kujya mu mahanga yazagaruka akaba ari bwo bayimwoherereza atanafite umwanya wo kuyihakana […], nk’iyo ari hano mo Gihugu akenshi ashobora guhita abivuga, akababwira ko atemerewe kwakira impano mu rwego rw’akazi, akabasobanurira ko itegeko ritabimwemerera”.

Agaciro k’impano cyangwa amaturo umuyobozi ashobora kwakira cyangwa gutanga 

Ku byerekeye kwakira impano cyangwa amaturo n’imikoreshereze yabyo, Perezida wa Repubulika yubahiriza ibiteganywa na ririya Teka.

Abandi bayobozi ntibemerewe, mu bihe bisanzwe, kwakira cyangwa gutanga impano cyangwa amaturo bifite agaciro karenze ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.  Icyakora, mu bihe bivugwa mu ngingo ya 4 y’Iteka, umuyobozi ashobora kwakira impano cyangwa amaturo birengeje  kariya gaciro.

Iyo umuyobozi wakira cyangwa utanga impano ari uwo mu Rwego rw’Umuvunyi kandi agaciro kakaba karenze akavuzwe haruguru, agomba kubimenyesha Biro ya Sena mu nyandiko.

Umuyobozi ni we ugereranya mu bushishozi bwe agaciro k’impano cyangwa amaturo ahawe. Iyo atanze impano iri mu zo yemerewe gutanga, amafaranga ava ku ngengo y’imari y’ikigo ayobora.

Ahashyirwa impano cyangwa amaturo byakiriwe 

Umuyobozi wakiriye impano cyangwa amaturo abishyikiriza biherekejwe n’inyandiko, urwego, ikigo cyangwa serivisi ahagarariye.

Kajangana avuga ko mu gihe iyo mpano cyangwa amaturo bidashobora gukoreshwa n’urwego, ikigo cyangwa serivisi byahawe bibishyikiriza Minisiteri cyangwa urwego rufite mu nshingano ibyerekeranye n’imikoreshereze y’iyo mpano cyangwa amaturo bigakoreshwa mu nyungu rusange.

Yongeyeho ko mu gihe izo nzego na zo zidafite ubwo bushobozi, impano n’amaturo bishyikirizwa Minisiteri ifite isanduka ya Leta mu nshingano zayo,   imikoreshereze yabyo igenwa n’amabwiriza ya Minisitiri ufite isanduku ya Leta mu nshingano ze.

Urwego rw’Umuvunyi rumenyeshwa mu nyandiko urwego rwashyikirijwe impano cyangwa amaturo afite agaciro karenze ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo impano cyangwa amaturo ari ibikoreshwa n’umuntu ku giti ke kandi agaciro kabyo katarenze ibihumbi 100 by’amafaranga y’uRwanda  umuyobozi wabihawe arabigumana. Bishobora kuba ibyambarwa cyangwa ibindi bikoresho byo ku mubiri;  karuvate,  amaherena, amavuta, imibavu ndetse n’imikufi. Gusa bigomba kuba bitarengeje kariya gaciro.

Iyo biri munsi y’ibihumbi 100 atari ibikoreshwa n’umuntu ku giti ke ntabigumana, icyo gihe bishyikirizwa urwego umuyobozi ahagarariye. 

Ibihano bihabwa umuyobozi wakiriye cyangwa watanze impano cyangwa amaturo binyuranyije n’iri Teka

Umuyobozi utubahirije ibiteganywa n’iri Teka ahanishwa ibihano biteganyijwe mu Itegeko Ngenga n° 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta.

Mu ngingo yaryo ya  9,  mu gika cya 6 hagaragaramo ko  umuyobozi abujijwe kwigarurira umutungo cyangwa impano igenewe urwego, ikigo cyangwa serivisi ayobora.

Ingingo ya 10 igaragaza ko umuyobozi abujijwe kwakira cyangwa gutanga impano cyangwa amaturo by’ubwoko bwose ahawe nk’umuyobozi,  kereka iyo ari mu buryo buteganywa n’Iteka rya Perezida.

Abayobozi barakangurirwa gusoma ririya tegeko  n’Iteka 

Kajangana Jean Aimé Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, arakangurira abayobozi gusoma itegeko rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta na ririya Teka rya Perezida kuko abenshi usanga batazi ibikubiyemo cyanecyane ibijyanye n’itangwa n’iyakira ry’impano n’amaturo.

Ati: “…nk’iyo ubiganirije abayobozi uba ubona basa nk’ababyumvise bwa mbere cyanecyane ibyo by’impano, uhita ubona bafite amatsiko nk’abantu babyumvise bwa mbere, twabakangurira rwose kubisoma”.

Asaba n’abaturage  kumenya biriya bijyanye n’impano n’amaturo, bakamenya ko abayobozi batemerewe kubyakira mu rwego rw’akazi, avuga ko hari nk’umuturage ushobora gutanga impano irengeje agaciro kavuzwe haruguru, akabona ihawe urwego runaka kandi yari azi ko ayihaye umuyobozi ku giti ke, bikamubabaza  akumva ari igihombo.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.