Sobanukirwa Gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga n’imikorere yayo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 10-11-2019 saa 11:51:38
Intore mu ikoranabuhanga ni gahunda igamije guhugura no kongera umubare w’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’Ikoranabuhanga

Intore mu ikoranabuhanga ni gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guhugura no kongera umubare w’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’Ikoranabuhanga, igafasha abahuguwe kwifashisha ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’imibereho myiza irambye.

Gahunda y’Intore mu ikoranabuhanga (Digital Ambassadors Program) yatangijwe na Ministeri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ifatanyije na DOT Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa.

Ishyirwa mu bikorwa n’Abafashamyumvire bagizwe n’urubyiruko rurangije kaminuza, ruhabwa akazi n’ubumenyi na DOT (Digital Opportunity Trust) mu guhugura Abanyarwanda mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere.

Uko gahunda y’intore mu ikoranabuhanga ikora

Nk’uko byasobanuwe n’umukozi ushinzwe itumanaho muri DOT Rwanda, Mbashimishe Cécile, gahunda y’intore mu ikoranabuhanga ni amahugurwa atangirwa ubuntu afasha Abanyarwanda kumenya gukoresha serivisi z’Ikoranabuhanga hifashishwa telefone igendanwa ndetse na mudasobwa.

Abitabira iyi gahunda bamenya uburyo bwo gukoresha serivisi z’urubuga Irembo, kwishyura Imisoro, gukoresha Mobile Money, kumenya no gukoresha internet n’ibindi.

Kugira ngo umuntu yitabire aya mahugurwa bisaba ko aba azi gusoma no kwandika, afite telefoni igendanwa, ashobora gukurikira amahugurwa mu Kinyarwanda ndetse afite umwanya wo kwitabira amahugurwa amasaha abiri buri munsi mu gihe kingana n’iminsi 30.

Icyo uwitabiriye aya mahugurwa yungukiramo

DOT Rwanda iteganya ko uwitabiriye aya mahugurwa aba afite ubushobozi bwo gukoresha serivisi  za Leta ndetse n’izindi zikenera ikoranabuhanga.

Yunguka ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye n’ubucurizi n’uburyo yakoresha ikoranabuhanga umunsi ku wundi mu bucuruzi bwe, kwamamaza ibikorwa bye, kubitsa, kubikuza no koherereza abandi amafaranga akoresheje telefoni igendanwa.

Asobanukirwa kandi neza uburyo yakwirindira umutekano w’amafaranga ye akoresheje ikoranabuhanga, yunguka ubumenyi bumufasha kumenya kwizigamira agamije kugera ku ntego ze n’ibindi nk’uko byatangajwe na Tuyambaze Jean de Dieu wo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati : “Duhugura abaturage tutarobanuye ku bijyanye no kwihangira umurimo bakamenya no gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi. Buri muturage akeneye ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi cyane ko hari serivisi za leta zisigaye zitangwa binyuzemuri ryo.”

Yakomeje agira ati: “Ikoranabuhanga icyo ribafasha ni ugukora ibintu mu buryo bugezweho babisanisha n’ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga bakamenya n’uburyo babimenyekanisha. Abenshi ntibari bazi gukoresha email, imbuga nkoranyambaga no kwihangira umurimo. Mu bantu nahuguye hari abatari bafite akazi ubu bafite imishinga bari gukora; hari abakora inkweto, abakora amakaroni mu ngano n’abandi bafite imishinga iciriritse nko gukora impapuro.”

Umusore witwa Habanabakize Thomas, Imvaho Nshya yasanze yitabiriye amahugurwa yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, yashimye iyi gahunda kuko ifite ibyo ifasha abataragize amahirwe yo kumenya gukoresha ikoranabuhanga bakiri ku ntebe y’ishuri.

Ati: “Ni ubwa mbere nari nkoze ku mashini, nize mu gihe zari zitaragera mu mashuri ngarukira mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange. Numvaga iby’ikoranabuhanga mu magambo ntarakora kuri musadobwa ariko ubu namenye ibice biyigize, ikindi nungutse ni uko namenye kwandika no kubika ibyo nanditse. Iyi gahunda ndayishima.”

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

3 Comments on “Sobanukirwa Gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga n’imikorere yayo”

  1. Iyi gahunda ni nziza cyane. Ahubwo njyewe ndibaza niba iyi gahunda izagera kuri buri muturarwanda? Ese abahugura ko numva ko hari imirenge bahereyemo nibo bazakomeza bahugure cg hazongerwamo abandi kugirango iyi gahunda yihutishwe? Urugero: nkuko gahunda yo gupima ubutaka yakozwe. Murakoze kdi ibyo reta iduteganyiriza ni byiza turayishimira.

  2. Ariko iyo bababaza ntimusubize muba mwibaza iki? Murabona uwabajije aba adakeneye igisubizo cyangwa iyi Page muzayikureho. Asyii weee

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.