Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku bijyanye n’imyitozo ngororamubiri

Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA

Ku ya 28-05-2018 saa 07:23:20
Dr Mpatswenumugabo Bosco wasobanuye byinshi kuri siporo ngororamubiri “Gym Tonic”

Siporo ngororamubiri “Gym Tonic” yemerewe gukorwa n’abantu b’ingeri zose, yaba abagore, abagabo, abana, urubyiruko, ndetse n’abageze mu zabukuru binavugwa ko itangira yari siporo igenewe abageze mu zabukuru.

Dr Mpatswenumugabo Bosco wasobanuye byinshi kuri siporo ngororamubiri “Gym Tonic”

Perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga ba siporo mu Rwanda, Dr Mpatswenumugabo Bosco yaganiriye n’Imvaho Nshya avuga ku kamaro ka “Gym Tonic” ingaruka zayo anagira inama atanga muri rusange.

Yavuze ko bifasha amaraso gutembera neza mu myakura ikanarinda umuvuduko w’amaraso, ituma umubiri ugira imbaraga, kugabanya ibiro ku rugero urwo  arirwo rwose umuntu yifuza, gufasha mu bijyanye no guhumeka neza, irinda indwara zimwe na zimwe cyane iz’umutima, ituma umuntu adasaza vuba, ifasha amagufwa gukomeza ndetse ikanafasha ubwonko gukora neza.

Iyo iyi siporo ngororamubiri iyo ikozwe nabi ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Dr Mpatswenumugabo avuga ko  uko umuntu akora imyitozo ikomeye inshuro nyinshi imitsi n’amagufa bikamenyera bigakomera, iyo bidakomeje gukorwa bigira ingaruka mbi, kuko amagufwa aba yarabimenyereye byagabanuka umubiri ugahinduka. Abahanga mu bijyanye na siporo bavuga ko usanzwe umuntu yagombye gukora Gym Tonic nibura inshuro 3 mu cyumweru, akayikora mu gihe cy’isaha imwe.

Gukora iyi siporo  bigira  ingaruka ku mutima kuko uko ukora Gym Tonic kenshi umutima uba wamenyereye gupomba amaraso menshi, bityo rero iyo uhagaritse imyitozo bigira ingaruka mbi.

Ku bijyanye n’isuku iyo utameshe neza imyenda wakoreshe mu myitozo bishobora ku gutera indwara z’uruhu n’izindi zitandukanye, cyane cyane nko ku bagore bashoboye kuhandurira indwara. Ibi biterwa  n’ibyuya byinshi biba byasohotse mu mubiri kandi ahakorerwa Gym Tonic  haba hahuriye abantu batandukanye. Dr Mpatswenumugabo avuga ko imyenda yambawe muri Gym Tonic  igomba kumeswa bitandukanye n’iyindi isanzwe.

Gym Tonic ishoboye gutera imvune kandi ntibimenyekane ako kanya, kuko akenshi imvune ntabwo zihita zigaragara, ingaruka uzumva mu gihe kirekire.

Ku bantu bateruta ibiro byinshi bibagiraho ingaruka mbi cyane iyo bageze mu zabukuru.

Nshimiyimana Patrick amaze igihe kingana n’imyaka 4 akora Gym Tonic avuga ko icyo gihe gishize yabonye gukora iyi siporo ari byiza kuko byatumye agira ubuzima bwiza buzira indwara, kandi byatumye yumva asigaye atekereza neza kurushaho. Kuri ubu Nshimiyimana ageze ku  rwego asigaye atoza abandi kuko we yabimenyereye.

Dr Mpatswenumugabo  avuga ko nta ndwara yabuza umuntu gukora Gym Tonic  keretse umuntu uba wararembye n’ubundi adafite intege mu mubiri.

Hari inama  abakora iyi siporo bagirwa

Dr Mpatswenumugabo   avuga ko abakora Gym Tonic muri rusange bakwiye kwitondera aho bajya gukorera imyitozo bakabanza kumenya niba umutoza afite ubumenyi buhagije ku buzima bw’umuntu, yarabihuguriwe kugira ngo babakoreshe imyitozo iberanye n’ibyo bifuza kandi itazabagiraho ingaruka mbi.

Asoza avuga ko siporo  ari  umuti, buri wese ashishikarizwa kuyikora, cyane cyane Gym Tonic  kuko itandukanye n’izindi siporo muri rusange.

Umwanditsi:

UHORANINEMA ANITHA

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.