Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Sobanukirwa AU Kagame atangira kuyobora

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 28-01-2018 saa 08:01:38
Ikirango

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, uhuza ibihugu by’Afurika, abakuru babyo na za Guverinoma, ukaba ufite amateka maremare. Uyu muryango mu rwego rw’ibihugu, uyoborwa n’igihugu kimwe mu gihe cy’umwaka, ni ukuvuga Perezida wacyo.

Uyu mwanya wo kuyobora AU ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu tw’Afurika ari two; Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati. Uyu mwaka, AU ikaba igiye kuyoborwa na Perezida Paul Kagame, kuva uyu munsi ku wa 28 Mutarama 2018.

Dore rero amateka y’uyu muryango. Ku wa 25 Gicurasi 1963 Addis Ababa muri Ethiopia, ibihugu 32 byari bimaze kubona ubwigenge, icyo gihe byemeranyijwe gushyiraho Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, OAU (Organization of African Unity) cyangwa se OUA (Organisation de l’Unité Africaine).

Nyuma ibindi bihugu by’Afurika byagiye byinjira muri uyu muryango, aho haje kwinjiramo ibihugu 21, maze bigera  kuri 53 igihe hashyirwagaho AU (African Union) mu mwaka wa 2002. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2011, igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kinjiye muri AU maze ibihugu by’ibinyamuryango bya AU biba 54, ndetse Morocco yaje kugarukamo umwaka ushize maze biba 55 nyuma y’uko yari yaravuyemo mu 1984.

Intego nyamukuru za OUA zari guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu bihugu by’Afurika, guhuza ibikorwa ndetse no kubaka ubufatanye, gushyira imbaraga hamwe mu kugera ku buzima n’imibereho myiza by’Abanyafurika, ubwirinzi n’ubwigenge bw’ibihugu bigize umuryango, gukura umugabane w’Afurika mu bukoloni ndetse n’ivanguraruhu “apartheid”, guteza imbere ubufatanye n’amahanga, no guhuza politiki y’ibihugu bigize umuryango, ubukungu, uburezi, umuco, ubuzima, ubumenyi, ubwirinzi n’ibindi.

OAU yakoraga ishingiye ku masezerano ayishyiraho, mu 1991 ishyiraho “Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika” (uzwi nk’Amasezerano ya Abuja). Wari ugizwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Inama y’Abaminisitiri n’Ububanyi n’Amahanga, na Komisiyo y’Ubuhuza, Komisiyo y’Ubukungu n’Imibereho,  Komisiyo y’Uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Ubuzima, ndetse na Komisiyo y’Ubwirinzi.

Kuva muri OAU hajyaho AU

Mu myaka ya za 1990, abayobozi b’ibihugu baganiriye ku kuvugurura OAU/OUA hagamijwe guhangana n’imbogamizi zinyuranye n’impinduka ku isi. Mu 1999, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya OAU bashyizeho itangazo rya Sirte rivuga ishyirwaho rya AU.

Intego za AU zari kubakira ku byakozwe na OAU hashyirwaho umuryango wakwihutisha kwishyira hamwe kw’Afurika, kongerera imbaraga ibihugu by’Afurika mu bukungu bw’isi, no gukemura ibibazo bigaragara mu mibereho, ubukungu na politiki Afurika yahuraga nabyo. Habayeho inama enye zari zigamije gutangiza AU.

Izo nama ni Inama ya Sirte (1999), ikaba ari yo yatangaje ishyirwaho rya AU. Inama ya Lomé (2000) yashyizeho amategeko agenga AU. Inama ya gatatu ni iya Lusaka (2001) yagennye uko AU yatangizwa, hakaza inama ya kane ya Durban (2002) yatangije ku mugaragaro AU, ikaba yaranahujwe n’inama ya mbere y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Inama za AU ziba kabiri mu mwaka, iba mu ntangiriro z’umwaka ibera ku kicaro gikuru cyayo Addis Ababa muri Ethiopia (ari yo ya none), naho indi iba mu gihe k’impeshyi ikabera muri kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango.

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.