Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

‘Smart classroom’ izafasha kwinjiza ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya Mar 16, 2018

Muri gahunda yo guteza imbere ireme ry’uburezi no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, abafite uburezi mu nshingano barahamya ko uburezi bw’u Rwanda by’umwihariko mu mashuri yisumbuye bwinjijwe mu ikoranabuhanga aho umwanya munini ukoreshwa mu gusobanura aho kwandukura isomo ryose ku kibaho.

Abanyeshuri bigira muri Smart classroom bafite amahirwe yo kwiga neza mu buryo bw’ikoranabuhanga

 

Smart classroom ni uburyo bwo kwigisha bukoresheje ikoranabuhanga bwatangijwe na ‘Africa Smart Investment’ hagamijwe kwinjiza ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye. Iyi gahunda ifasha buri kigo k’ishuri kugira ibyumba bibiri aho buri cyumba kiba kirimo imashini za mudasobwa 50, zishyirwamo amasomo ari mu ikoranabuhanga  ajyanye n’ubumenyi ndetse n’ururimi rw’icyongereza.

Umuyobozi w’abarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kimironko I, Dusabeyezu Alphonsine, avuga ko ‘smart classroom’ yoroshya mu buryo bw’imyigishirize.

Ati: “Dufite imashini 100 twahawe na REB aho abanyeshuri bigiramo amasomo yose mu gihe cyo gukoresha ikoranabuhanga, kandi bikorohera mwarimu mu buryo bw’imyigishirize kuko umunyeshuri aba yumva ndetse anareba amashusho  bikihutisha ubumenyi.”

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Essa Ruhengeri, Basa Ngabo Jean, we avuga ko bataratangira gukoresha iyi gahunda kuko bagifite ikibazo cya murandasi.

Ati: “Dufite imashini 100 twahawe na REB n’izindi, gusa tuzigishirizaho amasomo asanzwe y’ikoranabuhanga ariko ntituratangira gukoresha gahunda ya smart classroom kubera ikibazo cya interineti kitatworoheye.”

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Niyizamwiyitira Christine, avuga ko gahunda ya smart classroom izazamura ireme ry’uburezi  mu bumenyi.

Ati: “Iyi gahunda izatuma ireme ry’uburezi rizamuka mu masomo y’ubumenyi, hari amashuri usanga laboratwari zaho zitaboneka. Gahunda ya Smart classroom ituma abanyeshuri babasha kubona uko biga batagiye muri laboratwari.”

Dr Niyizamwiyitira yongeyeho ko ubu buryo bufasha umunyeshuri kumva no kureba amashusho bikamworohera gusobanukirwa ibyo yiga.

Zimwe mu mbogamizi iyi gahunda ihura na zo ngo ni ikibazo cy’ubwinshi bw’abanyeshuri kuko hari aho usanga umubare wabo urenze umubare w’imashini zihari n’icya interineti.

Agaruka kuri izi mbongamizi, Dr.Christine avuga ko ibigo bisaga 200 bizahabwa imashini za mudasobwa ndetse na interineti ku bitayifite bitarenze ukwezi kwa 6 noneho umwaka utaha ibigo byose bikazaba bifite imashini na interineti.

‘Smart classroom’ yatangiye gukoreshwa mu 2016, ikaba imaze kugezwa mu bigo by’amashuri bitandukanye ku kigero cya 35%.