Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Smart Africa: Harongerwa abagore n’abakobwa bakoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 28, 2018

Nsengimana Jean Philibert, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré, uyobora ubunyamabanga bwa “Smart Africa” ifite ikicaro i Kigali, asanga ikoranabuhanga ari amahirwe mashya ku bagore no ku bagabo b’Afurika, bityo gusigara inyuma kw’abagore mu ikoranabuhanga ngo byaba ari igihombo gikomeye kuri uyu mugabane. Ubu hakaba hari gahunda yo kongera abagore n’abakobwa bakoresha ikoranabuhanga.

Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa (Foto James R.)

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Nsengimana Philibert yavuze ko umuvuduko w’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ukomeje  kwiyongera ku Isi, ari na ko rikomeza kugenda rihindura byinshi mu mibereho y’abantu haba mu kwihutisha serivisi, guhanahana amakuru, bizinesi,  kumenya amakuru yo hirya no hino ku Isi, n’ibindi. Ngo ni yo mpamvu nta we ukwiye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyo witegereje imibereho muri iki gihe, ukagereranya no mu gihe cyashize, ikoranabuhanga mu itumanaho ritarasakara, uhita ubona ikinyuranyo kinini. Ibyo bigaterwa n’uko ubu usanga ikoranabuhanga rigenga ibintu byose, ku buryo bitoroshye ko hari umuntu watera imbere atarikoresheje”.

Nsengimana avuga ko umubare w’abagore bo muri Afurika bakoresha ikoranabuhanga ngo ukiri hasi cyane ugereranyije n’uw’abagabo.

Yagize ati “Icya mbere ni uko aho umugore ava n’aho ageze bigaragara yuko akiri inyuma y’umugabo mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi ibyo ng’ibyo tubirebera mu nzego zifatika eshatu: Icya mbere ni ukureba abakobwa bize cyangwa se abagore bazi uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga babyize ku buryo bw’umwuga, baracyari bake ku kigero kiri hagati ya 20 na 30% ugereranyije n’abagabo.

Icya kabiri ni ukureba ibindi byose bishingira aho ng’aho, ni ukuvuga ngo iyo uzamutse ukagera mu by’imirimo usanga n’ubundi abagore ari bake kuko n’ubundi aho ukura abajya mu mirimo baba bagomba kuba barabyize, bityo rero iyo ababyize  ari bake no mu mirimo baba bake no mu buyobozi bw’ibigo bikora iby’ikoranabuhanga, yaba iby’itumanaho cyangwa abashinzwe ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye n’ubundi usanga abagore bagiye bakomeza kuba bake noneho wajya no mu bucuruzi nabwo ugasanga bagenda baba bake. Ubwo rero ikijyanye n’ubumenyi, ikijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, abagore ni bake”.

Icya kabiri kibigaragaza gikomeye ngo ni ikinyuranyo kiri hagati y’uburyo abagore bafite ikoranabuhanga ari bake ugereranyije n’abagabo, abatunze telefone zigendanwa cyangwa mudasobwa ngo harimo ikindi kinyuranyo gikomeye ku rwego rw’Afurika.

Abakobwa n’abagore muri Afurika baracyari bake mu gukoresha ikoranabuhanga, ariko gahunda ni ukubongera (Ifoto Rose M)

Yagize ati “Mu Rwanda ho turabizi neza yuko hari imbaraga nyinshi zishyirwa mu kuzamura umugore mu ikoranabuhanga  bitandukanye n’ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika usanga imico yabyo ikomeza gusubiza inyuma umwana w’umukobwa n’umugore, aho rero ugasanga cya kinyuranyo ari kinini cyane”.

Nsengimana avuga ko hari icyo biyemeje nka “Smart Africa”, nk’abafatanyabikorwa bose bahuriye muri “Smart Africa”. Ati “Umwaka ushize twakoze icyo twise ‘Kigali declaration’, ikemezo cyangwa se umwanzuro ukomeye wafatiwe i Kigali mu nama nkuru igamije guteza imbere abakobwa n’abagore mu by’ikoranabuhanga, kwari ukugira ngo ibyo binyuranyo byose aho bigenda bigaragara, dukore uko dushoboye kose tubikuremo hakorwe ibidasanzwe kugira ngo icyo kinyuranyo kivemo, gihinduke amateka”.

Impamvu abagore badakwiye gusigara inyuma mu birebana n’ikoranabuhanga

Nsengimana asanga kera ubukungu bwarabaga bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, kugira umurima wera neza cyangwa munini cyangwa se ukurusha  abana  benshi bawuhinga, akaba yakurusha ubukungu, ibyo ngo byaje kuvaho hazaho ubukungu bushingiye ku nganda, ukurusha  inganda nyinshi cyangwa se ikoranabuhanga mu nganda akaba yakurusha ubukungu cyangwa se umukire akaba ari umuntu utunze inganda.

Kuri iki gihe ngo si ko bikimeze ati “Kuri iki gihe byarahindutse, ikoranabuhanga ni cyo kintu ubutunzi bushingiyeho, ni cyo kintu amahirwe ashingiyeho, ukurusha ikoranabuhanga,  akakurusha kumenya kurikoresha cyangwa se kurikora, akurusha ubukungu byanze bikunze, aragusiga mu iterambere noneho rero kuko abagabo barusha abagore gukoresha ikoranabuhanga cyangwa se kurikozaho imitwe y’intoki bigaragaza ikinyuranyo no mu buryo biteza imbere kandi si no mu buryo bw’ubukungu gusa nubwo ari bwo dukunze kugarukaho ariko no mu mibereho myiza y’umuntu ufite ikoranabuhanga riramutabara, rikamurinda imvune ku buryo butandukanye ndetse rishobora no kumurinda ibyago n’amakuba kuko ashobora kuryitabaza mu gihe yatewe”.

Avuga ko ibyo byose ari ibintu bigaragaza ko ikoranabuhanga ari cyo kintu ejo hazaza hashingiyeho ku buryo uko abagore basigara inyuma bwa buringanire bwifuzwa ntibushobora kugerwaho.

U Rwanda rufite aho rugeze mu gukuraho ikinyuranyo kiri hagati y’umugore n’umugabo mu ikoranabuhanga

Nsengimana avuga ko u Rwanda rufite aho rugeze rugerageza gukuraho ikinyuranyo kiri hagati y’umugore n’umugabo mu ikoranabuhanga ndetse ngo no kuba harabayeho ubushakashatsi bugaragaza mu mibare icyo kinyuranyo ngo ni intambwe ikomeye.

Avuga ko ku rwego rw’Afurika ibihugu byose bidakangukiye iryo hame ku rwego rumwe ariko ngo hari bimwe mu bihugu bitangiye kubiha agaciro byumva ko umugore adakwiye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ni urugendo rero. Hari ibihugu byihuta,  hari ibigenda gahoro ariko icya ngombwa ni uko ubona ko ibihugu byose by’Afurika bitangiye kumva ko ari ngombwa, igisigaye ni ukuvuga ngo twakora iki nkwatwe nka Smart Afrika kugira ngo abo bagenda gahoro na bo bihute, tubashe kugira ngo icyo kibazo gikemuke kuko twebwe twemera yuko bifite ingaruka zikomeye cyane ku bukungu bw’Afurika”.

Nsengimana atanga inama ku bakiri bato ndetse no ku bakuze ku birebana n’ikoranabuhanga. Ati “Inama natanga ku bakiri bato bagifite amahirwe yo kuba bahitamo icyo biga ni ukuryiga, inama natanga ku bakuru bamaze kurenga icyo gihe, ni uko ikoranabuhanga ritajya rirangira kwigwa, umuntu ahora yihugura, ariko icyo nabwira abo bakuru cyane cyane ni ukuritunga.

Burya iyo urivuga gutya ariko wowe utarifite, ngo ugire iyo telefone, ubone internet n’ibindi nta cyo umenya. Ese umuhinzi yarikoresha ate, umuturage yarikoresha ate kugira ngo abone serivisi zitandukanye, biba bikiri amagambo, ariko iyo umaze kurifata ukajya ugenda urebera no ku bandi ibyo bakora, nawe ugenda urushaho kwiga no kumva akamaro kabyo n’impamvu utarifite yasigaye inyuma”.

Hari igikorwa mu kuzamura umugore w’Umunyafurika mu ikoranabuhanga

Nsengimana avuga ko ubuyobozi bwa ‘Smart Africa’ buticaye ngo burebere icyo kibazo cy’ubusumbane bukabije bugaragara hagati y’umugore n’umugabo muri Afurika mu birebana n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Icya mbere twakoze nka ‘Smart Africa’, ni ukugira ngo bimenyekane habanze hageho ingamba zifatika mu rwego rw’igihugu, iki kibazo buri wese akigire ike, ikindi cyose wakora utaratera iyo ntambwe byaba ari nk’igitonyaga mu nyanja ariko iyo buri wese akigize ike, buri gihugu kigashyiraho ingengo y’imari yo kubiteza imbere birashoboka”.

Uretse ibi, ngo icya ngombwa ni uko buri gihugu n’abafatanyabikorwa bacyo babanza gusobanukirwa n’akamaro k’ikoranabuhanga ku kigero kingana hagati y’abagore n’abagabo, ibihugu bikaba ari byo byonyine bifata ingamba zo kubishyiramo imbaraga.

Usibye izo ntego, bashyizeho  kandi bahuriye ku kintu cy’uko  umunyamuryango wese wa ‘Smart Africa’ agomba kwiyemeza kugera kuri izo ntego.

Ati “Hagiye habaho na gahunda zihariye nk’inama nkuru y’abagore mu ikoranabuhanga ngarukamwaka. Ni ikintu gikomeye cyane. Hakoreshejwe n’irushanwa rya ‘Miss Geek Africa’ hatoranywa abakobwa bafite imishinga y’ikoranabuhanga itanga ikizere cyo kugirira akamaro abantu benshi. Ni irushanwa  ryatangiriye  mu Rwanda ariko ku bufatanye na ‘Smart Africa’ rikaba rimaze kugera muri Afurika yose”.

Byongeye kandi, ngo bafite ikigega gitanga  inkunga ku bana biga ikoranabuhanga buri gihe ngo bagerageza kureba ko abakobwa bagerwaho n’iyo nkunga, ibyo byose ngo ni ibintu bagenda bakora ariko cyane cyane na none kuba bahuriza hamwe, abafatanyabikorwa bakarebera ikibazo hamwe kuko buri wese aba afite umusanzu we utandukanye n’uwundi, ufite ishuri agatanga imyanya yo kwiga, umuterankunga agatanga amafaranga, umuyobozi agashyiraho ingamba zo guhuriza hamwe abo bose, icyo ngo  ni ikintu cya mbere basanga ‘Smart Africa’ itangaho umuganda ariko ngo  nta bwo iza gusimbura abari basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye cyane cyane ko noneho barebye n’abikorera ku giti cyabo na bo bari mu bagize umuryango wa ‘Smart Africa’ na bo babashishikariza kugira ngo ibyo bakora byose bage baha umwanya ukomeye abagore n’abakobwa.