Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Skol yagaragaje ibikubiye mu masezerano  bagiranye n’ikipe y’Arsenal

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jan 10, 2019

Nyuma y’aho uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda “SKOL Brewery Limited Rwanda” rwashyize ahagaraga inzoga shya “Skol Select”, tariki 22 Ukuboza 2018  abayobozi b’uru ruganda bari mu Bwongereza aho  bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ikipe y’Arsenal mu Bwongereza aho  iyi kipe izajya yifashishwa kwamamaza iyi nzoga nshya.

Tariki 09 Mutarama 2019 mu Nzove aho uru ruganda rukorera habereye  ikiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bw’uru ruganda  busobanura ibikubiye mu masezerano bagiranye  n’iyi kipe y’Arsenal.

Ivan Wulffaert uyobora uruganda rwa Skol mu Rwanda yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye  kuko bwaje nyuma y’aho iyi kipe igiranye ubufatanye n’ Urwego rw’igihugu rw’iterambere “RDB” muri gahunda yo gukangurira  abakunzi b’iyi kipe n’abakurikirana umupira w’amaguru muri rusange ku isi gusura u Rwanda “Visit Rwanda” aho  aya magambo yanditse ku myenda y’abakinnyi akaba anagaragara  muri Sitade.

Umuyobozi wa Skol mu Rwanda,Ivan Wulffaert (hagati) ari kumwe naPaul Noris ukuriye Skol mu karere (ibumoso) na Haguma Anita ushinzwe kwamamaza (iburyo) mu kiganiro n’abanyamakuru

Uyu muyobozi avuga ko amasezerano bagiranye n’Arsenal agomba kumara imyaka 3  aho Skol izajya ikoresha iyi kipe mu kwamamaza ibikorwa  byayo mu Karere cyane cyane iyi nzoga yabo nshya “Skol Select”.

Yanashimangiye kandi ko iyi kipe ari yo yabyifuje   kuko  basanzwe bakora ibikorwa byo gutera inkunga imikino muri rusange aho  bakorana n’ikipe ya Rayon Sports  mu Rwanda ndetse bakaba banatera inkunga irushanwa ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda  “Tour du Rwanda”.

Mu bindi bikubiye mu masezerano yubufatanye, Skol izajya ifasha abakunzi b’iyi kipe gutsindira amatike yo kujya kuyireba mu Bwongereza n’ibikoresho bitandukanye.  Mu rwego rw’iterambere ry’umupira w’amaguru, abakinnyi bo mu Rwanda bazajya  mu  mu ikipe y’Arsenal  bafashwe n’abatoza b’inzobere  kuzamura urwego rwabo.

Buri mwaka biteganyijwe ko ikipe zo muri aka Karere zifashwa na Skol zizajya zijya mu Bwongereza. Aha ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda ikorana Skol  ni yo ifite amahirwe yo kwerekeza mu Bwongereza  aho yakorera imyitozo ku kibuga cya Arsenal “Emirates Stadium” bagafashwa n’abatoza b’iyi kipe.

Uretse kuba  ikipe izerekeza mu Bwongereza, muri aya amasezerano harimo ko  buri mwaka abatoza  bo muri Arsenal bazajya baza mu Rwanda gufasha mu by’ubutoza ndetse  banigishe uburyo bugezweho bwo gucunga amakipe.

Uhereye iburyo, Ivan Wulffaert,umuyobozi wa Skol mu Rwanda , Vinai Venkatesham,umumuyobozi mu ikipe y’Arsenal Anita Haguma ushinzwe kwamamaza muri Skol ubwo bari mu Bwongereza gusinya amasezerano

Inzoga nshya ya Skol Select yari yajyanwe kuri Sitade y’Arsenal mu Bwongereza

 

Uburyo Skol izajya ikoresha Arsenal mu kwamamaza ibikorwa byayo