Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Sitting Volleyball: U Rwanda rugiye kongera kwakira igikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 05-05-2019 saa 09:54:18
Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Mukobwankawe Liliane ashyikirizwa igikombe cy'Afurika bari bamaze kwegukana mu 2017

Komite y’ishyirahamwe mpuzamahanga y’imikino wa Volleyball ku rwego rw’Afurika ku bafite ubumuga “Africa Para Volley Committee” yemeje ko u Rwanda ruzakira imikino y’igikombe cy’Afurika “Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships” mu bagabo n’abagore  ikazabera i Kigali muri Nzeri 2019.

Mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango b’iyi Komite tariki 27 Mata 2019, yashyizweho umukono na Nizeyimana Celestin, Umunyamabanga Mukuru wayo, ivuga ko iyi mikino y’Afurika izabimburirwa n’iy’abagore izatangira kuva tariki 15 kugeza 17 Nzeri 2019.

Ni mu gihe imikino y’igikombe cy’Afurika mu kiciro cy’abagabo izatangira kuva tariki 19 kugeza 22 Nzeri 2019.

Iyi Komite Nyafurika ya Para Volley itangaza ko iyi mikino y’igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball izaba igamije gushaka itike yo kuzahagarariya umugabane w’Afurika mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani “2020 Summer Paralympics” tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020.

Ikomeza ivuga ko iyi mikino kandi izaba ari umwanya mwiza wo gushaka amanota amakipe y’ibihugu ya Sitting Volleyball ashobora kuzitabira imikino Paralempike y’Afurika “African Paralympic Games” izaba ikinwa ku nshuro ya mbere ikazabera muri Maroc muri Mutarama 2020.

Mu nshuro ebyiri ziheruka u Rwanda rwakiriye iyi mikino y’Afurika dore ko iyi ari inshuro ya 3, abagabo begukanye umwanya wa kabiri naho mu bagore batwara iki gikombe.

Imikino iheruka “2017 Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships” yabereye i Kigali, kuva  tariki 13-17 Nzeri 2017. Ni mu gihe iyari yabanje yabaye kuva tariki 23-28 Nyakanga 2015.

Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda mu bagore itwaye iki gikombe itsinze Misiri ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 (25-11, 25-23 na 25-12) yaje kubona itike yo guhagararira Afurika mu mikino Paralempike “2016 Summer Paralympics”, yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil mu 2016.

Iyi kipe y’u Rwanda yari mu itsinda B, hamwe Ubushinwa, Amerika na Iran ntabwo yitwaye neza kuko yabaye iya nyuma (7) nyuma yo gutsindwa na Canada mu mukino wo guhatanira imwanya wa 7 amaseti 3-0 ((25-21, 25-15 na 25–20).

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Mukobwankawe Liliane ashyikirizwa igikombe cy’Afurika bari bamaze kwegukana mu 2017

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.