Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Sitting Volleyball: U Rwanda rugiye gusaba kongera kwakira igikombe cy’Afurika

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 08-03-2019 saa 10:05:28
Ikipe y'u Rwanda y'abagore y'umukino wa Sitting Volleyball ya mbere ku mugabane w'Afurika aho ifite ibikombe bibiri biheruka

Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda”, Murema Jean Baptiste aratangaza ko bashaka gusaba kongera kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika “Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships” izaba muri Nzeri 2019.

Iyi mikino y’Afurika muri Sitting Volleyball izaba igamije gushaka itike yo kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani “2020 Summer Paralympics” tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020.

Aganira n’Imvaho Nshya, Murema Jean Baptiste avuga ko bafashe iki kemezo nyuma y’uko ishyirahamwe mpuzamahanga ku rwego rw’Afurika ritangarije ko imiryango ifunguye ku bihugu byumva bifite ubushobozi bwo kuba bwayakira.

Ati “Ku rwego rw’Afurika barimo gupanga aho iyi mikino y’Afurika izabera, ubu rero batwoherereje inyandiko zisaba ababishaka ko basaba kwakira bivuga ngo igihugu cyumva gifite ubushobozi ko cyakuzuza izo nyandiko kikayohereza ku buyobozi bw’iyo komite bukazafata umwanzuro.”

Atangaza ko kandi iki kemezo bagifashe nyuma yo kubanza kubiganira na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” inabagaragariza ko ibashyigikiye muri iyi gahunda.

Ati “Mu Rwanda twabyakiriye neza, twahise twegera MINISPOC kuko nta bwo twapfa kubyemeza, itarabyemeza, barabyemeye baranabyishimira babyakira neza ku buryo banaduhaye ibaruwa ivuga iti turabyemeye ahubwo mukore ibindi bisabwa.”

Uyu muyobozi avuga ko muri iki cyumweru bagiye kuzuza izi nyandiko zisaba kwakira iyi mikino. Ati “Ubu rero muri iki cyumweru tugiye kuzuza izo nyandiko dusabe Para Volleyball ko u Rwanda twakakira iyi mikino hanyuma dutegereze igisubizo.”

Yungamo ati “Ariko dushobora no guca ku bandi tugasaba by’umwihariko nk’uko dusanzwe tubikora ko n’ubundi bakwemera tukongera kwakira, cyane ko haba harimo n’inyungu cyane, haba hari amahirwe menshi ku muntu wakiriye kuruta utarateguye.”

Murema agaragaza ko nk’uko rero ikipe y’u Rwanda y’abagore ari iya mbere muri Afurika, iy’abagabo ikaba iya 2, batifuza ko iyi mikino yabera mu kindi gihugu, bityo ko bifuza kuyitegurira kuko hari imbaraga byongera aya makipe cyane ko baba bizeye gushyigikirwa nk’ikipe ziri mu rugo.

Mu nshuro ebyiri u Rwanda rwakiriye iyi mikino y’Afurika, abagabo bagiye begukana umwanya wa kabiri naho mu bagore batwara igikombe. Imikino iheruka “2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships” yabereye i Kigali, kuva tariki 13-17 Nzeri 2017. Ni mu gihe iyari yabanje yabaye kuva tariki 23-28 Nyakanga 2015.

Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda mu bagore itwaye iki gikombe yaje kubona itike yo guhagararira Afurika mu mikino Paralempike “2016 Summer Paralympics”, yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil mu 2016.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Sitting Volleyball ya mbere ku mugabane w’Afurika aho ifite ibikombe bibiri biheruka

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.