Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Sitting Volleyball: U Rwanda mu itsinda rimwe n’u Buholandi buzakira shampiyona y’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 15, 2018

Ikipe y’u Rwanda y’abagore ikina umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball” iri mu itsinda rya mbere “A” hamwe n’u Buholandi buzakira imikino ya shampiyona y’Isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships”  izaba kuva tariki 15 kugeza 22 Nyakanga 2018.

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball iri mu itsinda rya mbere kumwe n’u Buholandi mu mikino ya shampiyona y’Isi ya 2018

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 8 ku Isi, ruzaba rwitabira iyi mikino ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ruri mu itsinda rimwe kandi na Croatia (21) ndetse Canada (9).

Nsengiyumva Jean Marie, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore yabwiye Imvaho Nshya ko iri tsinda baherereyemo ridakanganye cyane kuko harimo amakipe basanzwe bamenyereye. Ati Navuga ko itsinda rya mbere turimo ari itsinda rikinika, ni amakipe tuzaba twongeye guhura nka Canada ndetse na Croatia ni amakipe  dusanzwe tuzi”.

Nsengiyumva uvuga ko u Buholandi azaba ari yo kipe yo kwitondera muri iri tsinda, afite ikizere cyo kuzagera nibura muri ¼ k’irangiza nibaramuka bakinnye neza cyane ko bamaze kuzamura urwego rw’imikinire.

U Rwanda ruzatangira iyi mikino rukina na Canada, tariki 15 Nyakanga 2018, rukurikizeho u Buholandi tariki 16 Nyakanga 2018 rusoze imikino y’itsinda rukina na Croatia tariki 17 Nyakanga 2018.

Ku rundi ruhande, ikipe y’u Rwanda mu bagabo iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika inyuma ya Misiri n’uwa 18 ku Isi iri mu itsinda rya mbere nayo hamwe n’u Buholandi buzakira iyi mikino, Leta zunze Ubumwe z’Amerika (8) ndetse n’u Bushinwa (9) bufite igikombe k’Isi giheruka.

UKO ANDI MAKIPE AHAGAZE MU MATSINDA Y’IGIKOMBE K’ISI

Mu yandi matsinda, mu bagore itsinda rya kabiri “B” ririmo, Amerika, u Burusiya, u Buyapani na Hongrie. Itsinda “C” ririmo u Bushinwa, Iran, Slovakia n’ u Butaliyani. Itsinda rya “D”rigizwe na Brazil, Ukraine Finland ndetse na Misiri.

Mu bagabo itsinda rya kabiri “B” ririmo, Iran, u Budage, u Burusiya n’u Buyapani. Irya Gatatu “C” ririmo Brazil, Ukraine, Kazakhastan ndetse na Croitia. Itsinda rya 4  “C”, rigizwe na Misiri, Bosnia & Herzegovina, Iraq na Pologne.

U Rwanda na Misiri mu bagabo n’abagore, zizaba zihagarariye umugabane w’Afurika zabonye itike y’imikino y’igikombe k’Isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2017”  yabereye mu Rwanda kuva  tariki 13 kugeza 17 Nzeri 2017.