Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Sitting Volleyball: Turimo kwitegura neza igikombe cy’Afurika- Mukobwankawe

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 15, 2019

Ikipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga mu mukino wa Volleyball “Sitting Volleyball” mu kiciro cy’abagabo n’abagore yatangiye imyitozo bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships” izabera i Kigali muri Nzeri 2019.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika mu bagore izatangira kuva tariki 15 kugeza 17 Nzeri 2019 ni mu gihe imikino y’igikombe cy’Afurika mu kiciro cy’abagabo izatangira kuva tariki 19 kugeza 22 Nzeri 2019.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball ya 2019 izaba igamije gushaka itike yo kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani “2020 Summer Paralympics” kuva tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020.

Aya makipe y’igihugu yombi akaba yaratangiye imyitozo y’iyi mikino y’igikombe cy’Afurika mu ntangiriro za Nyakanga 2019 bakaba bayikorera kuri Sitade Amahoro i Remera. Ikipe y’igihugu y’abagore ikora imyitozo buri wa Gatatu guhera saa munani (14h00).

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Mukobwankawe Liliane, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore yagize byinshi atangaza ku bijyanye n’imyiteguro y’iyi mikino y’igikombe cy’Afurika.

Mukobwankawe avuga ko nyuma y’iminsi igera kuri ibiri batangiye imyitozo y’iyi mikino y’Afurika irimo kugenda neza. Agaragaza ko urwego rw’abakinnyi ari rwiza keretse abakinnyi bashya bagomba gukora cyane kugira ngo babashe kuzamura imikinire yabo.

Yagize ati: Twatangiye imyitozo ya buri wa Gatatu guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe (14h00-17h00).Tumaze gukora kabiri. Urebye abakinnyi basanzwe bari mu ikipe y’igihugu sibabi cyane kubera ko twari tunavuye muri shampiyona ya Sitting Volleyball, ariko abashya ntibiraza neza kuko n’urwego rwisumbuye baba binjiyemo ariko hamwe no gukora cyane nabo bazamenyera.”

Atangaza ko umwuka umeze mu ikipe, bose bakaba bafite ishyaka ryo kuzitwara neza kugira ngo bazabone itike y’iyi mikino Paralempike izabera i Tokyo.

Ati: “Umwuka ni mwiza mu bakinnyi, bafite inyota yo kuzabona itike ya Tokyo. Bamwe bati ese ko twagiye muri Brazil, Tokyo ho bizaba bimeze bite? Abashya na bo bati byange bikunde tugomba gukora tuboneke muri 12 tuzabone itike ya Tokyo turebe uko guhagarira igihugu biba bimeze bafite inyota ndetse n’ubushake hamwe no gukora cyane.”

Ahamya ko iyi mikino y’igikombe cy’Afurika ishobora kuzaba ikomeye ugereranyije n’iyabanje, bitewe n’uko izitabirwa n’ibihugu byinshi kandi bizaba bihatanira itike imwe.

Ati : “Kimwe nakubwira cyo kuri iyi nshuro nta bwo bizaba byoroshye, kugeza ubu turumva ko harimo ibihugu bishya tutazi byose bizaba byaje guhatanira itike imwe rukumbi muri Afurika nka Nigeria ntitubazi kandi ngo bazaza sinzi n’ikindi gihugu ntibuka. Kubo dusanzwe tuzi rero Kenya ifite agahinda kenshi kuba itaraje muri shampiyona y’Isi yabereye mu Buholandi, na bo kuri iyi nshuro ni ukubitondera  na Misiri nubwo yo yari ihari twanayije imbere ku rutonde ariko nayo ishaka kujya i Tokyo.”

Akomeza agira ati: “Urumva ko mu kwa 9 nta bwo bizaba byoroshye bisaba ko buri mukinnyi mu minsi isigaye azamura urwego rwe agakuba 2 uko yarasanzwe akina  kugira ngo tuzitware neza tuzagaragaze koko turi 1 muri Afurika.”

Avuga ko batari bamenya igihe bazatangiriraho umwiherero w’iyi mikino y’igikombe cy’Afurika. Ati: “Imyitozo y’uwo wa 3 ni yo ihoraho hanyuma umwiherero nta bwo turamenya amatariki neza kuko byose biva ku bushobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo  na Komite y’igihugu y’imikino y’Abafite ubumuga gusa bishoboka ko hateganijwe gukora umwiherero kabiri kugeza ku munsi nyirizina.”

Uyu kapiteni w’iyi kipe y’igihugu y’abagore avuga ko kuba kwakira iyi mikino hari andi mahirwe bibongerera.

Ati: Uko biri kose buri wese aba ashaka iyi tike, igihugu cyakiriye kirategura rero ku buryo bwabafana, ku buryo bwaho tuzakinira niba nta gihindutse ni muri  Kigali Arena kirazira gutsindwa wakiniye mu nzu nk’iriya ifitwe n’ibihugu bike muri Afurika nibaza ko bitagorana nko kujya ahandi tutazi.”

Ashimangira ko hari itandukandukaniro kuri iyi kipe bazaba bafite muri iyi mikino ugereranyije n’ikipe ziheruka.

Ati : “Rirahari rinini kuko sinzi niba ubizi ko twagize ikibazo k’ibyiciro turi mu Buholandi ku buryo ubu ku byiciro by’abafite ubumuga bemerewe gukina Sitting Volleyball dufite abo bita aba MD kandi lisiti ijyaho MD babiri na bo ntibajyana mu kibuga, urumva ko hari abakinnyi tuzatakaza kandi b’abahanga ariko ntabwo bizaba icyuho kuko umutoza yagerageje gushaka abandi.”

Mukobwankawe agaragaza ko bafite intego yo kuzabona itike y’iyi mikino Paralempike ndetse no kuzamuka ku mwanya bariho mu rwego rw’Isi.

Ati: “Intego ubu ni ukongera kubona itike, twagize n’ubuntu bwo kuba tuzakinira iwacu imbere y’abafana bacu, indi ni ukwitwara neza tukazamuka ku mwanya dufite ubu ku ruhando mpuzamahanga kandi birashoboka.”

Asaba abashinzwe gutegura ikipe y’igihugu kubategura mu buryo buhagije kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

Ati: “Buriya rero bijyanye n’ubunararibonye, ikintu nabasaba cya mbere ni imyiteguro ihagije kuko burya biragora ko usaba umuntu ikintu utamuhaye, umutoza we turamufite ubizi twizeye neza ko bamuhaye ubushobozi bwose bushoboka bwo kugira ngo abakinnyi bitoze igihe kinini hari umusaruro twazagaragaza.”

Mukobwankawe asaba Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira muri kiriya gihe k’imikino y’igikombe cy’Afurika.

Ati : “Icya mbere ndabasaba inkunga yo kuzaba ku kibuga bakadufana, inkunga y’amasengesho, Abanyarwanda bafane siporo z’abafite ubumuga tubereke ibyo dushoboye.”

Yungamo ati: “Siporo yacu natwe iryoheye ijisho n’ibyishimo muri rusange nk’izindi siporo bazaze birebere uburyo ibiro bivuza ubuhuha hamwe n’itangazamakuru ryacu ndizera ko bizagenda neza.”

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika iheruka kubera i Kigali mu Rwanda mu 2017, ikipe y’u Rwanda yatwaye igikombe mu bagore itsinze Misiri ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

ABAKINNYI 18 B’IKIPE Y’IGIHUGU Y’ABAGORE BARI MU MYITOZO

Aba barimo Bazubagira Claudine, Imanishimwe Yvonne, Kwizera Carine, Kamikazi Jeanine, Mukobwankawe Liliane, Musabyemariya Alice, Nikuze Zaninka, Nyirambarushimana Sandrine, Nyirambarushimana Agnes, Nyiraneza Solange, Murebwayire Claudine, Umutoni Clementine, Mulisa Hosiana, Niyoyita Faina, Mutuyimana Chantal, Mugirwanake Louise, Kayitesi Pacifique na Mukamurenzi Alice.

Mukobwankawe Liliane, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball