Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Sitting Volleyball: Mosaad yitezweho gufasha abakinnyi b’u Rwanda kuzamura urwego rw’imikinire

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 30, 2019

Mosaad Rashad Elaiuty ukomoka mu Misiri yamaze kugera mu Rwanda aho yaje gufasha abakinnyi b’ikipe y’igihugu mu mukino wa Sitting Volleyball mu bagabo kwitegura neza imikino y’igikombe cy’Afurika “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships” izabera mu Rwanda kuva tariki 19-22 Nzeri 2019.

Uyu mutoza watoje amakipe menshi atandukanye arimo n’ikipe y’igihugu ya Misiri y’abagabo y’umukino wa Sitting Volleyball yageze mu Rwanda tariki 28 Nyakanga 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Nzeyimana Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda” yatangaje ko uyu mutoza yaje kugira ngo atange ubufasha ku bakinnyi bo mu Rwanda kuzamura urwego bariho mu mukino wa Sitting Volleyball.

Ati: “Muri gahunda y’ubufatanye hagati ya NPC Rwanda na NPC ya Misiri, uyu wari umutoza w’ikipe ya Misiri y’abagabo, yaje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha amakipe yacu kuzamura urwego rw’imikinire ya Sitting Volleyball y’u Rwanda.”

Avuga ko hari byinshi abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagabo bazamwigiraho kuko ari umutoza ufite inararibonye, yabigaragaje atoza ikipe ya Misiri aho mu nshuro zose bahuye n’ikipe y’u Rwanda batigeze babasha kuyitsinda.

Ati: Icya mbere nakubwira ni uko ikipe ya Misiri kuva twatangira gukina nayo kuva mu mwaka wa 2009 ntiturayibonamo iseti n’imwe. Kuva mu mikino Paralempike yabereye i London mu 2012, ikipe y’abagabo yakomeje kubura itike. Ni muri urwo rwego twitabaje uwari umutoza wayo, ubu utakiyitoza kuva umwaka ushize kugira ngo aze abidufashemo mu bagabo.”

Iyi kipe y’igihugu y’abagabo itozwa na Gakwaya Eric, ikaba ikomeje imyiteguro y’iyi mikino y’igikombe cy’Afurika bakora imyitozo buri wa Gatandatu w’icyumweru.

BIMWE WAMENYA KURI MOSAAD RASHAD ELAIUTY

Mosaad Rashad Elaiuty yabayeho umukinnyi wa Volleyball kuva mu 1984 kugeza mu 2002 ahera mu makipe mato akina no muri shampiyona y’igihugu ya Misiri.

Yakinnye mu makipe nka Port Said Sports, Ismailia, Rabat na Anouar Portsaidi.

Nk’umutoza, yatoje amakipe arimo ikipe ya Misiri ya Sitting Volleyball  (2004). Yatwaye igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda mu 2015. Atoza Misiri yegukanye umwanya wa 3 mu mikino Paralempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil (2016).

Yongeye gutwara igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda mu 2017. Yafashije Misiri kwegukana umwanya wa 3 mu gikombe k’Isi cyabereye mu Bushinwa mu 2016. Yasoreje ku mwanya wa 4 mu gikombe k’Isi cyabereye mu Buholandi mu 2018.

Uyu mutoza wavutse mu 1972 yatoje amakipe ya Volleyball arimo Port Said Sports, Rabat and Anwar, Suez Canal University  na Port Said University ndetse n’ikipe Elorria Club Sitting Volleyball (1994-1998).

Mosaad Rashad Elaiuty witezweho gufasha abakinnyi b’u Rwanda kuzamura urwego rw’imikinire