Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu yatangiye imyiteguro y’igikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 6, 2019

Ikipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitting Volleyball, mu kiciro cy’abagabo n’abagore yatangiye imyitozo bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2019 ” izabera i Kigali muri Nzeri 2019.

Iyi mikino y’Afurika izabimburirwa n’igikombe cy’Afurika mu bagore izatangira kuva tariki 15 kugeza 17 Nzeri 2019  mu gihe imikino y’igikombe cy’Afurika mu kiciro cy’abagabo izatangira kuva tariki 19 kugeza 22 Nzeri 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Nsengiyumva Jean Marie, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore yatangaje ko imyitozo y’iyi mikino y’igikombe cy’Afurika yatangiye kuva tariki 03 Nyakanga 2019.

Uyu mutoza usanzwe ushinzwe tekinike muri Komite y’igihugu y’imikino y’Abafite ubumuga “NPC-Rwanada” asobanura ko ikipe y’igihugu y’abagore izajya ikora imyitozo buri wa Gatatu naho ikipe y’igihugu y’abagabo ikazajya ikora imyitozo buri wa Gatandatu.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball ya 2019, igiye kubera mu Rwanda izaba igamije gushaka itike yo kuzahagararira umugabane w’Afurika mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani “2020 Summer Paralympics” kuva tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020.

Imikino y’igikombe cy’Afurika iheruka kubera i Kigali mu Rwanda mu 2017, ikipe ya Misiri ni yo yatwaye igikombe mu bagabo itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma naho u Rwanda rugitwara mu bagore rutsinze Misiri ku mukino wa nyuma.

Muri iyi mikino y’Afurika izabera mu Rwanda, ibihugu bitatu birimo  Afurika y’Epfo, Misiri  na  Kenya byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa aho bizazana amakipe abiri, mu bagore n’abagabo.

Abakinnyi bahamagawe mu myitozo ku mpande zombi

Ikipe y’igihugu y’abagabo itozwa na Gakwaya Eric, igizwe n’abakinnyi 17 ari bo Ndayisaba Jean  Baptiste (Musanze),Twagirayezu Callixte (Gasabo), Gatete Fidèle (Musanze), Hategekimana Theogene (Nyanza), Hagenimana Fulgence (Nyanza), Gahamanyi Jean  Baptiste (Nyanza), Imanirutabyose Patrick (Rubavu), Muhawenimana Leandre (Ruhango), Semana Jean (Gasabo),  Ndahiro Jean Claude (Musanze), Niyitegeka Innocent (Karongi), Murema Jean  Baptiste (Gasabo), Vuningabo Emile  (Kicukiro), Ntambara Jean Paul (Ruhango), Rutagengwa Vitus (Musanze), Ngizwenimana Bosco (Huye) na Nzeyimana Callixte (Gisagara).

Ikipe y’abagore igizwe n’abakinnyi  18 barimo Bazubagira Claudine (Bugesera) Imanishimwe Yvonne (Gasabo), Kwizera Carine (Bugesera), Kamikazi Jeanine (Musanze), Mukobwankawe Liliane (Gasabo), Musabyemariya Alice (Nyarugenge), Nikuze Zaninka (Nyarugenge), Nyirambarushimana Sandrine (Bugesera), Nyirambarushimana Agnes (Gicumbi), Nyiraneza Solange (Nyarugenge), Murebwayire Claudine (Bugesera), Umutoni Clementine (Bugesera), Mulisa Hosiana(Bugesera), Niyoyita Faina (Musanze), Mutuyimana Chantal (Musanze), Mugirwanake Louise (Gicumbi), Kayitesi Pacifique (Nyarugenge) na Mukamurenzi Alice (Musanze).

Ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa Sitting Volleyball yatangiye imyiteguro y’igikombe cy’Afurika