Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu yatangiye imyiteguro ya shampiyona  y’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 01-04-2018 saa 08:44:56
Ikipe y'u Rwanda ya Sitting Volleyball

Ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga y’umukino wa Sitting Volleyball mu bagore yatangiye imyitozo yitegura imikino ya shampiyona y’Isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” izabera mu Buholandi muri Nyakanga 2018.

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 15 bazavamo 12 bazitabira iyi shampiyona y’Isi bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball, Nsengiyumva Jean Marie ikaba yarakoze imyitozo ya mbere kuva ku wa kane tariki 29 kugeza 31 Werurwe 2018, muri Sallle y’imikino ya NPC.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Nsengiyumva Jean Marie yatangarije Imvaho Nshya ko batangiye gahunda bihaye yo gukora imyitozo mu mpera z’icyumweru aho izajya imara iminsi 3.

Asobanura ko mu byumweru 5 basigaranye bazajya gukora imyitozo rimwe mu kwezi kereka mu kwezi kwa Gatandatu ni bwo bazakora kabiri mu kwezi naho uku kwezi bazabone gufata iminsi icumi y’umwiherero mbere y’uko bajya muri shampiyona y’Isi.

Nsengiyumva avuga ko yagerageje kongeramo abakinnyi bashya kugira ngo byongere uguhatanira umwanya kw’abakinnyi. Mu bakinnyi bashya biyongereyemo batakinnye igikombe cy’Afurika barimo Niyoyita Faina usanzwe ukinira ikipe ya Musanze.

Ikipe y’igihugu yabonye itike yo gukina iyi shampiyona y’Isi, nyuma y’uko yegukanye igikombe cy’Afurika “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2017”, itsinze Misiri ku mukino wa nyuma amaseti 3-0. Iyi mikino yabereye mu Rwanda kuva tariki 13 kugeza 17 Nzeri 2017.

Abakinnyi 15 bahamagawe mu myitozo ni Bazubagira Claudine (Bugesera), Imanishimwe Yvonne (Intwari), Kwizera Carine (Intwari), Mukandahiro Venantie (Ruhango), Mukobwankawe Liliane (Intwari), Murebwayire Claudine (Bugesera), Musabyemariya Alice (Nyarugenge), Nikuze Zaninka (Bugesera), Nyirambarushimana Sandrine (Bugesera), Nyiraneza Solange (Nyarugenge),  Nyirambarushimana Agnes (Gicumbi), Nyirantungane Providence (Gicumbi), Umutoni Clementine (Intwari) Nyinawabantu Beatha (Gicumbi) na Niyoyita Faina (Musanze).

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.