Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu irakina umukino wa nyuma mu itsinda

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 18, 2018

Uyu munsi

Rwanda – U Bushinwa (16h00)

Ikipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga y’umukino wa Sitting Volleyball mu bagabo, irakina n’u Bushinwa mu mukino usoza imikino y’itsinda muri shampiyona y’Isi “World ParaVolley Sitting Volleyball Championships 2018 ubere mu mujyi wa Eindhoven (16h00).

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo muri Sitting Volleyball irakina n’u Bushinwa mu mukino usoza itsinda A

Uyu mukino wo mu  itsinda rya mbere, ikipe y’igihugu irasabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo nibura irangize imikino y’amatsinda ibonye insinzi muri iyi mikino.

Aganira n’Imvaho Nshya, Mandela Steven umutoza wungiririje w’ikipe y’igihugu y’abagabo yatangaje ko babonye umwanya wo gukora imyitozo kuko ejo hashize cyari ikiruhuko kandi bumva biteguye neza uyu mukino bahuramo n’u Bushinwa.

Akomeza  uvuga ko nubwo batabashije kwitwara neza mu mikino ibiri yabanje, bamaze kuzamura urwego rw’imikinire ndetse mu ikipe umwuka ari  mwiza muri rusange.

Mu mikino ibanza yabereye mu mujyi wa Venlo, tariki 15 Nyakanga 2018, ikipe y’u Rwanda yatangiye itsindwa n’u Buhondi amaseti 3-1 yongeye gutsindwa na USA amaseti 3-1, tariki 16 Nyakanga 2018.

Mandela agaragaza ko kuba bataritwaye neza mu mikino ibiri ibanza ahanini byatewe n’uko bahuye n’ikibazo cy’abakinnyi basanzwe ari ngenderwaho batemerewe gukina bitewe n’ikiciro cy’ubumuga bafite.

Avuga ko abakinnyi 3 muri 5 babanza mu kibuga, babiri nta bwo bemerewe kwinjira mu kibuga icya rimwe naho undi umwe we nta bwo yemerewe gukina. Abo bakinnyi babiri basimburana ni Semana Jean na Gahamanyi Jean Baptiste naho utemerewe gukina ni Tuyisenge Vincent.

Mu kiciro cy’abagore, ikipe y’igihugu yasoje imikino y’itsinda A yitwara neza nyuma yo gutsinda Croatia amaseti 3-0 (25-9, 26-24 na 25-14). Iyi kipe ikaba yari yatsinzwe imikino ibiri ibanza, irimo uwa Canada ku maseti 3-0, n’uw’u Buholandi amaseti 3-0.