Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Sitting Volleyball: Ibihugu 3 bimaze kwemeza ko bizitabira imikino y’igikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 22, 2019

Muri Nzeri 2019 i Kigali mu Rwanda hategerejwe kuzabera imikino y’igikombe cy’Afurika “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships” mu kiciro cy’abagabo n’abagore.

Iyi mikino y’Afurika ikaba izabimburirwa n’iy’abagore izatangira kuva tariki 15 kugeza 17 Nzeri 2019  mu gihe imikino y’igikombe cy’Afurika mu kiciro cy’abagabo izatangira kuva tariki 19 kugeza 22 Nzeri 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Nzeyimana Celestin, Umunyamabanga mukuru wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda  “NPC-Rwanda”, aratangaza ko ibihugu 3 ari byo bimaze kwemeza kuzitabira iyi mikino y’igikombe cy’Afurika.

Avuga ko ibi bihugu byamaze kwemeza kuzitabira birimo Afurika y’Epfo, Misiri izazana amakipe abiri (abagabo n’abagore) ndetse n’ikipe y’igihugu ya Kenya na yo izazana amakipe abiri.

Nzeyimana usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru wa Komite y’ishyirahamwe mpuzamahanga y’imikino ya Volleyball ku rwego rw’Afurika ku bafite ubumuga “Africa ParaVolley Committee” avuga ko bagitegereje ko n’ibindi bihugu batumiye byemeza kuzitabira iyi mikino bitarenze tariki 30 Kamena 2019.

Agaruka aho imyiteguro igeze, Nzeyimana atangaza ko bateganya kuyitangira mu cyumweru gitaha. Ati: “Mu cyumweru gitaha turatangira za nama za buri cyumweru dukora kugira ngo dutangire turebe ibyo tuzaba dushyize ku murongo.  Twebwe iby’ibanze tuba twarabitangiye turimo no kureba ko iriya Kigali Arena yuzura neza kuko turateganya ko ariho tuzakinira.”

Ku bijyanye n’amakipe y’u Rwanda, Nzeyimana atangaza ko nta gihindutse bazatangira imyitozo muri Nyakanga 2019 nyuma y’irushanwa ryo kwibuka “Genocide Memorial Tournament” rizaba tariki 29 Kamena 2019.

Ati: “Guhera mu kwezi kwa karindwi, hari gahunda abatoza bakoze y’imyitozo, ni ukuvuga ngo imyitozo izaba itangiye ku mugaragaro, ubwo ni nyuma y’amarushanwa yose dufite  yo kwibuka.”

Ibihugu byose  byatumiwe birimo Nigeria, Maroc, Algeria, Ghana, Libya, Kenya, Uganda, Burundi, Zimbabwe, Tanzania, RDC, Cameroun, Mozambique, Zambia na Malawi.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball izaba igamije gushaka itike yo kuzahagararira umugabane w’Afurika mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani “2020 Summer Paralympics” tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020.

Muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika iheruka kubera i Kigali mu Rwanda mu 2017, ikipe ya Misiri yatwaye igikombe mu bagabo itsinze u Rwanda naho u Rwanda rugitwara mu bagore itsinze Misiri.

Nzeyimana Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa wa NPC-Rwanda