Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Sitting Volleyball: Hagiye kuba irushanwa ry’Intwari ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 25-01-2019 saa 17:39:31
Irushanwa ry'Intwari riritabirwa n'amakipe 9 y'abagore y'umukino wa Sitting Volleyball

Kuva uyu munsi tariki 26-27 Mutarama 2019 hazakinwa irushanwa ry’umunsi w’Intwari z’igihugu muri Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball Heroes Tournament”.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri rigategurwa na Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” ku nkunga y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwariz’Igihugu “CHENO” rizabera mu nzu y’ imikino ya “NPC-Rwanda ” guhera saa saba (13h00).

NPC-Rwanda iratangaza ko iri rushanwa ry’Intwari rizitabirwa n’amakipe 20, arimo 11 y’abagabo ndetse n’amakipe 9 yo mu kiciro cy’abagore.

Aya makipe 20 agabanyije mu matsinda muri buri kiciro. Mu bagabo amakipe 11 agabanyije mu matsinda 4 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 3 keretse mu itsinda rya mbere aho, Kicukiro yaje gutangaza ko itazitabira.

Mu itsinda A rigizwe n’amakipe abiri ari yo Rubavu, Rutsiro. Itsinda B, hari Gasabo, Ruhango na Burera. Mu itsinda C ririmo; Gisagara, Gicumbi, Nyamasheke naho mu itsinda D rigizwe na Musanze, Cottraru ndetse na Huye.

Mu bagore, amakipe 9 agabanyije mu matsinda 3. Mu itsinda A hari Gicumbi, Musanze na Ruhango. Muri B, rigizwe na Gasabo, Rubavu na Nyamasheke naho mu itsinda C ririmo Nyarugenge, Bugesera na Burera.

Amabwiriza y’iri rushanwa avuga ko mu bagabo ikipe ya mbere muri buri tsinda irakomeza muri ½ naho mu bagore muri ½ harakomeza amakipe 3 ya mbere hiyongereyeho ikipe ya kabiri yitwaye neza kurusha izindi mu matsinda yose.

Biteganyijwe imikino ya ½ , izaba ejo tariki 27 Mutarama 2019 guhera saa tatu (9h00) mu bagabo ikipe ya mbere mu itsinda A irahura n’iya mbere mu itsinda D naho iya mbere mu itsinda B ihure n’iya mbere mu itsinda C. Nyuma yaho umukino wa nyuma mu bagore uzaba (13h30) ndetse no mu bagabo (15h00).

Mu bagore ikipe ya mbere mu itsinda A irakina n’iya kabiri ari yo iyitwaye neza naho iya mbere mu itsinda B irahura n’iya mbere mw’itsinda C.

Mu bihembo bizatangwa, ikipe ya mbere muri buri kiciro, irahabwa igikombe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, iya kabiri ihabwe ibihumbi 60 iya 3 ihabwe 40. Rubavu mu bagabo na Gasabo mu bagore nizo zegukanye iki gikombe k’iri rushanwa riheruka mu 2018 ryabaga ku nshuro ya mbere.

Irushanwa ry’Intwari riritabirwa n’amakipe 9 y’abagore y’umukino wa Sitting Volleyball

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.