Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Sitting Volleyball: Gisagara na Bugesera barishimira gutwara igikombe 

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 29-01-2019 saa 13:46:04
Abakinnyi b'ikipe ya Bugesera bishimira igikombe k'irushanwa ry'Intwari bari batwaye mu kiciro cy'abagore

Tariki 26 na 27 Mutarama 2019, mu nzu y’imikino ya Komite y’Igihugu y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda”, iherereye kuri Sitade Amahoro i Remera, habereye irushanwa ry’Intwari muri Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball Heroes Tournament”, ry’uyu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri, riteguwe na NPC-Rwanda, ku nkunga y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu “CHENO”, ryatwawe n’ikipe y’Akarere ka Gisagara mu bagabo na iya Bugesera itwara igikombe mu bagore.

Mu kiciro cy’abagabo ahari hitabiriye amakipe 9 y’uturere, Gisagara yaje kwegukana iki gikombe itsinze Gasabo bigoranye ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2.

Gisagara bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari bamaze kwegukana mu kiciro cy’abagabo

Gisagara ifite igikombe cya shampiyona iheruka ya 2018, yaje gusezerera COTTRARU muri ½ amaseti 3-1, muri uyu mukino wa nyuma yatsinze iseti ya mbere ku manota 30-28, iya kabiri kuri 25-23.

Gasabo itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo barimo; Murema Jean Baptiste na Bizimana Dominique, yaje kugaruka mu mukino maze itsinda iseti ya 3 kuri 25-17 n’iya 4 kuri 27 kuri 25, ni mbere y’uko itsindwa iya nyuma ya kamarampaka kuri 15-08.

Muri iki kiciro, ikipe ya COTTRARU igahaze neza muri iki gihe yaje kwegukana umwanya wa 3, itsinze Musanze amaseti 3 kuri 1.

Mu bagore, ahari hitabiriye amakipe 7, ikipe y’Akarere ka Bugesera yegukanye iki gikombe itsinze Gicumbi ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 1. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Gasabo yatsinze Musanze amaseti 3-0.

Nyuma yo gutwara igikombe mu bagabo, Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, yatangaje ko ari ibintu bishimiye cyane, bitewe n’uko ari yo ntego bari bafite.

Ati “Turabyishimiye cyane, kubera ko intego n’ubundi yari ugutwara igikombe, kuba tubigezeho turabyishimiye cyane. Ibanga dukoresha ni ubushake ariko no kujya mu mukino dushaka insinzi.”

Mutabazi Richard, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, nawe yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kubasha gutwara igikombe k’iri rushanwa.Yagize ati “Ni ibyishimo kuri twebwe kuko bifite icyo bisobanuye kinini”.

Akomeza agira ati “Muri siporo bigaragaza ko abagore cyane cyane n’abafite ubumuga b’ikiciro kihariye nabo bitaweho mu Karere kacu kandi bafite umukino ugeze ku rwego rwo gutwara igikombe, ariko noneho kuba tunizihiza n’umunsi mukuru w’Intwari kuri twebwe hari icyo bisobanuye ku baturage b’Akarere ka Bugesera, ni ibyishimo rero kuri twebwe.”

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere muri buri kiciro yashyikirijwe igikombe giherekejwe n’ amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 130, iya kabiri yahawe ibihumbi 80, naho iya 3 yahawe ibihumbi 50.

Abakinnyi b’ikipe ya Bugesera bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari batwaye mu kiciro cy’abagore

 

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.