Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Sitting Volleyball: Bugesera irishimira inkunga yakusanyirijwe

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 08-02-2019 saa 08:55:06
Abakinnyi b'ikipe ya Bugesera bishimira igikombe k'irushanwa ry'Intwari bari batwaye mu kiciro cy'abagore

Nyuma y’uko ikipe y’Akarere ka Bugesera y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga mu kiciro cy’abagore, itwariye igikombe k’irushanwa ry’Intwari, Heroes Tournament 2019, yakusanyirijwe inkunga isaga miriyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha abakinnyi bayo kugira ibindi bikorwa birambye.

Ibi byabaye mu gikorwa cyo kumurikira abayobozi n’abaturage b’aka karere iki gikombe baje kwegukana, cyabaye tariki 01 Gashyantare 2019, ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari.

Uyu muhango wo gukusanya iyo nkunga, wayobowe na Col. Cyubahiro Mukasa ukuriye inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse wari wanitabiriwe na Habimana Kizito, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ngamyumugabe Emmanuel, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, akaba n’umutoza w’iyi kipe yatangaje ko bishimiye iyi nkunga ikomeye bakusanyirijwe.

Avuga ko iyi nkunga atari iyo gufasha iyi kipe mu mikino ahubwo ko izabafasha mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere. Ati “Icyo ariya amafaranga azakoreshwa ni umushinga ubyara inyungu wafasha abakinnyi kwivana mu bukene. Nta bwo ari ayo gukoresha mu myiteguro, nubundi Akarere gasanzwe gatera inkunga.”

Ngamyumugabe atangaza ko iki gikorwa kiberetse ko bitaweho. Ati: “Byatweretse ko abaturage b’Akarere ka Bugesera badushyigiye kandi ko badukurikirana umunsi ku wundi twari tuzi ko dutekerezwaho n’ubuyobozi gusa ariko n’Abaturage ndetse n’izindi nzego zitandukanye baratuzirikana.”

Yongeraho ko ibi bigiye kubongerera imbaraga ndetse bazarusheho kwitwara neza. Ati “Ibi rero ni byo bigiye gutuma turushaho gukora cyane kugira ngo natwe tubashimishe kandi inkunga batanze tuzayikoresha neza tubereke umusaruro mwiza izaba yaratanze.”

Akomeza agira ati: “Birumvikana twitwaraga neza ariko bigiye kutwongerera imbaraga, umwaka ushize twabuze igikombe cyo kwibuka ariko uyu umwaka bizatuma nta gikombe na kimwe tubura.”

Ngamyumugabe Emmanuel avuga kandi ko uretse iyi nkunga bahawe, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yababwiye ko Sosiyete icuruza Gaz “Safe Gaz”, yemeye kuzaha ibikoresho ndetse na Gaz kuri buri mukinnyi, mu gihe cy’umwaka.

Ikipe y’abagore bafite ubumuga y’Akarere ka Bugesera igizwe n’abakinnyi 15, yegukanye igikombe k’irushanwa ry’Intwari, itsinze Gicumbi ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 1. Yanitwaye neza mu mwaka ushize wa 2018, aho yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona ya Sitting Volleyball ndetse na Sitball.

Abakinnyi b’ikipe ya Bugesera bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari batwaye mu kiciro cy’abagore

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.