Sitade  ya Gicumbi na Rusizi zigiye gutangira kubakwa

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 01-02-2018 saa 10:22:24
Sitade ya Gicumbi iri mu zigiye kubakwa ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Maroc

Kuva muri Mata 2018 hazatangira imirimo yo kubaka Sitade Rusizi mu Burengerazuba na Sitade Gicumbi yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Sitade ya Gicumbi iri mu zigiye kubakwa ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc

Izi sitade zizubakwa ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) n’irya Maroc mu kongera ibikorwaremezo mu Rwanda.

Izi Sitade zizaba zifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 300 bicaye neza. Zizubakwa ku buryo zishobora kwagurwa hakongerwa umubare w’abo zakira mu buryo bworoshye.

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule wari umaze iminsi muri Maroc mu mikino ya CHAN 2018 yemeje ko iyi mirimo izatangira muri Mata 2018  ashingiye ku biganiro yagiranye n’abazubaka izi Sitade.

Ati “Abazubaka bamaze gusura aho bazubaka bareba imiterere yaho, ku buryo biteguye kubaka muri Mata 2018. Nkurikije ibyo naganiriye nabo bazakoresha amezi abiri yo kuzana ibikoresho byabo, ku buryo muri Mata 2018 bazahita batangira”.

Kompani y’abanya Maroc “Coter Terhrazaz Contruction Company” izubaka izi Sitade ni yo yubatse Sitade eshanu z’ubwatsi karemano n’izindi 63 z’ubwatsi bw’ubukorano muri Maroc.

Kuri gahunda, iyi kompani yanavuganye n’utundi turere  n’ibigo bibishaka ku buryo nabo bakubakirwa izi sitade. Uturere twa Nyamagabe na Kirehe ni tumwe bizwi ko twifuje guhita twubakirwa Sitade. Minisiteri y’ingabo nayo itegereje ko aba banya Maroc babafasha kubaka ikibuga k’ikipe ya APR FC, nk’uko Col. Geoffrey Kabagambe, umuyobozi w’abafana ba APR FC yabibwiye Imvaho Nshya mu minsi ishize.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.