Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Siporo si ukwishimisha gusa, ni ugushaka ubuzima bwiza – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 06-05-2019 saa 07:39:30
Perezida Kagame atwaye igare, kuri siporo rusange yo kuri iki Cyumweru

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, atangaza ko gukora imyitozo ngororamubiri atari ukwishimisha gusa, ahubwo bituma n’uyikora agira imibereho myiza, akagira ubuzima bwiza buzira umuze, asaba ko hakomeza kubaho gushyigikira gahunda ya siporo rusange.

Perezida Paul Kagame ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki 5 Gicurasi 2019, ubwo yifatanyaga n’abatuye Umujyi wa Kigali mu gikorwa cya siporo rusange iba kabiri kwezi, izwi ku izina rya “Car Free Day”.

Umukuru w’Igihugu yagize ari “Ibi si ukwishimisha gusa, ni ahubwo ni no kubaho ubuzima bwiza. Reka dukomeze dushyigikire iki gikorwa.” Yakomeje avuga ko kugira ubuzima bwiza, buzira umuze, bigeza ku kubaka u Rwanda.

Kagame yavuze ko kandi ko hari ibindi bihugu byatangiye na byo iki gikorwa cya siporo rusange, ko ari ikimeneyetso kiza ku Rwanda, aho yagize ati “Ibi ni ikimenyetso ko turimo gukora ikintu gikwiye.”

Umukuru w’Igihugu muri iyi siporo rusange yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali, abato n’abakuru, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwiza hakorwa imyitozo ngororangingo. Ni igikorwa gitegurwa n’Umujyi wa Kigali kabiri mu kwezi, ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu bya buri kwezi.

Mbere iyi siporo rusange yabaga rimwe mu kwezi ku cyumweru cya mbere, nyuma Umukuru w’Igihugu asaba ko igihe cyakongerwa, ari bwo yagizwe kabiri mu kwezi.

Kuri ubu, abakora iyi siporo bahurira ahantu hane mu Mujyi wa Kigali bitewe n’aho baturutse, aho akaba ari ku kibuga k’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku Gisozi kuri kaminuza ya ULK, ku Kicukiro ku Ishuri rya IPRC, no ku Kimisagara kuri “Maison des Jeunes”.

Abitabira iyi siporo batangaza ko bamaze kumva impinduka mu buzima bwabo, nk’uko byatangajwe na Murekatete Solange. Ngo siporo yamufashije kugabanya ibiro, mu gihe byari bitangiye kumutera impungenge ko byatuma arwara indwara zitandura.

Kugeza ubu mu gihugu hose, mu turere tunyuranye, henshi bamaze kugena iminsi ya siporo rusange, kandi yitabirwa n’ingeri z’abantu bose, mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa no kudakora siporo, nk’indwara z’umutima, diyabete, n’izindi.

Perezida Kagame atwaye igare mu gikorwa cya siporo rusange kuwa 5 Gicurasi 2019

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.