Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Siporo ni kimwe mu bigize umutekano – IGP Munyuza

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 18-03-2019 saa 18:13:06
Abitabiriye siporo rusange basabwe kujya batangira amakuru ku gihe (Foto Kayitare J.P)

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Munyuza Dan, avuga ko siporo ari kimwe mu bigize umutekano kuko abantu badafite ubuzima bwiza bakomora kuri siporo, umutekano waba udahagije.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 muri siporo rusange imaze kumenyerwa nka ‘Car free day’ yabereye ku kibuga cya Kaminuza yigenga ya Kigali iherereye mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

IGP Munyuza avuga ko siporo igira uruhare mu mutekano bityo agasaba abayikora kugira uruhare mu gutanga amakuru.

Yagize ati “Twishimira ko mukora siporo kuko siporo ni umutekano. Umubiri udakora siporo ntimugatekereze ko mwifitemo umutekano. Bisaba ko mukora siporo mukagira ubuzima bwiza nabwo kandi buzanwa no kuba mufite uwo mutekano.”

Akomeza asaba abakora siporo gutangira amakuru ku gihe no kugenda neza mu muhanda. Ati “Nimubona abantu bafite cyangwa batunda ibiyobyabwenge, abari mu bikorwa by’ubugambanyi, muge mutanga amakuru, muyahe abapolisi, muyahe abasirikare ndetse n’Inzego z’ibanze”.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yibutsa abakora siporo kujya bagenda mu muhanda neza kandi bakirinda gutwara basinze.

Ati “Turabasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda. N’abanyamaguru na bo bakwiye kumenya uko bagendera mu muhanda ku buryo butateza impanuka. Mu mezi 9 ashize hamaze kuba impanuka zirenga 500, ibyo bivuze ko kugira ngo zigabanuke, ari uko buri wese abigiramo uruhare.”

Nyiramana Eugenie witabiriye siporo rusange avuga ko siporo akora imaze kumugirira akamaro kuko ngo amaze gutakaza ibiro 10, bityo ko ikibazo cy’umubyibuho kirimo kugenda gikemuka, akizeza ko nyuma y’impanuro bahawe n’ubuyobozi bwa polisi agiye kurushaho kugira uruhare mu mutekano atangira amakuru ku gihe.

Ati “Kuva siporo rusange yatangira ndimo kugenda ndushaho kugira ubuzima bwiza kuko ibiro nari mfite birimo kugenda bigabanuka ku buryo ubu ntakigira ikibazo cy’umugongo cyane. Maze gutakaza ibiro 10 kubera siporo. Igisigaye ni ukwiyemeza kugira uruhare mu gutuma tugira umutekano nkuko twabisabwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi. Nzajya ntanga amakuru ku gishobora gutuma tutagira umutekano mwiza.”

Isimbi Laurette na Mutabazi James bombi bitabiriye siporo yabereye muri kaminuza yigenga ya Kigali, bombi bahuriza ku kuba bakora siporo byose bituruka ku mutekano mwiza bafite, bagashimangira ko badashobora kubona abacuruza ibiyobyabwenge cyangwa imiryango ibanye nabi ngo babiceceke kuko ngo ibyo byose bishobora kuba impamvu zatuma habaho umutekano muke, bakiyemeza kuzajya bakorana n’inzego zishinzwe umutekano.

Abitabiriye siporo rusange basabwe kujya batangira amakuru ku gihe (Foto Kayitare J.P)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.