Siporo ikwiye kuba umuco – Kagame

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 21-10-2018 saa 19:05:35
Perezida Paul Kagame yanagenze ku igare ubwo ejo hashize yifatanyaga n'abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange

Perezida Paul Kagame yavuze ko gukora siporo bikwiye kuba umuco no gukora ibindi byubaka abayikora kandi bikubaka n’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi kuri iki Cyumweru.

Kagame yasobanuye ko gukora imyitozo ngororamubiri bitagarukira ku kugorora umubiri gusa ahubwo ko bikwiye kugirwa umuco kandi bikubaka abakora siporo ariko bikanubaka n’igihugu.

Perezida Paul Kagame yanagenze ku igare ubwo ejo hashize yifatanyaga n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange

Yagize ati: “Uko twitabira uyu munsi ntabwo bigarukira ku bugororangingo gusa, ni umuco dukwiriye gufata ndetse no gukora ibindi bitwubaka ubwacu ariko byubaka n’igihugu, iyo hari ibitwubatse biba byubaka n’igihugu.”

Perezida Kagame avuga ko gukora siporo bituma umuntu atekereza neza kandi ko hari indwara abantu basezerera kubera kwitabira imyitozo ngororangingo.

Ati “Gukora siporo bitanga ubuzima bwiza, bitanga gutekereza neza, hari indwara umuntu asezerera iyo akora imyitozo ngororangingo […]. Tuge tubyitabira.”

Yasabye abakora siporo kujya bashishikariza abo basiga mu rugo kwitabira gukora siporo kuko iyo batayikoze hari ikintu batakaza.

Yongeraho ko abamaze kwitabira siporo mu Mujyi wa Kigali byanze bikunze ubuzima bwabo bugenda buhinduka kandi ari na ko buba bwiza.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane ibumoso na Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance iburyo bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’

Bizimungu Alex na Uwiduhaye Nadine bitabiriye siporo bishimira ko hari intera bagezeho kubera gukora siporo aho bashimangira ko batakirwara indwara zifata ubuhumekero kubera kwitabira gukora siporo buri Cyumweru.

Uretse gukora siporo, banavuga ko bitabira kwisuzumisha indwara zitandura bigatuma bashobora guhora bakurikirana ubuzima bwabo.

Perezida Kagame mu myitozo ngororamubiri mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.