“Sinahora nsubiramo ibintu bimwe” – Kagame avuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 08-04-2019 saa 13:39:42
Perezida Kagame aganira n'abanyamakuru barimo abo mu Rwanda n'abo mu mahanga baje gukurikirana ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame asobanura ko yavuze kenshi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bikaba bidakwiye ko ahora abisubiramo kuko byumvikanye.

Yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 8 Mata 2019, aho Umunyamakuru w’Umufaransa yamubajije impamvu atavuze ku Bufaransa atangiza Kwibuka ku nshuro ya 25.

Umunyamakuru yibukije Perezida Kagame ko mu Kwibuka ku nshuro ya 10 yavuze ko atiyumvisha impamvu u Bufaransa budasaba imbabazi, mu Kwibuka ku nshuro ya 20 nanone akomoza ku Bufaransa, aho yavuze ko ibimenyetso by’uruhare rwabwo muri Jenoside ntaho bizajya.

Perezida Kagame yamusubije ko yabivuzeho kenshi bityo bikaba bidakeneye guhora bisubirwamo ngo byumvikane, gusa ashima uburyo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa arimo kubyitwaramo.

Umunyamakuru yabajije niba kuba atarabigarutseho kuri iyi nshuro byaba bidaterwa n’uko u Rwanda rubanye neza n’u Bufaransa ubu, Perezida Kagame avuga ko koko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza, ariko ko bitanakwiye ko uwahemukiwe ari we usaba ko bamusaba imbabazi.

Ati, “Hari ibintu uvuga ugasa n’uwabirangije, ugashaka ibindi bishya, wowe urumva ari iyihe mpamvu yatuma umuntu akomeza kuvuga ibintu bimwe?”

Perezida Kagame yunzemo ati, “Iyo nteruro navuze mu Gifaransa (ngo les ‘les faits sont têtus, bisobanuye ngo ibimenyetso bizagumaho, yabivuze muri 2014 muri Stade Amahoro), ejo navuze ngo ‘facts are stubborn’ (bisobanuye kimwe na les faits sont têtus), iyo wamaze gutanga ibimenyetso, nk’uko nabivuze no mu Gifaransa, ibyo bigumaho igihe cyose ikibazo kigihari. Kuki nakomeza kubivuga kandi narabivuze kabiri? Ntiwahora wibutsa abantu, hari ubwo ubaha agahe ko kubitekerezaho.”

Perezida Kagame yakomeje abwira uyu munyamakuru ko hari ikindi atamubajije, kijyanye n’abantu babaza icyo u Rwanda rwifuza ku Bufaransa, avuga ko u Rwanda rudasaba u Bufaransa gusaba imbabazi kuko imbabazi zituruka ku mutima w’uwumva ko yahemutse.

Ati, “Abantu baratubaza, ngo icyo dukeneye ku Bufaransa, ngo ni imbabazi, ibisubizo bikaba oya, ntiwasaba abantu gusaba imbabazi cyangwa kubabwira uko basaba imbabazi kuko ibyo byatuma igisobanuro cy’imbabazi gitakara, imbabazi zikwiye guturuka ku muntu wakosheje, uwakomerekejwe si we usaba gusabwa imbabazi.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko bidasobanuye ko u Rwanda ruhakana ko rubanye neza n’u Bufaransa, cyane cyane muri ibi bihe by’ubuyobozi bwa Perezida Macron.

Ati, “Ibi si uguhakana ukuri ko Perezida Macron mu gihe cy’ubuyobozi bwe, umubano wabaye mwiza, hatewe intambwe nziza no mu bihe bigoye bya politiki, urebye nk’inyandiko zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, icyo zakozweho, kuko inyandiko zirimo ukuri gufasha abantu bakorera isesengura.”

Mu mwaka wa 2015, François Hollande wasimbuwe ku butegetsi na Macron, yategetse ko inyandiko zose zivuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa muri Jenoside na mbere yaho zishyirwa ahagaragara.

Ibi bisa n’ibyakozwe igice kuko abashakashatsi bagaragaje ko hari inyandiko zimwe zakomeje kugirwa ibanga, bigatuma bitoroha kubona neza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru barimo abo mu Rwanda n’abo mu mahanga baje gukurikirana ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo yashyizweho na Macron

Perezida Kagame yavuze ko “dukwiye gutegereza kureba” ibizava mu iperereza rya komisiyo yashyizweho na Perezida Macron kuwa 5 Mata 2019, ngo igenzure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Iyo komisiyo igizwe n’abanyamateka n’abashakashatsi umunani, Perezida Macron yavuze ko “yahawe inshingano zo kureba inyandiko zose zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.”

Perezidansi y’u Bufaransa yagize iti, “Inteko ni ugukora raporo izashyirwa ahagaragara mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi buri wese azabasha kuyibona. Izagaragaza mu buryo bwa gihanga, igendeye kuri izo nyandiko, ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.”

Umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wagiye uzamo ibitotsi byinshi kuva mu 1994, aho Bufaransa bwakomeje gushinjwa gufasha Leta yariho icyo gihe mu Rwanda gukora Jenoside, ariko bukabihakana.

U Bufaransa bwakomeje gutera utwatsi ibivugwa n’u Rwanda, kugeza mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida wariho icyo gihe Nicolas Sarkozy yazaga mu Rwanda, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi akemera ko u Bufaransa bwakoze amakosa ya politiki mu Rwanda.

Icyo gihe Sarkozy yavuze ko habayeho amakosa ariko ntiyasobanura birambuye ayo ari yo, akaba yarabivuze nyuma gato yo kubyutswa kw’umubano w’ibihugu byombi wari warahagaritswe mu Gushyingo 2006.

Komisiyo yashyizweho na Macron ngo igenzure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, Perezida Kagame yavuze ko ayirebera mu ishusho yagutse y’umubano mwiza urimo kwiyubaka hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa muri iki gihe cy’ubuyobozi bwa Macron.

Yagize ati, “Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron, ni bya bindi rusange by’ikibazo nari maze gusubiza, by’intambwe igaragara mu buyobozi bw’u Bufaransa mu gukemura iki kibazo, navuga ko ari intambwe nziza, niba barateye iyo ntambwe ni ukugira ngo n’ibindi bizagende neza, ubwo umuntu yategereza tukazareba uko bizagenda.”

Perezida Kagame afata Perezida Macron nka Perezida mushya waje mu gihe gishya, ufite imikorere itandukanye n’iy’abamubanjirije.

U Bufaransa bwagiranye umubano mwiza na Leta ya Juvenal Habyarimana kuva mu mwaka wa 1975, aho ibihugu byombi byagiranye imikoranire itandukanye mu bya gisirikari.

U Rwanda ruhamya ko u Bufaransa bwafashije Leta yakoreye Abatutsi Jenoside, binyuze mu bikorwa birimo gutoza Interahamwe no guhungisha abakoze Jenoside muri Zone Turquoise.

Perezida Kagame aheruka gusura u Bufaransa muri Gicurasi 2018, aho we na Perezida Macron baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Muri iyo minsi Macron yatangaje ko ashyigikiye Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Francophonie ubumbatiye ibihugu 84 bikoresha Igifaransa.

Perezida Kagame yaherukaga gusura u Bufaransa muri Nzeli  2011 nyuma y’aho Perezida Sarkozy na we yari yasuye u Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu, kuva kuya 7 Mata kugera kuya 4 Nyakanga 1994, u Bufaransa bukaba bushinjwa kuyigiramo uruhare rutaziguye.

Jenoside yabaye umuryango mpuzamahanga urebera, kugeza ubwo yaje guhagarikwa n’Ingabo za RPA zari zimaze imyaka ine mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Perezida Kagame asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.