Sina Gerard yateye imbere kubera imiyoborere y’u Rwanda mu myaka 25

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 07-07-2019 saa 14:40:49
Kimwe mu bihembo by'ubuziranenge cyahwe SINA Gérard mu Bwongereza

Rwiyemezamirimo SINA Gérard arashimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwabohoye u Rwanda bukanafungurira Abanyarwanda amahirwe yo kwikorera mu gihugu ndetse no mu mahanga mu myaka 25 ishize.

SINA Gérard avuga ko yatangiye ubucuruzi bw’amandazi yitwa URWIBUTSO mu mwaka wa 1983 yikoreraga mu ifuru iciriritse, agenda amenyekana kugeza ubwo yatangiye no gukora ubuhinzi n’ubworozi ari na bwo bwavuyeho kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi uko imyaka yagendaga ishira.

Nyuma y’imyaka mike u Rwanda rubohowe ni bwo SINA yabonye amahirwe menshi yo kwagura ubuhinzi n’ubucuruzi, afashwa cyane n’impanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, utarigeze ahwema gushishikariza Abanyarwanda gukora, bakigira badategereje akava imuhana.

Mu Kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, SINA Gérard yagize ati: “Mbere na mbere ibyanzamuye byose mu myaka 25 ishize, bishingiye ku miyoborere myiza igera ku Banyarwanda, ikaduha umwanya mwiza wo gutekereza no kwigira, bitewe n’ubuyobozi bwumva abaturage babwo. Ntabwo natangiye guhinga mfite uruganda, ariko ubu ndarufite, ndahinga nkajyana mu ruganda rwange nkajya no kugurisha mu mahanga.”

Mu mwaka wa 1999 ni bwo SINA Gérard/ESE URWIBUTSO yatangiye umuvuduko uhamye w’iterambere ubwo SINA yatangiraga kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi bwe n’ubw’abaturanyi be.

Yashoye imari mu gutunganya no kongerera agaciro imitobe y’“Agashya” itunganyijwe mu mbuto za marakuja, inkeri, inanasi, karoti n’imizabibu, yongerera agaciro urusenda rw’Akabanga rwakunzwe ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Imizabibu ihingwa na SINA Gérard ikavamo Liqueur yakunzwe ku rwego mpuzamahanga

Icyo gihe yavangaga ubuhinzi n’ubworozi, anafatanya n’abaturage baturiye uruganda mu kongera umusaruro.

Kuva ubwo ibyongererwa agaciro muri SINA Gérard/ESE URWIBUTSO byiyongereyeho “Akarusho” Divayi iva ku mizabibu ndetse n’inzoga iva ku bitoki bihingiye, “Akarabo” nk’ibisuguti biva mu bijumba no mu ifarini y’ingano, Akaryoshye”nka yahurute iva mu mata no mu nkeri, “Akanozo” nk’ifu y’imvange z’ibihingwa binyuranye, “Akiwacu” nk’indyoshyandyo izwi nka “Ketchup”, confiture yitwa “Akacu” ndetse n’amazi yitwa “Akandi”.

Akarusho ni Divayi ikorwa mu mizabibu ihingwa Kuri Nyirangarama

Kugeza ubu “SINA GERARD/ENTREPRISE URWIBUTSO” imaze guha imirimo Abanyarwanda barenga 4,000 barimo abagera kuri 590 bahoraho, ba nyakabyizi 800 n’imiryango bakorana mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi igera ku 3,000.

SINA Gérard ahamya ko umusingi w’ibyo amaze kugeraho ari ubwisanzure no gukorera mu mudendezo.

Ubuziranenge bwamuhesheje ibihembo mu Rwanda no mu mahanga

Ubuziranenge bw’ibiruruzwa bya “SINA GERARD/ENTREPRISE URWIBUTSO” bwishimiwe guhera mu baturage batuye kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo ahubatswe ikicaro gikuru, ukagera ku rwego rw’Akarere, Intara y’Amajyaruguru, ku rwego rw’Igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

SINA Gérard ahamya ko uko yaharaniye gukora neza ari na ko yagiye abibonera ibihembo byatumye akomeza kurushaho guhanga udushya no kunoza ibyo akora.

Afite ibihembo by’ishimwe yahawe mu nzego z’ibanze kubera uruhare agira mu guhindura imibereho y’abaturage benshi biganjemo abahinzi borozi, ndetse n’ibyo yahawe ku rwego rw’Igihugu ku ruhare agira mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ubuziranenge ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Akomeza agira ati: “Mu Budage nakiriye ibikombe bibiri, njya mu Bufaransa no mu Busuwisi bampa ibikombe. Mu Bwongereza bampaye igikombe cy’uko nakoze ubushakashatsi ku mizabibu nkakoramo Divayi ikabasanga iwabo bakemera, ndambuka njya muri Amerika bampa igikombe.”

Ubucuruzi bumaze kurenga imbibi z’u Rwanda, aho kugeza ubu SINA GERARD/ ENTREPRISE URWIBUTSO ifite ishami mu gihugu cya Uganda, yohereza ibicuruzwa byayo mu bihugu binyuranye ku Isi.

SINA yishimira ko mu rwego rwo kunoza umurimo, akorana neza n’Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda bikagera no ku isoko mpuzamahanga bifitiwe ikizere.

Abahinzi-borozi begerejwe isoko ry’umusaruro wabo

SINA Gérard ahamya ko icyamuranze mu myaka 25 ishize ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda ndetse n’Igihugu muri rusange mu guharanira kwigira no kwiyubaka bifitiye akamaro n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Nyuma yo guha akazi amagana y’Abanyarwanda, ari abakora ku kicaro gikuru ndetse no ku mashami yayo aherereye ahatandukanye mu gihugu no hanze yacyo, SINA GERARD/ ENTREPRISE URWIBUTSO igura umusaruro w’abahinzi na bo bakabona isoko aho baba bakorera ubuhinzi bwabo mu gihugu.

SINA ashimangira ko nta mupaka bagira iyo bagura umusaruro w’Abanyarwanda haba mu buhinzi cyangwa ubworozi, kandi abakorana na we bose bigaragarira mu iterambere bamaze kugeraho mu miryango yabo kuko abarangurira ku biciro byiza.

Ati “Ikingaragariza ko imikoranire yacu n’abaturage ijya mbere ni imiturire myiza, abana bose bariga, Mituweri ni 100%, ahantu hari iterambere ruri rusange turaribona”.

SINA Gérard yigisha abana barenga 600 ku buntu

Ubuyobozi bwa SINA GERARD/ ENTREPRISE URWIBUTSO bwiyemeje ko inyungu iva mu bicuruzwa bitandukanye izajya ikurwamo amafaranga yo guhemba abarimu bigisha abana b’u Rwanda barenga 600 mu mashuri y’inshuke n’abanza.

SINA Gérard ahamya ko abo bana bakeneye kwiga, ari na yo mpamvu yiyemeje gutangiza ishuri ryigisha ku buntu abana mu mashuri y’inshuke n’abanza.

Yagize ati : “Iyo uguze igicuruzwa cyo kuri Nyirangarama, mu nyungu utangamo twebwe ntabwo tuyiherana ahubwo hari ayo dukuraho tukayahemba abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke (maternelle) n’amashuri abanza (primaire) kuko nta mafaranga twishyuza abo bana b’Abanyarwanda.”

Ahamya ko iki gikorwa ari umusanzu ukomeye kuko hari abadafite amikoro n’imyumvire yo kujyana abana mu ishuri.

Buri mwaka SINA Gérard yakira abana bagera kuri 600 bishyurirwa amafaranga y’ishuri ndetse n’ababyeyi baturiye uruganda bagahabwa akazi gatuma bababonera ibikoresho ishuri by’ibanze ku gihe.

“COLLEGE FONDATION SINA GERARD (C.F.S.G)”, YUBAKA IKIZERE MU RUBYIRUKO

Uretse abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza, SINA Gérard yashinze ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi n’ubworozi , “Collège Fondation SINA Gérard”, agamije gushimangira gahunda yo gufasha urubyiruko kwigira no kwiga amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Collège Fondation SINA GERARD ubu ifite amashami ikenda ari yo Gutunganya Ibiribwa (Food Processing), Ubuhinzi (Agronomie), Ubuvuzi bw’Amatungo (Veterinary), Gutunganya Imisatsi, Ubudozi, Ubwubatsi, Ububaji, Gusudira ndetse n’Ubukanishi.

SINA Gérard ati: “Ibyo byose mbifitiye inzu abanyeshuri baboneramo inyigisho mu ngiro (ateliers). Ibyo byose mbyubaka mu rubyiruko kugira ngo ejo hazaza nirushaka kwihangira imirimo ruzasange rwarateguwe cyangwa rwarize neza, kuko iyo rwigira muri izi nganda dukoresha yiyumvamo ibyo yigishwa cyane.”

Iri shuri ryashinzwe hagamijwe kuzamura ubuhinzi n’ubworozi , no guha Abanyarwanda abagoronome, abaveterineri b’umwuga, n’abatekinisiye b’inzobere mu myuga inyuranye.

Ishuri “College Fondation SINA Gérard” rimaze kugira abanyeshuri barenga 1770, rikaba rifasha imiryango itandukanye guha uburezi bufite ireme abana babo ndetse abenshi biga banimenyereza umwuga mu ishami rijyanye n’ubuhinzi, ubuvuzi bw’amatungo no gutunganya ibiribwa.

SINA Gérard avuga ko kuba abanyeshuri baba bari ahantu hakorerwa ubuhinzi bunyuranye bw’inkeri, Marakuja, Pomme, imizabibu, Macadamia n’ibindi ari amahirwe kuri bo.

Hari n’ubworozi bw’inka, ihene, inkoko, ingurube, inkwavu n’ibindi ku buryo usanga ari imfashanyigisho zihamye ku banyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo.

Yemeza ko abana bahakura ubumenyi bufatika kuko bazajya bamenyerezwa n’abakozi babyigiye bagenzura ubuhinzi n’ubworozi bwe kandi bafasha imiryango akorana na yo.

Ishimwe ryeretswe Imana hubakwa Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gérard

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2019, hatashywe Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gérard, yubatwe ku musozi wa Tare, kuri College Fondation SINA Gérard .

SINA ahamya ko iyi Chapelle yatashywe ku mugaragaro na Arikiyepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda ari kumwe na Mgr Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri, yubakiwe abanyeshuri, abakozi ndetse n’abaturiye ibikorwa bye.

Yagize ati: “Abo bantu bose batubakiye kuri Nyagasani ngo bahabwe umwanya wo gusenga ntibiba bimeze neza. Ku myumvire yange nabonye kubwira umuntu ngo wamwigishije ibi n’ibi nagende gusa ariko nta ndangagaciro za gikirisitu n’iza Kinyarwanda umuhaye ntacyo uba ukoze.”

Chapelle yubatswe na SINA Gerard isengeramo abanyeshuri, abakozi ndetse n’abaturiye SINA Gerard Entreprise Urwibutso

SINA Gérard arashimira by’umwihariko Abanyarwanda bashyigikira ibikorwa bye mu buryo butandukanye, agashimangira ko ubucuruzi bwo mu Rwanda n’ubukorwa mu mahanga butera imbere kuko babigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu mirima ya SINA Gérard hubatswemo amahema ya ba mukerarugendo

SINA Gerard n’umugore we hamwe n’abayobozi muri Kiliziya Gatolika, mu muhango wo gutaha Chapelle St Gérard

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari mu bashimiye SINA Gérard uruhare agira mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu

SINA Gérard (iburyo) ubwo yari yasuwe na Tony Blair

Umusozi SINA Gérard akoreraho ubuhinzi

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.