Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Simi wahogoje benshi na Patoraking bagiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 28-12-2018 saa 09:15:54
Umuhanzikazi Simi ukomoka muri Nigeria

Umuhanzikazi Simi uri mu bahanzikazi bagezweho muri Nigeria ndetse no muri Afurika yatumiwe mu gitaramo kizabera i Kigali azahuriramo na Patoranking bakomoka hamwe, kizaba ku ya 31 Ukuboza 2018.

Aba bahanzi bombi bakomeye bazahurira mu gitaramo cyiswe ‘New Year Countdown’ kizaririmbamo n’abahanzi nyarwanda barimo Charly na Nina, King James na Bruce Melody.

Muri icyo gitaramo kandi hazaririmbamo umubyinnyi wo muri Ghana witwa Incredible Zigi.

Abavanga imiziki bazaba barimo ni DJ Miller, DJ Toxxyk na DJ Waxxy uzaturuka muri Afurika y’Epfo.

Igitaramo nk’iki kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu kuva ibitaramo nk’ibi byatangira kuba. Icyabaye umwaka ushize cyatumiwemo Yemi Alade n’itsinda ryo muri Kenya rya Sauti Sol.

Simi watumiwe muri iki gitaramo ubusanzwe yitwa Simisola Bolatito Ogunleye, yavukiye mu gace ka Surulere i Lagos muri Nigeria ku ya 19 Mata 1988.

Yatangiye ubuhanzi mu buryo bw’umwuga mu 2008 aririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba yaraje no gukora alubumu y’indirimbo nk’izo.

Iyo Alubumu yitwaga « Ogaju ». Mu 2014 yaje kumenyekana kubera indirimbo yise « Tiff » ituma ashyirwa mu bahatanira ibihembo bikomeye muri Nigeria bituma atangira kurushaho kumenyekana mu muziki muri icyo gihugu.

Muri iki gihe Simi abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya X3M Music. Umuziki we wibanda ku njyana ya Soul, Afro Pop na R&B.

Uyu mukobwa wakuze yiyumvamo kubyina no kuririmba yakuriye muri korali yo mu rusengero rwari ruherereye mu gace akomokamo ndetse ubwo yari afite imyaka 10 yanditse indirimbo ye ya mbere.

Akiri muto kandi ngo yitwaraga nk’abahungu ngo hakaba hariho n’abamwitiranyaga n’abahungu.

Kuva yatangira muzika amaze kugira alubumu eshatu zirimo iyitwa “Ogaju”, Chemistry yafatanyije na Falz yakoze mu 2016 ndetse n’iyo yiyitiriye yitwa ‘Simisola’ yakoze mu 2017.

Yakunzwe ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Joromi’, ‘Love Don’t Care’, ‘Soldier’ yahuriyemo na Falz, ‘I Dun Care’, Hallelluya’ yafatanyije na John Drille, ‘Gone For Good’ n’izindi.

Icyamamare Patoranking na we watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego rw’Afurika akaba aririmba mu njyana ya Reggae na Dancehall.

Indirimbo afite harimo iyitwa “Afurika” ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby yakoranye na Sarkodie, ‘Girlie ’O’ Remix yakoranye na Tiwa Savage, ‘Love You Die’ yakoranye na Diamond Platnmuz , ‘Suh Different’, ‘God Over Everything’ kandi afite n’izindi.

Patoranking ufite imyaka 28 ubusanzwe yitwa Patrick Nnaemeka Okorie, yavukiye i Ebonyi muri Nigeria.

Mu 2012 ni bwo yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, icyo gihe yakoze indirimbo yitwa “Iya Bisi” yahuriyemo na Qdot & Kbaj ariko ntiyakundwa ku rwego rwo hejuru, iyitwa ‘Alubarika’ yakoranye na Timaya mu 2014 ni yo yatangiye gufungura amarembo ye mu muziki.

Umuhanzi Patoranking yaherukaga mu Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival ryabereye ku Kicukiro ku wa 19 Kanama 2017 gusa uko yaririmbiye abantu ntibanyuzwe ariko yabijeje kugaruka none birabaye.

Umuhanzikazi Simi ukomoka muri Nigeria

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria Patoranking

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.