Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Sherrie Silver yatsindiye igihembo muri MTV

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 22-08-2018 saa 10:25:20

Umunyarwandakazi Sherrie Silver wagize umwuga kubyina wabyinnye mu ndirimbo z’ibyamamare byinshi akaza kurushaho kumenyana ubwo yabyinaga mu ndirimbo yitwa “This America” ya Childish Gambino yahawe igihembo na televiziyo ya MTV yo muri Amerika.

Umubyinnyi Sherrie Silver

Kubera uburyo yabyinye muri iyo ndirimbo igihembo yahawe mu bihembo byitwa Video Music Awards ni icy’umubyinnyi uhiga abandi kubyina neza.

Iyi ndirimbo kandi nayo yegukanye igihembo dore ko iharawe muri rusange ku Isi hose kuko hirya no hino usanga abahanzi batandukanye bagenda bayisubiramo bavuga ku bibazo biboneka mu bihugu bakomokamo kuko iyo ndirimbo ubwayo ivuga ku bibazo bikorerwa mu bwihisho muri Amerika.

 

Silver kandi ari mu bari bayoboye imibyinire y’iyo ndirimbo ikomeje gukundwa akaba ari na we wakiriye igihembo mu izina rya bagenzi be babyinanyemo. Uyu mubyinnyikazi kandi avuka  mu karere ka Huye.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.