Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Shema yizera ko amasomo bigiye mu Buyapani azafasha mu iterambere rya siporo

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 29-03-2019 saa 13:38:07

Shema Maboko Didier usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga mu mukino wa Basketball aratangaza ko amasomo bigiye muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani azafasha mu bikorwa by’iterambere rya siporo mu Rwanda.

Ibi yabitangarije Imvaho Nshya nyuma y’uko we na Nzeyimana Celestin wigeze kuba Perezida wa komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” bari bamaze gusoza amasomo y’ikiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye na Siporo mu iterambere n’amahoro.

Shema Maboko ahamya ko gusoza aya masomo ari ikintu gikomeye kandi gishimishije cyane. Avuga ko ibyo bigiye muri iki gihugu byabahaye kumenya uko siporo itezwa imbere.

Ubwo Shema Maboko Didier (ibumoso) na Nzeyimana Celestin bari bamaze gusoza amasomo muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani

Ati Mu gihe cy’umwaka n’igice ibyo twahigiye byatumye tumenya uko siporo igenda itera imbere ndetse no mu masomo atandukanye twagiye tumenya n’uko ahandi siporo ihagaze.”

Yizera ko aya masomo bigiye mu Buyapani azagira umusanzu azatanga mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere rya siporo mu gihugu.

Ati “Ibyo twigiye aha turizera ko bizafasha mu bikorwa by’iterambere rya siporo mu Rwanda kandi kubera gahunda yacu yari impamyabumenyi y’ikirenga muri Siporo na Olempike. Turizera ko tuzafatanya n’abo bireba mu guteza imbere imikino Olempike na Paralempike ku buryo bizadufasha mu gutegura ikiciro kizi neza amahame ya Olempike kandi bafite n’ubumenyi muri siporo.”

Shema wemeza ko byari urugendo rutoroshye kuko byasabye ko babanza kumenya uko igihugu nk’u Buyapani gikora biturutse mu muco wabo (gukorera ku gihe mu bintu byose) kandi no kwiga mu ishuri uko ubushakashatsi bukorwa mu bijyanye na siporo ndetse n’ibindi byinshi bijyanye no guhindura imyumvire.

Shema  na Nzeyimana Celestin, gahunda y’amasomo yabo bakoreraga muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani yari amaze amezi 18 izasozwa  tariki 31 Werurwe 2019  nyuma y’uko yari yatangiye tariki 01 Ukwakira 2017.

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.