19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Sharangabo ni we munyamabanga mushya wa Komite Olempike y’u Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 17, 2018

Sharangabo Alexis waserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye mu mikino ngororamubiri “Athletisme” ni we watorewe kuba umunyamabanga mukuru wa komite Olempike y’u Rwanda.

Sharangabo Alexis, umunyamabanga mukuru mushya wa Komite Olempike y’u Rwanda

Ejo hashize tariki 16 Kamena 2018 ni bwo habaye amatora   maze Sharangabo Alexis wari umukandida  umwe rukumbi  atorwa ku majwi 36 kuri 38 aho ijwi rimwe ryabaye imfabusa naho irindi rikaba “oya”.

Sharangabo yasimbuye kuri uyu mwanya, Bizimana Dominique weguye muri Gashyantare 2018. Komite nshya ya Komite Olempike ikaba yari yatowe muri Werurwe 2017.

Nyuma gutorerwa uyu mwanya, Sharangabo yavuze ko yishimye. Ati “ Siporo ni ibintu nkunda kandi nabayemo gusa  uru ni urundi rwego kandi bizamfasha gushyira  muri gahunda ibyo natekerezaga  mu guteza imbere siporo”.

Sharangabo yagarutse ku guha agaciro abakanyujijeho mu mikino avuga ko bagomba gushyiramo ingufu  bakiyegereza abakanyujijeho kugira ngo bakorane n’amashyirahamwe y’imikino bityo batange umusanzu wabo  mu iterambere rya siporo.

Abagize komite nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha Valens yijeje umunyamabanga mushya ubufatanye. Yakomeje avuga ko mu byo biyemeje ari ugukorera hamwe ndetse bikagera mu mashyirahamwe y’imikino.

Mu bindi, Amb Munyabagisha yavuze ko bafite gahunda yo  gukomeza kongerera  ubushobozi amashyirahamwe y’imikino   batanga amahugurwa ajyanye  n’imicungire no kongerera ubushobozi abakinnyi n’abatoza.

Abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda ubwo bari bamaze gutora

Ibi byose bikaba bizajyana no guha agaciro umukinnyi no gufatanya gutegura amarushanwa mpuzamahanga abera hano mu Rwanda cyangwa hanze. Akavuga ko bizagerwaho habaye imicungire n’imiyoborere myiza.

 Sharangabo ni muntu ki?

Sharangabo Alexis yavukiye i Burundi mu 1978. Yakinnye imikino ngororamubiri “Athletisme” aho yasiganwaga muri metero 800 na 1500.

Akiba i Burundi yaserukiye iki gihugu mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa yabereye mu Bufaransa mu 1994 ndetse na shampiyona y’Isi  mu ngimbi yabereye muri Portugal mu 1994.

Nyuma akigera mu Rwanda, mu 1996  yaserukiye igihugu mu mikino Olempike yabereye  Atlanta muri USA ndetse na shampiyona y’Isi y’ingimbi muri Australia. Mu 1997, Sharangabo yitabiriye shampiyona y’Isi yabereye mu Bugereki.

Mu 1999 yitabiriye shampiyona y’Isi yabereye mu Buyapani ndetse n’imikino y’Afurika “All African Games” yabereye muri Afurika y’Epfo.

Mu 2000, Sharangabo yaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike  yabereye Australia naho muri 2001 yitabiriye  imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ndetse na shampiyona y’Isi  byose byabereye muri Canada.

Sharangabo Alexis ubwo yaserukiraga u Rwanda mu mikino Olempike ya 2000 yabereye Sydney muri Australia

Yagombaga kwitabira imikino Olempike ya 2004  yabereye mu Bugereki ariko agira imvune.

Sharangabo yoherejwe muri Amerika gukomeza amasomo ndetse n’amasiganwa aho yahakuye ikiciro cya kabiri cya Kaminuza  mu micungire ya Buzinesi rusange.

Muri 2017 yagarutse mu Rwanda  aho   yatanze ubufasha muri  Komite Olempike  ari muri komisiyo  ishinzwe abakinnyi, mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri yabaye muri komisiyo ya Tekinike  ubu akaba yafashaga  abo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon   kuko  ari umukino uhuza imikino itatu irimo  Athletisme, Koga no kunyoga igare.