Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere igeze ku munsi wa gatanu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-11-2021 saa 22:00:00
Ikipe ya Mukura nyuma yo kudakina imikino ibiri iheruka igiye kwakira Bugesera FC mu mukino w'umunsi wa 5

Taliki 26-11-2021

Mukura-Bugesera FC (Huye-15h00)

Gorilla FC-Gicumbi FC (Regional-15h00)

Taliki 27-11-2021

Kiyovu-Musanze FC (Amahoro-12h30)

Rayon Sports-Etoile de l’Est (15h30)

AS Kigali-Police FC (Regional-18h00)

Taliki 28-11-2021

Marines FC-Rutsiro FC (Rubavu-15h00)

Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h00)

Guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 26 kugeza 28 Ugushyingo 2021, hateganyijwe imikino y’umunsi wa 5  ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus  National League 2021-2022”.

Imikino ibimburira  iyindi iraba kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Ugushyingo 2021 aho ikipe ya Mukura  yakira Bugesera FC i Huye.

Ikipe ya Mukura yari imaze iminsi idakina kuko yagombaga  gukina  na Marines FC  ku mukino w’umunsi wa 3 ikanakina na Rutsiro FC ku mukino w’umunsi wa 4, imikino yombi yagombaga kubera i Rubavu igasubikwa kubera ikibazo cya Sitade.

Ku ruhande rw’ikipe ya Bugesera FC uyu ni umukino wa 5, imikino ibiri iheruka,  iyi kipe nta bwo yitwaye neza kuko yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-1 inatsindwa na Gasogi United ibitego 2-1.

Undi mukino uteganyijwe ni ugomba guhuza ikipe ya Gorilla FC na Gicumbi FC . Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00). Izi kipe mu mikino y’umunsi wa 4, Gorilla FC yanganyije na Police FC 0-0 naho Gicumbi FC itsindwa na Kiyovu igitego 1-0.

Imikino y’umunsi wa 5 izakomeza ku wa Gatandatu

Ku wa Gatandatu taliki 27 Ugushyingo 2021, imikino y’umunsi wa 5 izakomeza ahateganyijwe imikino 3. Ikipe ya Kiyovu izakira Musanze FC kuri Sitade Amahoro (12h30). Umukino w’umunsi wa 4,  Kiyovu yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 naho Musanze FC inganya na Espoir FC 0-0.

Ikipe ya Rayon Sports izakira Etoile de l’Est FC kuri Sitade Amahoro (15h30).  Mu mukino uheruka w’umunsi wa 4, Rayon Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1 naho Etoile de l’Est FC yitwara neza itsinda Etincelles FC ibitego 4-1.

Undi mukino uzahuza ikipe ya AS Kigali na Police FC  ukazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (18h00). Izi kipe zombi nta bwo zitwaye neza ku munsi wa 4 kuko Police FC yanganyije na Gorilla FC 0-0 naho AS Kigali inganya na Marines FC ibitego 2-2.

Ku ruhande rw’ikipe ya Police FC imaze iminsi ititwara neza kuko  uretse umukino w’umunsi wa mbere taliki 31 Ukwakira 2021 ubwo yatsindaga  Etoile de l’Est FC ibitego 3-0 mu mikino 3 iheruka  nta bwo irongera kubona intsinzi kuko yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-0, inganya na Kiyovu igitego 1-1  inanganya na Gorilla FC 0-0.

Sitade ya Rubavu yakomorewe kongera kwakira imikino

Kubera umutingito watewe n’iruka ry’ikirunga cyo muri RDC, Sitade ya Rubavu iri mu bikorwa remezo byangiritse aho byatumye Minisiteri ya Siporo « MINISPORTS » n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda « FERWAFA »  bahagarika iyi Sitade ikoreshwa n’amakipe atatu arimo Marines FC, Etincelles FC na Rutsiro FC.

Nyuma y’uko iyi  Sitade ikomorewe, taliki 28 Ugushyingo 2021, Marines FC izakira Rutsiro FC (15h00). Undi mukino usoza iy’umunsi wa 5 , ikipe ya Espoir FC izakira Etincelles FC i Rusizi.

Umukino wasubitswe ni uwagombaga guhuza ikipe ya APR FC  na Gasogi United. Ikipe ya APR FC taliki 28 Ugushyingo 2021 izakina na RS Berkane yo muri Maroc mu mikino y’Afurika .

Mbere y’imikino y’umunsi wa 5,  AS Kigali iyoboye  urutonde n’amanota 10 inganya na Gasogi United iri ku mwanya wa kabiri. Ku mwanya wa 3 hari APR FC ifite amanota 9, Rayon Sports ku mwanya wa 4 n’amanota 7 inganya na Musanze FC iri ku mwanya wa 5 na Kiyovu iri ku mwanya wa 6. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Etincelles FC n’inota rimwe.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.