Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Shampiyona y’u Rwanda irimo kugana ku musozo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 21, 2018

Uyu munsi
Espoir FC-Rayon Sports (Rusizi-15h30)
Police FC-Kiyovu (Kicukiro-15h30)
Kirehe FC -Bugesera FC (Kirehe-15h30)
Sunrise FC-Musanze FC (Nyagatare-15h30)
Amagaju FC-Marines FC (Nyagisenyi-15h30)
APR FC-Etincelles FC (Amahoro-15h30)
Gicumbi FC-Miroplast FC (Gicumbi-15h30)
Mukura-AS Kigali (Huye-15h30)

Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru igeze ku munsi wayo wa 28 hakaba habura imikino ibiri gusa igasozwa ku mugaragaro.

APR FC ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2017-2018 irakira Etincelles FC

Uyu munsi tariki 21 Kamena 2018, imikino yose uko ari 8 irabera rimwe aho ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona igomba kwakira  Etincelles FC kuri Sitade Amahoro. Umukino ubanza APR FC yatsindiye Etincelles FC iwayo igitego 1-0.

APR FC yasoreje ku mwanya wa 3 muri shampiyona iheruka ya 2016-2017, uyu mwaka ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe n’ubwo iri kuryana isataburenge na AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54 mu gihe APR FC iyoboye n’amanota 57.

Mu gihe APR FC iza kuba yakira Etincelles FC, AS Kigali iraba  iri i Huye ikina na Mukura yayigoye muri uyu mwaka w’imikino wa 2018 aho  umukino ubanza zanganyije 0-0 naho mu gikombe cy’Amahoro, Mukura igasezerera muri 1/8 AS Kigali  ku bitego 5-3 aho mu mukino ubanza i Huye, Mukura yatsinze ibitego 3-2 naho i Nyambirambo Mukura ikongera gutsinda AS Kigali ibitego 2-1.

Indi mikino iteganyijwe

Ikipe ya Espoir FC irakira Rayon Sports yegukanye igikombe cya  shampiyona giheruka  uyu mwaka ikaba  iri ku mwanya wa 3.

Police FC irakira Kiyovu. Izi kipe zombi nta bwo zahiriwe n’umunsi wa 27 dore ko Kiyovu yatewe mpaga hanyuma Police FC igatsindwa na AS Kigali ibitego 2-0. Izi kipe kandi zinakurikiranye mu manota kuko  Kiyovu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 43 naho Police FC ikaba ku mwanya wa 6 n’amanota 42.

Ikipe ya Kirehe FC yabonye amanota idakinnye umukino w’umunsi wa 27 irakira Bugesera FC iri ku mwanya mubi kuko  niramuka itsinzwe ishobora kwisanga mu mubare w’amakipe ashobora guherekeza Miroplast FC mu kiciro cya kabiri.

Mu yindi mikino, Sunrise FC yatsindiwe i Nyamagabe irakira Musanze FC yatsindiwe mu rugo mu mukino uheruka, Amagaju FC yakire Marines FC naho Gicumbi FC yakire Miroplast yamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri.

Abakinnyi 3 ari bo Nkurunziza Felicien (Espoir FC), Orotomal Alex (Sunrise FC) na Uwizeye Djafali (Gicumbi FC) nta bwo baza kugaragara mu kibuga kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Mbere y’imikino y’umunsi wa 28, APR FC irayoboye n’amanota 57 ikurikiwe na AS Kigali ifite 54 na Rayon Sports ifite amanota 48. Ku mwanya wa 15 hari Gicumbi FC n’amanota 24 naho ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Miroplast FC n’amanota 18 ikaba yaramaze no kumanuka mu kiciro cya kabiri.