Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 22, imikino ine  yasubitswe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 13-05-2018 saa 11:49:39
Ikipe ya Kiyovu yatakaje amanota kuri Espoir FC irakira Sunrise FC

Musanze FC 1- 1 Etincelles FC

Uyu munsi
Kiyovu-Sunrise FC (Mumena-15h30)
Bugesera FC-Espoir FC (Bugesera-15h30)
Kirehe FC-Gicumbi FC (Kirehe-15h30)
Police FC-Miroplast FC (Kicukiro-15h30)

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa imikino y’umunsi wa 22 gusa mu mikino 8, ine yarasubitswe kubera impamvu zitandukanye.

Ikipe ya Kiyovu yatakaje amanota kuri Espoir FC irakira Sunrise FC

Imikino iteganyijwe, uyu munsi tariki 13 Gicurasi 2018, ikipe ya Kiyovu irakira Sunrise FC kuri Sitade Mumena. Izi kipe zombi zimaze iminsi zititwara neza kuko umukino w’umunsi wa 21, Kiyovu yatsindiwe i Rusizi  na Espoir FC naho Sunrise FC inganyiriza iwayo na  AS Kigali igitego 1-1.

Ikipe ya Bugesera FC nayo  yatakaje umukino w’umunsi wa 21 nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC ibitego 2-1, uyu munsi irakira Espoir FC   yatangiye kwinjira mu mwuka wo gutsinda  nyuma y’imikino itari mike itabasha gutsinda.

Uyu munsi kandi Kirehe FC yagaragaje kwihagararaho gukomeye ku kibuga cyayo dore ko yahanganyirije na Rayon Sports ndetse na APR FC  irakira Gicumbi FC iri  mu makipe ashobora kumanuka mu kiciro cya kabiri isaha n’isaha.

Umukino w’umunsi wa 22 wabimburiye iyindi wabaye ejo hashize tariki 12 Gicurasi 2018, ikipe ya Musanze FC yanganyije na  Etincelles FC igitego 1-1.

Hari n’umukino w’umunsi wa 21

Uyu munsi tariki 13 Gicurasi 2018, Police FC irakina na Miroplast FC akaba ari umukino w’umunsi wa 21 utarabashije kuba  kubera ikibuga.

Imikino 4 y’umunsi wa 22 yasubitswe

Kuba umukino Police FC  igomba gukina na Miroplast FC umukino  w’umunsi wa 21 utarakiniwe igihe byatumye, umukino w’umunsi wa 22 wagombaga guhuza Police FC na APR FC ndetse n’uwagomba guhuza ikipe ya Miroplast FC na Mukura isubikwa.

Indi mikino yasubitswe ni uwagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports n’Amagaju FC. Uyu mukino wagombaga kubera kuri Sitade Amahoro i Remera ejo hashize tariki 12 Gicurasi 2018 ariko bihurirana n’umukino w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yaraye  ikinnye na Zambia mu gushaka itike ya CAN U-20.

Uretse uyu mukino kandi, uwagombaga guhuza AS Kigali na Marines FC nawo wasubitswe kuko Marines FC ni imwe mu makipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Mbere y’iyi mikino, AS Kigali irayoboye n’amanota 42, ikurikiwe na APR FC n’amanota 42 naho Rayon Sports ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 36. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe ya Miroplast FC n’amanota 16.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.