Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Shampiyona y’u Rwanda harakinwa imikino y’umunsi wa 11

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 17-02-2018 saa 07:30:35
AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde irakira ikipe ya Kirehe FC

Uyu munsi
AS Kigali-Kirehe FC (Regional-15h30)
Musanze FC-Gicumbi FC (Musanze-15h30)
Marines FC-Police FC (Rubavu-15h30)
Amagaju FC-Espoir FC (Nyamagabe-15h30)

Ejo tariki 18-02-2018
Sunrise FC-Mukura (Nyagatare-15h30)
Kiyovu-Bugesera FC (Mumena-15h30)
Etincelles FC-Miroplast FC (Rubavu-15h30)

Tariki 25-02-2018
Rayon Sports-APR FC (Amahoro-15h30)

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 17 na 18 Gashyantare 2018  shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 11.

AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde irakira ikipe ya Kirehe FC

Mu mu mikino iteganyijwe,  Musanze FC irakira Gicumbi FC, Marines FC yakire Police FC, Amagaju FC yakire ikipe ya Espoir FC naho  ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona yakire  Kirehe FC.

Imikino y’umunsi wa 11 izakomeza ejo  ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 aho ikipe ya Sunrise FC izakira Mukura, Etincelles FC ikakira Miroplast FC naho Kiyovu ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona ikakira  Bugesera FC.

Kuri iyi mikino yose abakinnyi 12 bakaba batemerewe gukinira amakipe yabo kubera amakarita 3 y’umuhondo. Aba ni  Wilondja Jeaques (Espoir FC), Hakizimana Kevin, Rugirayabo Hassan (Mukura ), Cyuzuzo Ally, Mutabazi Isaie (Kirehe FC), Ndayishimiye Hussein, Nzigamasabo Styve (Bugesera FC), Akuffo Muhammed Roo, Tuyisenge Pekeyake (Miroplast FC), Mushimiyimana Regis, Niyibizi Vedaste (Sunrise FC ) na Nshimiyimana Jean Claude (Gicumbi FC)

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wimuwe

Ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC. Uyu mukino wimuriwe tariki 25 Gashyantare 2018  kuko aya makipe agomba  kwitabira imikino y’Afurika aho APR FC igomba gukina na Anse Reunion umukino wo kwishyura muri Seychelles  tariki 20 Gashyantare 2018 mu gihe  Rayon Sports izakina na LLB y’i Burundi tariki 21 Gashyantare 2018.

Uyu mukino  uzahuza Rayon Sports na APR FC, Bizimana Djihad nta bwo azawukina kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Kugeza ubu Kiyovu irayoboye n’amanota 20, ikurikiwe na AS Kigali na Rayon Sports n’amanota 18, APR FC ni iya 4 n’amanota 17.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.