Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Shampiyona y’ikiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 26-10-2018 saa 18:46:36
Songa Isaie wafashije Police FC gutsinda Espoir FC akaba yaratsinze ibitego 2 muri 5 batsinze

Police FC 5-1 Espoir FC
Kiyovu 0-0 Marines FC

Kuri uyu wa Gatandatu 
Kirehe FC-AS Kigali (Kirehe-15h30)
Amagaju-AS Muhanga (Nyamagabe-15h30)
Sunrise FC-Gicumbi (Nyagatare-15h30)
Musanze FC-APR FC (Musanze-15h30)
Bugesera FC-Etincelles (Nyamata-15h30)

Ku Cyumweru
Rayon Sports-Mukura (Nyamirambo-15h30)

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri.

Iyi mikino yabimbuririwe n’umukino wahuje Police FC na Espoir FC urangira Police FC yari yatsinzwe umukino w’umunsi wa mbere na AS Muhanga itsinze Espoir FC ibitego 5-1.

Undi mukino, ikipe ya Kiyovu yatangiye neza itsinda Kirehe FC yanganyije na Marines FC 0-0. Iyi mikino yombi yabaye ejo hashize tariki 26 Ukwakira 2018.

Imikino ya shampiyona irakomeza uyu munsi tariki 27 Ukwakira 2018 aho Kirehe FC yatsinzwe na Kiyovu mu mukino uheruka yakira AS Kigali, Amagaju FC yakire AS Muhanga, Sunrise FC yakire Gicumbi FC, Bugesera FC yakire Etincelles FC naho Musanze FC yakire ikipe ya APR FC yatangiye neza itsinda Amagaju FC ibitego 2-0.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo izasoza imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona ikina na Mukura kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, umukino uzaba ejo tariki 28 Ukwakira 2018.

Mu mukino ubanza, Rayon Sports yatsindiye Etincelles FC i Rubavu igitego 1-0 mu gihe Mukura yatsinze Sunrise FC igitego 1-0.

Songa Isaie wafashije Police FC gutsinda Espoir FC akaba yaratsinze ibitego 2 muri 5 batsinze

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.