Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Shampiyona y’abakozi yasojwe NISR itsinda Minisiteri y’Ingabo

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 04-02-2019 saa 08:17:38
Minisitiri w'Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance ashyikiriza igikombe Ikipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yari yegukanye mu mupira w’amaguru

Ikipe y’ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) y’umupira w’amaguru, yatsinze ikipe ya Minisiteri y’Ingabo ibitego 3-1, ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’abakozi.

Ni mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 02 Gashyantare 2019. Muri iyi shampiyona ihuza ibigo bya Leta n’iby’abikorerera mu mikino yose.

Mu mupira w’amaguru kandi mu bigo biri mu kiciro cya kabiri kigizwe n’ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100; Ikigo gishinzwe kuvugurura amategeko cyatsinze RISA kuri Penariti 4-3, mu gihe umukino ubanza wari warangiye ari igitego 1-1.

Muri Volleyball, Minisiteri y’Ingabo yatsinze IPRC Ngoma amaseti 3-2, mu kiciro cya mbere cy’abafite abakozi barenga 100 naho Primature itsinda MINISPOC amaseti 3-1.

Muri Basketball, Minisiteri y’Ingabo nabwo yatsinze REG amanota 73 kuri 47; naho kipe y’Ikigo k’Igihugu k’Indangamuntu (NIDA) gitsinda ikipe ya Primature amanota 49 kuri 43.

Mpamo Thierry, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST), avuga ko iyi mikino irimo gutera imbere urebeye ku buryo yitabirwa, ikavugwa cyane mu itangazamakuru. Yanavuze ko intego yabo ari ugushaka abaterankunga barimo n’abazajya berekana iyi mikino kuri tereviziyo imbonankubone.

Rwanyindo Kayirangwa Fafan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo asaba abayobozi b’ibigo bya Leta n’iby’abigenga guha agaciro aya marushanwa. Ati “Turifuza ko ibigo bya Leta byarushaho kwitabira amarushanwa, kuko siporo ifasha abakozi kubaka ubuzima bwabo, kandi inubaka umuco wo gukorana na gufatanya.Twumva ko abantu bose bagomba kuyitabira.’’

Shampiyona y’uyu mwaka yari yitabiriwe n’ibigo 80, izakurikirwa n’irushanwa ryo kwitegura umunsi w’umurimo wizihizwa tariki 10 Gicurasi buri mwaka.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance ashyikiriza igikombe Ikipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yari yegukanye mu mupira w’amaguru

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.