Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

SEVOTA yasabye ubufasha ku burezi bw’abana b’ababyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 10-08-2018 saa 08:40:04

Umuyobozi akaba n’uwashinze Umuryano wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bikorwa by’isanamitima no kubaka ubushobozi bw’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abana bavutse muri ubwo buryo (SEVOTA) Mukasarasi Godereva, yatangaje ko hagikenewe ubushobozi, cyane ubw’amafaranga yo kwita ku burezi bw’abana bahuye n’ibyo bibazo.

Ibiganiro hagati ya SEVOTA n’abafatanyabikorwa bayo byaranzwe no gusabana, abari imbere ni Kanakuze Jeanne D’Arc Perezidante wa ProFemmes Twese Hamwe, Hon. Mutesi Anita na Mukasarasi Godereva (Foto Samuel M)

Yabigarutseho ubwo uyu muryango wasangiraga umuganura n’abafatanyabikorwa bawo bawufasha mu bikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango no gukora ubuvugizi, bishimira ibyo bamaze kugeraho no kureba uruhare rwa buri wese mu kwigisha abantu kuba abanyamahoro cyane ku bari mu ngo zifite amakimbirane ashingiye ku moko n’abari mu ngo zirimo umugore wahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akabyara umwana muri ubwo buryo.

Mukasarasi yabwiye itangazamakuru ko hari byinshi uwo muryango n’abafatanyabikorwa barimo Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), Umuryango PROFEMME Twese Hamwe, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’abandi batandukanye bamaze gufashamo abo babyeyi ariko hagikenewe ubufasha ku kibazo cy’uburezi bw’abana babo kuko umuryango ubwawo udafite ubushobozi buhagije.

Ati “Imbogamizi ya mbere ni amafaranga; iyo uvuze kwiga kaminuza uhita wumva amafaranga. Nk’aba bafatanyabikorwa bacu hari abafite uburyo bashobora kugirana ubufatanye na za kaminuza. Nka Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ifite kuba yagirana umubano na za makinuza, wenda nkatwe icyo twakora abana twabafata mu zindi nshingano nko kuriha amacumbi n’ibyo kurya.

Niba twe dukorana n’abasigaye ari imfubyi ubu bafite abana bato, […] ubwo nk’abo bana baramutse binjiye muri gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo y’igihugu y’abana, twebwe tukabafasha kujya mu mashyirahamwe na bo bakabahugura na byo ni igikorwa cyakuraho ikibazo cy’abana bazakura bakaba bajya mu muhanda, bazakura badafite uburere nyarwanda”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, yavuze ko nubwo iyo komisiyo nta nkunga y’amafaranga iba ifite ariko hari uburyo butandukanye babafashamo.

Ati “Kugeza ubu SEVOTA ifite uburyo igenda ishakisha amikoro ariko uburyo twafatanya mu gushaka amikoro, umuryango nk’uyu uba waragaragaje ubunararibonye n’ubushobozi CNLG yiteguye gukorana na bo mu gushaka amikoro no kuyashakisha ahandi yaboneka”.

Mutesi Anita, Perezidante w’Ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) ahamya ko buri muntu wese abaye afite umutima ukomeye nk’uwa Mukasarasi washinze SEVOTA abantu bahinduka beza kurushaho.

Ati “Igikorwa bakoze ni igikorwa kidasanzwe ndetse abantu bose batahaga agaciro ngo bumve ko kiremereye cyane; ni igikorwa kandi gisaba kwitanga, igikorwa cyo guhindura ubumuntu, ugafasha umuntu akava mu buzima yari arimo akongera akaba muzima. Nasanze ari ibintu biremereye cyane, nsanga ari ubumuntu budasanzwe, ntekereje kuri Godevera watekereje gushinga SEVOTA nsanga ubwo bumuntu buri wese agiye abufite hari icyo yakora kugira ngo agire icyo ahindura ku wundi”.

Mu myaka irenga 20 uyu muryango ushinzwe umaze kwita ku babyeyi 202 n’abana babo bagera 204 kandi buri mwaka hakorwa ikiciro gihuriye ku izina ry’Abiyubaka.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.