Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

SEVOTA: Ni byiza ko ababyeyi banduye Sida bahanura abatewe inda zitateganyijwe

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 05-06-2019 saa 12:48:31
Umuhuzabikorwa wa SEVOTA Madamu Mukasarasi Godelieve

Umuryango SEVOTA uhuza ababyeyi bagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida n’abana b’abangavu batewe inda mu mushinga Icyerekezo mpisemo hagamijwe ko ababyeyi bahanura abangavu bakirinda gutwara inda zitateganyijwe kubera ko uko babyara usanga kenshi baba bashutswe n’abantu bakuru ku buryo haba hari ibyago byinshi byo kuba bakwandura Virusi itera Sida.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Nishimwe Martha, umukozi wa SEVOTA, uyobora umushinga “Icyerekezo mpisemo” yayitangarije ko kuwa 8 Werurwe 2019 ku munsi w’abari n’abategarugori, ari bwo umushinga watangiye hakorwa ubukangurambaga mu bari n’abategarugori hagamijwe ko uburinganire hagati y’abagabo n’abagore buhabwa intebe, ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori rigacika.

Ni muri uwo mushinga, mu bukangurambaga, abagore banduye Virusi itera sida bahuzwa n’abana batewe inda zitateganyijwe, bakegera abana bakabagira inama nk’abantu na bo banyuze mu bibazo bisa nk’ibyabo, bakabigisha kwirinda Sida, babigisha kwitwara neza no gushaka ikerekezo bahitamo nk’uko na bo bafashe ikemezo bagamije kwikura mu bukene biturutse ku ihohoterwa bakorewe.

Iki gikorwa cyaje gufasha aba bagore bafite SIDA ndetse n’abana bahuye n’ihohoterwa bagaterwa inda bakiri bato kudaheranwa n’ibyababayeho, kumva ko ubuzima bukomeza kandi ko bashoboye, ko hari amahirwe bagomba gukoresha bakiteza imbere.

Ubu bukangurambaga bukorwa no mu nzego z’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu bakozi bashinzwe uburinganire, mu nteko z’abaturage no mu bashinzwe gukora igenamigambi ry’Uturere kugira ngo nibagena ingengo y’imari ndetse no mu mihigo y’Uturere, ntibazibagirwe gushyiramo ibijyanye n’ibizateza imbere uburinganire no kwita ku mibereho y’abana baterwa inda zitateganyijwe ndetse n’andi mahohoterwa akorerwa abari n’abategarugori.

Ahantu hose hahurira abantu benshi ni ho hakorerwa ubukangurambaga bwo kubigisha ibijyanye no kwirinda icyorezo cya Sida, kurwanya ihohotera rikorerwa mu miryango no guhugurwa ku bijyanye n’imishinga, bakamenya uko bakora imishinga, uko bakora Koperative ikabagirira akamaro hagamijwe gushaka icyakura abagore mu bukene kuko imibare itangwa igaragaza ko umubare munini w’igitsina gore ari wo uri mu bukene.

Aha kandi ni ho abagore banduye Sida bakangurirwa kumenya kwikorera ubuvugizi, bakamenya ibibakorerwa, aho bigeze bareba niba ibitekerezo batanze byarumviswe kubera ko bamaze guhuzwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Uwashinze akanaba umuhuzabikorwa wa SEVOTA, Mukasarasi Godelieve, avuga ko hari imbogamizi bahura nazo aho usanga hari abana babyara inda ya mbere akongera agatwara indi, akagira ati “Ni ingorane duhura nazo ariko zituruka ku kuba hari abana bibana ugasanga ntawe ubitayeho, kandi n’amezi umushinga umaze ni make ku buryo abarimo batahita bava mu bukene.”

Mukamurenzi Alphonsine, ni umwe mu bafashwa na SEVOTA nk’umuryango w’ubufatanye mu kubugabunga ubwisanzure bw’abiyemeje umurimo no kwiteza imbere, avuga ko yatinyutse kujya mu bantu kandi agafata ijambo agatanga ikifuzo ndetse n’iyo afite ikibazo nta bwo atinya kukivuga. Agira ati “Usibye gufata ijambo nkabaza ngatanga n’ikifuzo n’iyo mbona hari ikitagenda ndakivuga.”

Umuhuzabikorwa wa SEVOTA Madamu Mukasarasi Godelieve

Uyu mushinga uterwa inkunga na UN Women ukorera mu Turere 4 gusa. Nishimwe uwuyobora agira ati “Dukorera mu Turere tune ari two Kamonyi ahari ibiro bikuru bya SEVOTA, Muhanga, Ngororero na Kirehe. N’ubwo dukorera aho dufite gahunda y’uko tuzagera mu Turere twose bitewe n’ubushobozi tuzagenda tugira.”

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.