Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Serivisi z’ingobyi z’abarwayi zishimwa n’abaturage

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 21-01-2019 saa 16:56:40
Abaturage bashima serivisi bahabwa iyo barembesheje abarwayi kuko bahamagara kandi ngo bagatabarwa vuba byihuse n’imbangukiragutabara

Abaturage batandukanye hirya no hino mu gihugu bashima serivisi bahabwa iyo barembesheje abarwayi kuko bahamagara kandi ngo bagatabarwa vuba byihuse n’imbangukiragutabara (ambulance).

Kamaliza Marie Jeanne utuye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi yavuze ko yishimiye uburyo ambulance yamutwariye umurwayi urembye ikamujyana ku bitaro bikuru bya Gihundwe kandi nubwo yari arembye ngo yabashije gukira.

Hari n’abishimira uburyo iyo bafite umubyeyi uri ku nda bahamagara kandi bagatabarwa mu buryo bwihuse, bakavuga ko inimero bahamagaraho 912 ari ngufi mu buryo biborohera kuyihamagara kuko itagizwe n’imibare myinshi.

Uretse ibyo, hari n’abemeza ko muri iyo ambulance haba harimo ibikoresho by’ibanze umurwayi akabasha gufashwa.

Dr. Dushime Theophile, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’ubutabazi bwihuse harimo imbangukiragutabara muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko ingobyi z’abarwayi atari nyinshi ugereranyije n’intego bafite nk’igihugu kuko hari izigera kuri 273 mu gihugu hose.

Hari izisanzwe zikorera ku butaka, hakaba n’iziri mu kiyaga cya Kivu ifasha gutabara abantu baturiye amazi mu turere dufata ku kiyaga cya Kivu.

Yagize ati “Ikintu cya mbere turavuga ngo abaturage birinde indwara, umuturage yivuze ku gihe atararemba ariko hariho igihe umuntu ashobora kuremba cyangwa agahura n’impanuka cyangwa impamvu zikomeye bikaba byaba ngombwa ko hahamagazwa ingobyi y’umurwayi, ikamusanga aho ari cyangwa ahakorewe impanuka. Ibi bibaho cyangwa na none umuntu ari ku rwego rw’ubuvuzi bumwe akabona ari ngombwa ko kubera uburyo arembye bamwohereza ku rwego rwisumbuye aha rero dufite ishami rya SAMI (Ishami rya Minisiteri y’Ubuzima rishinzwe ubutabazi bwihuse Service d’Aide Medicale d’Urgence).”

Akomeza agira ati “Iri shami rikorera muri Minisiteri y’Ubuzima, rifite ingobyi z’abarwayi zigera kuri 12, zikorera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali kongeraho n’ubwato buri mu Kivu dukoresha dufatanyije na Minisiteri y’Ingabo, izindi ambulance zisigaye zikorera mu bitaro no mu bigo nderabuzima hirya no hino aho usanga dufite nko muri buri karere ambulance zirenga eshanu.”

Avuga ko bafite intego yo gutanga serivisi nziza ndetse ko hari nimero ihamagarwa n’abantu bagize ikibazo gikenewe ku butabazi bwihuse yaba mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi bityo umurwayi urembye agatabarwa.

Yagize ati “Iyo uhamagaye izo nimero hari ibibazo tubanza tukamenya ikibazo umurwayi afite tukaba twakohereza ambulance, iyo birenze mu Mujyi wa Kigali dukorana n’ibitaro n’ibigo nderabuzima biri hafi y’aho umuntu yagiriye ikibazo kugira ngo abashe kuba yatabarwa.”

Hari bamwe mu bantu bajya bavuga ngo ambulance iyo igeze ku muntu igiye kumuzana igasanga yashizemo umwuka ngo biba birangiye irakata igasubirayo.

Ibi Dr. Dushime yagize icyo abivugaho agira ati “Ubundi izi ngobyi z’abarwayi zigira amabwiriza, ziba zifitemo ibikoresho byo kuba bakora ubutabazi bw’ibanze cyangwa ubutabazi mu gihe batwaye umurwayi uvuye ahantu aha n’aha bamujyanye ku bitaro aho agiye guhabwa izindi serivisi mu rwego rwo kumutabara, iyo dusanze umuntu yapfuye akazi k’iyo serivisi kaba katakiri ngombwa ahubwo hari izindi nzego zishinzwe kumenya icyahitanye umuntu.”

Intego bafite ngo ni Iyo guha abaturage serivisi nziza kandi ku gihe.

Abaturage bashima serivisi bahabwa iyo barembesheje abarwayi kuko bahamagara kandi ngo bagatabarwa vuba byihuse n’imbangukiragutabara

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.