Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Serivisi nziza ifata umukiriya nk’umwami

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 08-07-2019 saa 06:51:17
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco Hakizimana Gaspard

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco, Hakizimana Gaspard, avuga ko serivisi nziza ari uburyo umuntu abona ibyo agenerwa n’amategeko kandi adahutajwe. Serivisi nziza ngo ni ifata umukiriya nk’umwami.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya yagize ati, “Serivisi iyo ibaye mbi mu kigo runaka mbifata nko gudateza imbere igihugu, niba umuntu umuhaye serivisi mbi ntabwo ukorana nawe neza. Nkatwe amakoperative ni mu rwego rw’amabanki umukiliya ni umwami. Kuba utamuhaye serivisi ngo umwakire umuyobore bishobora gutuma yinubira aho ari kunyuza amafaranga ye.”

Yizeje abarimu kuzabona serivisi yihuse kandi ku gihe kandi ngo imikorere n’imikoranire izanozwa nta mwarimu uzabangamirwa n’uburyo ki ahabwa serivisi.

Hakizimana ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ireba igikenewe ikaba yarahaye amahirwe umwarimu.

Ati: “Natwe rero abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco turashimira Guverimona y’u Rwanda yadutekerejeho, igatera inkunga, igashyiraho amafaranga kugira ngo ikigega gitangire. Natwe tugomba kubungabunga ibyo bikorwa kugira ngo koko igihugu kigumye gutera imbere binyuze mu mwalimu Sacco.”

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco Hakizimana Gaspard

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco barimo Nyirabahire Mariya, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mukingo mu karere ka Nyanza na Dusengimana Edouard, umwe mu bahagarariye umwalimu Sacco mu karere ka Rutsiro bashima serivisi nziza bahabwa na koperative yabo kuko bafashijwe kwiteza imbere.

Bavuga ko bashimira Leta ko inyungu ya 11% bakwa nta yindi banki wabona itanga inguzanyo kuri 11%, ko ari amahirwe ya mwarimu.

Kavugizo Kivin, ushinzwe ubugenzuzi bw’ibigo by’imari iciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, ashima imikorere ya Koperative Umwalimu SACCO kuko mu myaka ishize yungutse.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.