Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Seninga yahisemo gusesa amasezerano muri Bugesera FC

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 19-03-2019 saa 11:28:34
Seninga Innocent wasabye gusesa amasezerano yari afitanye na Bugesera FC

Seninga Innocent wari umutoza w’ikipe ya Police FC yamaze gufata ikemezo cyo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe nkuko yabisobanuye mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’ikipe tariki 18 Werurwe 2019.

Uyu mutoza Seninga yavuze ko ahisemo gutandukana n’iyi kipe kubera imubereyemo ibirarane by’amezi abiri y’umushahara.

Ati: “Nshingiye ku ngingo ya 7 y’aya masezerano yemerera buri ruhande rushatse gusesa amasezerano ko rumenyesha urundi mbere y’iminsi cumi n’itanu, mbandikiye mbasaba gusesa amasezerano y’akazi twari dufitanye yo gutoza ikipe ya Bugesera FC, kubera impamvu nsobanuye haruguru ahubwo mbasaba ko mwanyishyura ibirarane by’amezi abiri mumfitiye, ndetse nange ngakora ibisabwa n’amategeko, hiyongeyeho ibihumbi 500 byasigaye.”

Uyu mutoza yanavuze ko atakifuza gukorana na Bugesera FC nk’umutoza wayo. Ati: “Mboneyeho n’umwanya wo gushimira ku kizere mwangiriye, mbizeza ubufatanye mu gihe kindi cyose muzankenera bitandukanye n’akazi ka buri munsi. Ndashimira abo twakoranye, igihe tumaranye, abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abaturage ba Bugesera ku ruhare rwabo mu kudushyigikira.”

Umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC, Karenzi avuga ko bagiye gusuzumana ubwitonzi ibyo uyu mutoza yabandikiye abamenyesha mbere yo kugira byinshi abivugaho.

Seninga yari yasinyiye Bugesera FC tariki 26 Kanama 2018, asize iyi kipe ku mwanya wa 10 n’amanota 24. Mu mikino 21 yatsinzemo itanu, anganya 9 mu gihe yatsinzwe imikino 8.

Amakuru akomeje kuvugwa ni uko nyuma yo gusezera muri Bugesera FC, Seninga Innocent ashobora kongera gusubira mu ikipe ya Police FC yatoje mbere yo kujya muri Bugesera FC. Iyi kipe ya Police FC ubu ikaba irimo gutozwa na Nshimiyimana Maurice usanzwe ari umutoza wungirije nyuma y’aho Albert Mphande yahagarikiwe amezi ane na FERWAFA azira gushaka gukubita umusifuzi, ubuyobozi bwa Police FC bukaba bushobora gufata ikemezo cyo kumusezerera burundu.

Seninga Innocent wasabye gusesa amasezerano yari afitanye na Bugesera FC

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.