Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Senateri Musabeyezu yasabye ko ubushakashatsi bwagirira abaturage akamaro

Yanditswe na admin

Ku ya 11-01-2018 saa 08:00:36
Senateri Musabeyezu Narcisse ibumoso na senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene bari mu nama na MINEDUC (Foto Twagira W.)

Senateri Musabeyezu Narcisse yabwiye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Rwamukwaya Olivier ko hari ubushakashatsi bukorwa muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, ariko bugasigara mu mpapuro ntibugirire akamaro abaturage.

Senateri Musabeyezu Narcisse ibumoso na senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene bari mu nama na MINEDUC (Foto Twagira W.)

Senateri Musabeyezu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo  abagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturege, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena bagiranaga ikiganiro na MINEDUC ku birebana  n’ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya.

Senateri Musabeyezu yagarutse ku ngero za zimwe muri za kaminuza zo mu turere tw’u Rwanda zigisha ibya siyansi n’ubushakashatsi ariko ugasanga abazituriye bagihura n’ibibazo.

Yagize ati “Ubusanzwe ubushakashatsi bwajyaga bufasha umuryango nyarwanda ni zimwe no mu nshingano zazo. Nk’ubu mu karere ka Nyagatare, ndetse na Busogo, birimo amashami y’ubuhinzi n’ubworozi ariko kugeza ubu inka ntizibubona ubwatsi ku buryo buhagije mu bihe by’izuba, ndetse no mu bihe by’imvura ubutaka bugatwarwa n’amazi”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, asanga nubwo hari izo ntege nke mu bushakashatsi avuga ko hari ibyatangiye gukorwa.

Ati   “Ni byo  hari intege nke mu rwego rwa kaminuza atari iya Leta gusa ahubwo n’izigenga mu birebana no guteza imbere ubushakashatsi. Ariko mu ngamba Minisiteri y’Uburezi ifite harimo no gukurikirana ko kaminuza zo mu Rwanda ko zikora inshingano zazo zo guteza imbere ubushakashatsi.

Kaminuza nta bwo igarukira gusa ku kwigisha, guha abantu ubumenyi n’ubumenyingiro, ahubwo ifite n’izo nshingano zo guteza imbere ubushakashatsi mu gihugu. Ibyo rero biri mu byo MINEDUC yahagurukiye muri iyi minsi binyuze mu bugenzuzi butandukanye bukorerwa kaminuza n’amashuri makuru, harebwa uburyo hatezwa imbere urwego rw’ubushakashatsi.”

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.