Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Senateri Dr. Sezibera akangurira abaturage guhashya indwara zikomoka ku mwanda

Yanditswe na admin

Ku ya 03-01-2018 saa 08:39:08
Senateri Dr. Sezibera Richard asaba abaturage kwibanda ku isuku kubera ko indwara zikomoka ku mirire mibi zitwara igihugu akayabo k'amafaranga (Foto Archives Imvaho Nshya)

Senateri  Dr. Richard Sezibera asanga isuku ari isoko y’ubuzima bityo, agasaba abaturage kudatezuka ku bikorwa by’isuku kugira ngo hahashywe indwara zikomoka ku mwanda ari na ko barwanya ibiyobyabwenge.

Ibi yabisabye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru mu gikorwa cy’umuganda w’isuku n’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge  kugira ngo habungabungwe amagara y’abaturage.

Senateri Dr. Sezibera Richard asaba abaturage kwibanda ku isuku kubera ko indwara zikomoka ku mirire mibi zitwara igihugu akayabo k’amafaranga (Foto Archives Imvaho Nshya)

Bimwe mu bikorwa byakozwe muri uyu muganda ni ugukurungira amazu  y’abatishoboye 30, kubaka ubwiherero 15,  ubwiherero 10, inzu 3 zarasanywe, gutera indabo  kuri metero  700 ku muhanda wa Kaburimbo.

Senateri Dr. Sezibera yasabye abaturage gufata iya mbere mu kwimakaza ibikorwa by’isuku kubera ko n’abatishoboye bafashwa kubona ubufasha butuma barangwa n’isuku aho bari hose.

Yagize ati “Utishoboye birumvikana ko yafashwa kubona ubwiherero ariko ufite ingufu agomba kwishakira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Mu gomba kwimakaza isuku kubera ko hari zimwe mu  ndwara  zikomoka ku isuku nke.”

Senateri Dr. Sezibera yakomeje asaba abaturage b’Akarere  kwibanda ku isuku  kubera ko indwara zikomoka ku mirire mibi zitwara igihugu akayabo k’amafaranga yagombye gukora ibindi bikorwa by’amajyambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François  yunze mu rya Senateri  Sezibera   asaba abaturage kugira umuco ibikorwa by’isuku  birimo kwambara inkweto, gusukura amazu yabo, kwambara imyenda isa neza, gusukura aho batuye n’aho bakorera, kwirinda kuraza amatungo  mu mazu bararamo, gukaraba igihe cyose bavuye mu bwiherero kugira ngo hirindwe indwara zikomoka ku mwanda zose.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage  n’urubyiruko by’umwihariko kwirinda ibiyobyabwenge kuko akenshi biba nyirabayazana w’ibyaha bimwe na bimwe.

Yagize ati “Turasaba abaturage bose kwimakaza isuku ariko na none  bakirinda ibiyobyabwenge kuko ari byo bikururura ibyaha bitandukanye.”

Ibikorwa by’ubukangurambaga ku isuku no kurwanya ibiyobyabwenge bikorwa mu mirenge yose y’Akarere ka Nyaruguru hagamijwe kwigisha abaturage kubungabunga amagara yabo kugira ngo babone uko biteza imbere bafite ubuzima buzira umuze.

MUKAGAHIZI ROSE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.